MontJaliNews n’ikinyamakuru gifite umurongo ngenderwaho w’Ubumwe n’ubwiyunge,kikaba kizageza kubasomyi inkuru zikoranye ubunga, icukumbura rihanitse ritagira uwo ribangamira cyangwa rikomeretsa, n’ikinyamakuru kije kw’isoko gifite abanyamakuru b’inararibonye mu mwuga n’abandi babyirukanye ubuhanga n’ubushishozi , ikinyamakuru Mont jali News kizaniye abasomyi agashya kuko kizandika ku majyambere y’icyaro, kigasura abaturage kugirango kimenye ibyiza n’ibibazo bahura nabyo buri munsi. Mu kwegera abaturage kandi kizakora ku byiza by’u Rwanda kirangire abanyarwanda ahari ibyiza nyaburanga, kandi abatazi u rwanda barusheho kurummenya batarebeye mu ndorerwamo ya Jenoside y’abatutsi 1994 yasize ibikomere ku mutima no ku mibiri y’abanyarwanda.
Ikinyamakuru Mont Jali News kiri ahirengeye nk’umusozi wa jali twakitiriye kugirango buri muntu wese agitangemo ibitekerezo mu bwisanzure bwubaka, kandi bishingiye ku gihuza abanyarwanda kuruta icyabatanya, kuko gishingiye k’umuco nyarwanda kandi udafite umuco abatakaje gakondo ye.inyandiko z’Ikinyamakuru Mont Jali News ziha abasoùmyi umwanya wo kwidagadura, haba muri siporo cyangwa mu mu mbyino n’indilimbo za Kinyarwanda, yewe n’iza kizungu zijyanye nigihe tugezemo.
Ikinyamakuru Mont Jali News kizamenyesha abanyarwada aho politiki y’igihugu igeze, ku mibereho myiza y’abaturage, uburezi n’ubutabera, iterambere n’ubukungu muri rusange umurongo ngenderwaho w’Ubumwe n’ubwiyunge ,amajyambere y’icyaro, ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro, bizaherekezwa no kwamamaza ibikorwa binyuranye niyo mpamvu duhaye ikaze buri muturarwanda ko azaza y’isanga muri Mont Jali News azahasanga abakozi babahanga, bafite ubushake n’ubushobozi kandi bazabakirana urugwiro. Ikaze iwacu n’iwanyu. Murisanga