Nyuma yaho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho gahunda y’icyerekezo 2020 kigamije guteza imbere ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, havutse ibigo bitandukanye bigamije guteza imbere ikoranabuhanga bityo ababishoyemo imari batangira gukirigita ifaranga. Ikoranabuhanga ubu ryatangiye no gukoreshwa mu bucuruzi bw’ibitabo mu Rwanda ndetse n’inzira zo kubyamamaza bishakirwa isoko.
Umunyarwanda witwa TUYISENGE Daniel uvuka mu Karere ka Ruhango, yarangije mu ishami ry’Icyongereza n’Uburezi mu cyahoze ari Kigali Institute of Education(KIE). Yakoze akazi ko kwigisha muri Glory Secondary School, Cité Nazareth i Mbare muri Muhanga, mu Kigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Nyanza, ndetse yakoreye Imiryango Mpuzamahanga nka World Vision Rwanda mu guteza imbere gusoma, hamwe n’ahandi nko muri Chemonics Soma Umenye, Education Development Trust-Building Learning Foundations n’ahandi hatandukanye. Akaba yarakoranye na Rwanda Education Board mu kwandika ibitabo by’Ubuvanganzo bikoreshwa mu mashuri yisumbuye.
Kubera ishyaka n’ubunararibonye mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, yahavanye ubumenyi abasha gutangiza ikigo kigamije gufasha abanditsi b’inkuru z’abana n’izabakuru (authors), Abasizi(poets), amasomero rusange(community libraries) n’ibigo bigurisha ibitabo mu kwamamaza ibitabo byabo mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bikorewe ahantu hamwe. Intego y’icyo kigo ni uguteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu byiciro byose ndetse n’umwanditsi akabasha gukirigita ifaranga.
Asobanura iby’ubu buryo, TUYISENGE Daniel yagize ati: “Isoko ryaragutse, riba rigari kandi rihahirwamo n’abaguzi batandukanye. Nta mpamvu y’uko ubwanditsi busigara inyuma mu iterambere na bwo bugomba kujyana n’ibihe tugezemo. Tuje kuruhura umwanditsi wikorera ibitabo ngo abijyane mu iguriro riherereye kure ye. Ahubwo azajya ku isoko rigari isi yose ihahiraho kuruta kubishyira mu isoko rito (Local market) rituma ibitabo bye bitamenyekana kandi na we ntagire icyo yunguka gifututse. Ibitabo bye bazabisoma babanje kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho bityo ifaranga ryinjire kuri konti ye yicaye iwe. Ku rubuga rwa www.isomeronline.com wahasanga ibitabo bigurishwa bitandukanye”.
Yongeyeho kandi ko iki kigo ari umuranga kandi kikaba umuhuza w’abanditsi n’abasomyi; abaguzi n’abagurisha kandi mu buryo burambye.
Iki kigo gifasha gukura abantu benshi mu bushomeri kuko gikorana n’abanditsi basanzwe bandika ibitabo bitandukanye, gihugura abanditsi b’inkuru z’abana n’abanditsi b’ibitabo by’abakuru. Gikorana n’inzobere mu gukosora ibitabo, abashushanya n’abandi batandukanye.
Arahamagarira abanditsi kuzana ibitabo byabo kugira ngo babibacururize ku isoko rigari ariryo www.isomeronline.com. Abifuza kandi kuba abanditsi bashobora kubasanga bakabagira inama y’ukuntu igitabo cy’imirongo umunani gitunga umwanditsi n’abazamukomokaho ibihe byose. Yongeyeho kandi ko Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakandika bityo bagateza imbere imiryango yabo imbere n’igihugu muri rusange. Batanga ubujyanama mu kwandika ibitabo, bafasha kwamamaza ibitabo (advertising) no kubishyira ahagaragar a(online publishing) n’ibindi bijyanye n’ubwanditsi bw’ibitabo. Wifuza kumenya andi makuru wahamagara kuri +250788976606 cyangwa ukabandikira kuri E-mail: isomeronline@gmail.com/ info@isomeronline.com