Musanze:Urukiko rwafashe umwanzuro ku rubanza Mukandoli Christine aregamo Ntahoritanyuza Aloys na Nsengimana Innocent, RC00070/2021/TGI/MUS, Nyuma yisomwa ry’urubanza twabajije Mukandoli Christine adutangariza ko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza ati “ Nzajurira urukiko rukuru, nkeneye kurenganurwa ntabwo bampuguza umutungo w’umugabo twashakanye imbere y’amategeko, birengagiza ukuri bakuzi, nzajurira kugeza kuri Perezida wa Repuburika kandi nizeye Ubutabera.”
Mont Jali News yasezeranyije abasomyi ko izabagezaho uko ruzasozwa, akaba ariyo mpamvu tubagejejeho umwanzuro w’urukiko rwakijijwe ntacyo twongeyemo changes dukuyeho, ariko twanababwiye ko igihe cyose tuzabona uruhande bireba tuzabaha ijambo, baratwandikiye baduha inyandiko isubiza inkuru twatangaje nkuko twabivuze haruguru yanditswe n’umukuru w’umuryango Dismas Nsabimana ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Inkuru bifitanye isano:
1. https://www.montjalinews.org/2022/04/23/cyabingo-ababurana-ari-babiri-umwe-abayigiza-nkana/.
2. https://www.montjalinews.org/2022/07/20/gakenke-ntahoritanyuza-aloys-na-nsengimana-innocent-bakomeje-imanza-zamahugu/.
Umuryango wacu wa Notre Feu Papa Ananiya Ntibigenga uri mu bihe bikomeye bitewe n’urubanza Christine Mukandoli washakanye n’umuvandimwe wacu Munyandinda Léonard yashoye mu nkiko guhera mu mpera z’Umwaka ushize wa 2021, mu gihe mu Muryango twese twari tumeranye neza twunvikana, twubahana, dusangira akabisi n’agahiye, dusurana imbona nkubone buri igihe; tunakoresha phone, internet, etc… n’ibindi nkoranabuhanga bigezweho. Kandi byarashobokaga ko ikibazo yaba yarafite cyabonerwa umuti tukiganiriyeho mu Muryango.
Mu gihe twarimo dushaka kugikemura en Famille iki kibazo niba cyari kinafite ishingiro (gukenera intekeshwa); Christine we yaranze ahitamo gushora Abavandimwe Aloys Ntahorutanyuza na Innocent Nsengimana mu manza avuga ko ngo bigabije umutungo wa Innocent Nsengimana, donc Proprié de Muramba we avuga ko aruwe. Intera bifashe muri ibi bihe, amadosiye y’urubanza atangazwa mu binyamakuru, kugeza n’aho gutangaza ubuzima bwihariye (Vie privée de la Famille Ananiya Ntibigenga) bw’Umuryango ntibyunvikana na gato kandi binarenze kamere. Umuntu yakwibaza niba ari ikibazo cy’iriya Sambu y’i Muramba gusa, cyangwa se niba hatari ibindi byihishe inyuma.
Iriya démarche Mme Christine Mukandoli yakoze, hari ababimuteyemo inkunga kandi banakomeza kumujya mu matwi banamutera inkunga ngo bagamije ahubwo kujumagiza abo kwa Ananiya Ntibigenga kuberako bazi neza aho ukuri guherereye. Injyana y’imvugo kimwe n’ibikorwa bakora mu ngeri zinyuranye ni ukuyobya uburari bigiza nkana kandi bagenda babyigamba. Kuko bazi neza encore une fois aho ukuri gushingiye. Ariko inzira bashaka kujyanamo urubanza ntabwo Umuryango wacu uyemeye. Yewe, nta nuwayiha agaciro, kuko mu Muryango twashatse mu moko yose no mu turere twose kandi twese tubanye neza mu mahoro, no mu busabane. Kandi ndahamya ko mbere ya ruriya rubanza twari tubanye neza twese. Ndetse no kugeza amagingw’aya, navuga ko dukomeje kubana neza nubwo hari ruriya rubanza.
Byumvikane rero neza ko ayo makuru ari gutangazwa mu binyamakuru no mu zindi mbuga nkoranabuhanga izarizo zose ari ugushaka gusebya Umuryango wacu kimwe no kuyobya uburari bw’inzego z’ubucamanza. Kubera ko Christine kuva yashaka mur’uyu Muryango, imyaka igiye kuba mirongwine, nta gihe na kimwe yigeze awuhezwamo. Igihe cyose Christine yiyambaje Umuryango wamubaye hafi. Igihe cyose umuvandimwe uyu n’uyu yagize iminsi mikuru cyangwa se n’izindi manza nkuko bivugwa mu kinyarwanda Christine kimwe n’Umuryango wa Lénard Munyandinda nta numwe wigeze ayihezwamo.
Munyandinda arwara kugeza atabarutse, Umuryango waramusuye, umuba hafi kandi unamuherekeza mu cyubahiro. Kuvuga ngo abantu bagize umujinya ko imitungo Munyandinda yayisigiye sebukwe muri 1990 asubiye kwiga, nta kuri kurimo kuko nta muntu mu Muryango wari uyikeneye, twese twari twihagije. Ikindi kandi ni uko n’igihe cyose uyu sebukwe yahuraga n’ibibazo bimwe na bimwe mu micungire y’iyo mitungo, yazaga kutureba tukamufasha kubikemura. Ndetse twanateguriraga hamwe nawe amadosiye amwe n’amwe yerekeranye n’iyo mitungo tukanayacungira hamwe. Kandi rwose nta mashyari yabayemo kuko twakomeje kubana hafi, gushyigikirana no gusurana twese tugeze no hanze. Sinzi niba umuntu yaba azi ko undi muntu amufitiye ishyari akajya ajya iwe mu biruhuko, mu bukwe, bagashyikirana kuri telefoni, internet, etc….
Niba Christine n’abamushyigikiye barahisemo kujyana bariya bavandimwe bo mu Muryango wacu mu manza, nibareke kwitambika imbere y’urukiko bashaka kuruha umurongo wo gukurikira. Nibarekeraho gutera ubwoba abatangabuhamya no gutangaza mu binyamakuru amadosiye y’urubanza urukiko rutaraterana. Nibareke guharabika Umuryango wacu bawuvuga uko utari n’uko utigeze unaba kimwe n’uko utazigera uba ubuziraherezo. Hanyuma rwose; nibareke abitambukiye bakomeze kuruhukira mu mahoro y’Imana Rugira ariyo igena byose aho gukomeza kubashinyagurira babitirira ibyo batakoze.
Dayton, USA this Day of Monday April 25, 2022.
Dismas Nsabimana, Umukuru w’Umuryango wa Papa Ananiya Ntibigenga.