Abanyamabanga cumi na babiri b’imirenge igize akarere ka Kamonyi bongeye kwiyemeza guhigura umuhigo w’ubwiherero bemeye nyuma y’amezi icumi babyemereye Mariya Roza Mureshyankwano wasinbuwe na Gasana Emmanuel uyoboye iyi ntara kugeza ubu, izi ntumwa 12 z’akarere mu mirenge zikaba zongeye guhiga ko bitarenze taliki ya 30 Ukuboza 2018 bazaba bakemuye ikibazo cy’ubwiherero.
Ikibazo cy’ubwiherero cyabereye abayobozi b’inzego zibanze umutwaro kubera imyumvire y’abaturage, kuko muri aba badafite ubwiherero bamwe muribo bafite ubushobozi, hakabamo n’amatsinda yahawe ibikoresho n’imirenge bakabibika mu nzu zabo.
Ikindi kibabaje usanga urugo rufite abasore bakorera amafaranga ahandi, ndetse harimo no gucukura ubwiherero, kubumba amatafari bagahembwa ariko nta ruhare bagira rwo kubikora iwabo cyangwa mu ngo zabo, bategereje ko ubuyobozi aribwo bufata iyambere mu kubaha uwo muganda, kandi hagombye gufashwa uwifashije iyo nta bumuga afite.
Mu buvugizi bugomba gukorwa habayemo no kwereka aba baturage ko ubuyobozi bukora ubukangurambaga kugira ngo umuturage arusheho kubaho neza, butagomba gusiganya Umudugudu na komite, kuko ibisabwa umuturage ari inyungu ze, umuryango we, n’abaturanyi be muri rusange.
Ikibazo cy’ingorabahizi kivugwa mu kurangiza imihigo y’ubwiherero mu bice bimwe bigize imidugudu ni abacumbitsi bari mu nzu zitari izabo, bituma kidafatirwa umurongo uhamye kuko bene amazu badahari kandi umucumbitsi urimo akaba adafite ubushobozi bwo gucukuza no kubaka ubwiherero ku nzu itari iye cyangwa atazatinda aho acumbitse, bucya agenda baza mu igenzura bagasanga yimutse.
Abafite ubushake bwo gucukura ubwiherero nabo ariko bagahura n’ikibazo cy’insobe cyo kubura ibiti byo gutindisha, kuko amashyamba bafite adakomeye cyangwa hakabamo n’abatayafite. Mu byo Umurenge n’Akarere bazateganya nacyo cyasuzumwa, urugero Umurenge wa Runda, Rugarika, Gacurabwenge na Rukoma ifite amashyamba mu nkunga yatangwa nabyo byasuzumwa abagoronome bakaba baha abaturage ibiti bikuze bikifashishwa aho bikenewe.
Alice Kayitesi umuyobozi w’akarere ka Kamonyi (Photo internet)
Iyi nama by’umwihariko yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ku nshuro ya mbere, Kayitesi Alice Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yamenyesheje Guverineri ko ingo 709 zidafite ubwiherero ndetse n’izindi zisaga 8441 zifite ubutuzuye, zizaba zabubonye mu mpera z’Ukuboza 2018.
Gasana Emmanuel Guverineri w’intara y’amajyepfo avuga ko ashingiye ku izina “Abesamihigo” bitari bikwiye ko hari umuturage utagira ubwiherero, aha agasa naho yabibutsaga ibyo bemereye uwo yasimbuye aho muri Gashyantare 2018 bari bamuhaye ibyumweru bibiri.
Guverineri Emmanuel Gasana abaza abanyamabanga nshingwabikorwa ibyo biyemeje (Photo: Internet)
Yahereye ku Umunyamabanga umwe ku wundi arabahetura, mu ijambo buri wese yavuze bose intero yari imwe ngo : “kuri 30 Ukuboza 2018 nta muturage uzaba adafite ubwiherero.”
Nyamara ariko ugasanga ari ukwikura imbere y’umuyobozi w’intara kuko muri Gasahyantare 2018, nabwo ariyo nyikirizo bari bafite ubwo iki kibazo cyaganirwagaho.
Maire Alice Kayitesi utaciye i ruhande ikibazo, yagaragaje ko hari ingo zisaga 8000 zidafite ubwiheroro butuzuye, ibi rero ugasanga abanyamabana nshingwabikorwa b’umurenge bemeye ibyo batashobora kuko kuzuza ubwiherero ibihumbi umunani, ukongeraho ingo 709 zikinga mu bihuru ntibyoroshye, bigaragaza ko buri wese yasamaga aye.
Mu ijambo Perezida wa Njyanama yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama yavuze ko bitagoye ko nta makaro azaba arimo, kikaba ari igikorwa bigaragara ko cyoroshye ariko atari byo, kuko kimaze iminsi kivugwa mu nama za bose ba bireba no mu migoroba y’ababyeyi, kimwe no mu miganda rusange iba mu mpera z’ukwezi.
Bivuga ko buri wese akwiriye gukebura umuturanyi we akamwibutsa ko kuba ntabwiherero bafite byongera uburwayi bunyuranye, ntibyumvikane ko bihariwe umudugudu, Akagali na Gitifu w’umurenge wa byemeye imbere ya Guverineri kuko baca umugani ngo utabusya abwita ubumera.
Mu gusoza inama Guverineri Gasana yibukije ko bagifite umukoro wo kuzamura ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza, n’umutekano mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imihigo y’akarere no kugera ku iterambere ryifuzwa.
Mont Jali News
Ignace Wiseman
Ubundi kino kibazo cy’ubwiherero hagomba gukorwa ibintu bijyera kuri 2:
1.Ubukangurambaga kubaturage,ubuyobozi bw’inzego zibanze bukirinda Gukora imikwabu ngo batware abaturage Ku tugari ndetse hari naho babakubita.Ubukangurambaga bushobora gukorerwa mu miganda,imigoroba y’ababyeyi cga intore zikazenguruka murizo ngo zidafite ubwiherero babigisha.
2.Kubanza kumva no Kureba impamvu izo ngo zidafite ubwiherero,ESE ni imyumvire iri hasi cga ni ubukene!?