shadow

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke barinubira akarengane bavuga ko bakorerwa na Leta binyuze mucyo yise kubakorera amaterasi (Gutrasa, imvugo ikoreshwa n’aba baturage).

Aba baturage bavuga ko baranduriwe imyaka kenshi yewe ngo bagerageza no kuvuga bagacecekeshwa.

Bamwe mu baganiriye na montjalinews batifuje ko amazina yabo atangazwa kubw’umutekano wabo, bavuga ko baranduriwe imyaka bagerageza kuvuga akarengane kabo hakiyambazwa abasirikari kugeza ubu ngo bakaba aribo baza guhagararira icyo gikorwa.

Mukamana (Izina yahawe k’ubwumutekano we) avuga ko baje bakamurandurira ibishyimbo n’ibijumba ngo bagiye kumukorera amaterasi, kugeza ubu ngo n’ibyo bakoze imvura ikaba yarabitembanye.

Yagize ati : “Baraje ibijumba byanjye n’ibishyimbo barabirandura ngo bagiye kuhakora amaterasi none dore twishwe n’inzara wa muntu we! Ubu se koko iyi Leta yumva tuzabaho gute?”

Akomeza avuga ko banabujijwe gutera ubwatsi kuri ayo materasi nibura kugira ngo amatungo yabo abone ibiyatunga ahubwo bakabwirwa ko bagomba guteraho Umucaca (Paspalum), akibaza niba ayo materasi ari umutako.

Ati : “Ngaho nawe ndebera, twashatse no guteraho ubwatsi kugira ngo nibura amatungo yacu abone ibiyatunga ariko baratwangira ngo tugomba guteraho umucaca. Ubu se Pasipalumu (Paspalum) ku materasi koko wayahirira inka? Tugiye kuzicwa n’inzara n’matungo yacu akurikireho kubera kubura ibyo kurya.”

Ntakirutimana (Izina yahawe) nawe ni umwe muri bo, avuga ko ubu imirima itakiri iyabo ahubwo yabaye iya leta nubwo aribo icyanditseho.

Ati : “Ubundi kera umuntu yigengaga ku murima we akawuhingamo n’ibyo ashaka bitewe n’uko asanzwe azi uko wera, none ubu leta idutegeka ibyo tugomba guhinga, twarangiza rimwe na rimwe ugasanga bibuze n’isoko ugahomba kandi nawe utabiriye nibura” Leta iraturenganya nayo irabizi nuko yanga kugira icyo ibikoraho.”

Avuga kandi ko usibye kurangiza umuhango no kubicisha inzara gusa nta kindi ayo materasi abamariye kuko ngo byose imvura yabishenye ubu bakaba bibaza imibereyeho yabo mu gihe kizaza.

Nzamwita Deogratias Umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko iki kibazo cyo kurandura imyaka y’abaturage ntacyo bari bazi, gusa akemeza ko hari ubwo abashinzwe gukora amaterasi rimwe na rimwe bitwaza ububasha bafite cyangwa akazi bahawe bagahohotera abaturage.

Deogratias Nzamwita Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke

 Photo internet :  Deogratias Nzamwita Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Yagize ati : “Ibyo byo kurandurirwa imyaka ntabwo twari tuzi ko byafashe indi ntera, cyane ko hari n’abagiye bafungwa umwaka ushize bazira guhohotera rubanda muri ubwo buryo. Rero niba nubu bigikorwa ubwo turabikurikirana tubifatire umwanzuro.”

Ibyo kuba abaturage barandurirwa imyaka bagacecekeshwa hifashishijwe ingufu za gisirikari, Uyu muyobozi avuga ko atari byo, kuko we asanga nta musirikari wajya gushyigikira ko imyaka y’umuturage irandurwa. Gusa ngo bagiye kuvugana na kompanyi ibishinzwe bamenye koko niba ako karengane karabayeho.

Avuga kandi ko ibyo abaturage bavuga byo gutegekwa gutera umucaca ku materasi nabyo atari byo kuko ngo byo ntanuwabishyigikira. Ati : “Abaturage tubasaba gutera urubingo kugira ngo amatungo yabo abone ibiyatunga, naho ibyo bya pasipalumu ntawigeze abibategeka rwose.”

Nzamwita avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo muri iki gikorwa ari uko abaturage batarumva icyiza cy’amaterasi n’inyungu bibafitiye kuko ngo biba ari ibintu batamenyereye. Ahamya ko iyo umuturage asaruyemo kabiri ahita abona itandukaniro n’umusaruro yari asanzwe abona.

Ati : Bajye banatembera bagere aho ibi bintu byahereye barebe rwose. Usanga bo babyishimira kuko baba baramaze kumenya inyungu zabyo. Ariko aho bigitangira abaturage bumva ko ari ukwicishwa inzara cyane iyo hajemo n’utwo dukosa twa hato na hato two kurandurirwa imyaka n’abashinzwe icyo gikorwa.”

Asaba abaturage kumva ko gukorerwa amaterasi atari gahunda yo kubicisha inzara, ahubwo bakumva ko bikorwa mu buryo bwo kurwanya isuri no kongera umusaruro ku buso bari basanzwe bahingaho.

Deogratias kandi asaba abakora amaterasi kuba abanyakuri, bakagira ubunyamwuga n’ubumuntu mubyo bakora aho kumva ko guhabwa akazi nkaka ariwo mwanya babonye wo guhimana n’abaturage ngo nuko babimye ruswa.

 Photo internet :    Kamwe mu duce dukorerwamo amaterasi mu Karere  ka Gakenke

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kagizwe n’imirenge cumi n’icyenda, itanu muri yo ariyo Busengo, Kivuruga, Cyabingo, Rushashi na Muhondo ikaba ariyo yahiswemo gukorerwa amaterasi ahanini hibanzwe ku masuri akunze kuyigaragaramo

 

Eric Uwimbabazi

 

 

Author

mont jali

Comments

  1. MANIRAGUHA Ladisilas    

    Iki gikorwa abaturage bakorerwa ni cyiza, ahubwo bakwiye kucyishimira nk’uko Umuyobozi w’Akarere abivuga abahawe isoko nibegere hamwe n’inzego zibishinzwe bakwiye kwegera abaturage bakabasobanurira ibyiza byayo materasi n’umusaruro bayatezeho imbere kdi bakabareka bakayateraho ubwatsi bw’amatungo yabo.
    @Amaterasi azabarinda inkangu zabibasiraga mu minsi yashize kdi Ubutaka bwabo bube bubungabunzwe bugumemo ifumbire by’igihe kirekire. Bakwiye kubyishyimira rero kuko bizabongerera umusaruro bihanganire iyo migozi y’ibijumba iba yaranduwe, bazatera India mu give gito.

  2. BIRORINKINDI Olivier    

    ikibazo si amaterasi ikibazo nukubarandurira imyaka kdi bazi neza ko basanganwe ikibazo cyinzara.
    ubwo rero kubarandurira imyaka ntacyo kubatunga ubahaye muriyo minsi rero nikibazo
    doreko rero gakenke aribintu bizwi ko ifite ikibazo cy’nzara

  3. Olivier    

    Iki kibazo kirakomeye akarere nikabikurikirane karenganure abaturage pe! Kurandurirwa imyaka kandi ariyo yari kuzabatunga nta bumuntu burimo rwose.

Comments are closed.