Iryamukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba, kandi nk’uko mubizi Mont Jali News turangururira ahirengeye, ibyiza tukabishima, ibitagenze neza tukabigaya uwakoze amakosa bakamucyaha kuko wirukana umugore uhekenya igufwa ukazana urimira bunguri, urengana tugakora ubuvugizi, abo bireba bakarangiza inshingano zabo.
Nyuma y’uko havutse ikibazo inkuru ikaba kimomo ko gitifu wa Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi yakoze amahano agatesha abashakanye gutera akabariro ubwo yinjiraga m’urugo rwabo m’urukerera.
Kuwa 28 Mutarama 2021 inzego z’ubuyobozi ntizatereye agati muryinyo urwego rw’umutekano rutaguye basuye abaturage basasa inzobe. Abesamihigo berekeje ku Musenyi, ku Isonga hari umuyobozi w’Akarere w’umusimbura, Uwamahoro Prisca ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ingabo Mjr Mugunga Emmanuel, DPC wa Kamonyi SSP Kagenza Boniface, umuyobozi wa RIB muri Kamonyi waje akurikira itsinda ry’abagenza cyaha n’abapolisi baje mu iperereza ry’umuturage bashinja ko yakoreye urugomo abaturanyi be, bamuva imuzingo karahava maze abivuguruza babikora bakanuye amaso, ubwo abayobozi b’imidugudu barayacekwaga imbere y’abagenzacyaha kuri Centre de Sante ya Musenyi ku Kabuga bari muri so yitwa nde utunze iki!
Iyi nkuru irimo amayobera! Nikodemu, Uwamahoro Theogene, Iyakaremye Jean Bosco, intandaro y’ihagarikwa ry’agateganyo ry’umunyamabanga nshingabikorwa w’akagali ka Kabuga, Mbonyubwabo Emmanuel bitavugwaho rumwe haba mu itangazamakuru, abaturage, ndetse n’inzego z’ibanze. Imbere y’inama y’umutekano itaguye abaturage barivuguruje, Njyanama asobanura intandaro y’ikibazo ko ari urumogi bashyize mu mufuka w’umuturage Uwamahoro Theogene bakeka ko arucuruza bikorwa n’uwitwa Ndababonye ku italiki ya 7 Mutarama 2021, hakiyongeraho amande y’ibihumbi 50,000frw yaciwe umuturage ntahabwe gitansi kubera kutubahiriza amabwiriza ya ‘guma murugo’ ariko bikavugwa ko uwo musare witwa Habiyaremye Felicien bahimba Kazungu yishyuye ku murenge wa Ngamba ariko agahabwa inyemeza bwishyu, yambukije umugore utwite wajyaga kwa muganga.
Ikibazo cy’inzoga zicururizwa mu ngo z’abaturage nacyo cyakuruye amakimbirane, binubira ko abayobozi bazicuruza bagasiga iwabo abanywa bakajya kumena izabandi, bituma bivovota ko gitifu arabonura ku butoni cyangwa akaba ahabwa ‘avoka’ (ruswa niko bayita).
Tuyizere Thadée, umuyobozi wa Kamonyi w’umusimbura yakomoje ku nkuru zatangajwe ko zaciye igikuba akibaza niba iyo nkuru iba ariyo cyangwa ari ugushyushya imitwe y’abantu ngo barangaze abaturage, ashimangira ko nta narimwe ubuyobozi buzihanganira abica amategeko bakigira ibihazi, bakiyita amazina ngo niba komando, ati “ntibizihanganirwa”. Yakurikijeho gusaba abari aho ahereye kuri perezida wa njyanama, ati “waratowe nkuko natowe, tubwize ukuri uduhe n’igisubizo”.
Abo twaganiriye badutangarije ko uyu gitifu w’akagali ka Kabuga yaguye mu gico cy’amakimbirane y’abaturanyi Musasire na Uwamahoro Theogene uzwi kurya ‘Komando’ ageze murugo bati “adutesheje gutera akabariro”, ikibabaje nuko ntawigeze avuga ko bihaniye akahakubitirwa izasagutse kuri Yezu, bamutoranyije mu bandi ndetse abo barikumwe ntibamutabara, ntibanatabaza bigirwa akamizwe n’ingoma ahata ingofero n’inkoni yari yitwaje, ubu amakuru dufite nuko arwaye izo nkoni n’ibikomere umubiri wose.
Tuganira n’abaturage ubwo twageraga ku Musenyi wa Kabuga, twumvise byinshi ; ubwumvikane bucye hagati y’inzego zibanze, ruswa, akagambane kitsinda ryavuye mu buyobozi rihora rinaniza abaje kuhakora, urumogi, ubusinzi kubera hitwa mukidakama urutoki ari gakondo, umwanda m’urubyiruko n’ibindi, ariko bakagira bati “iyo tutagira ibikorwa bya padiri Ramoni byakomejwe na Nyiranuma akacu kari kashobotse! Abaje kuyobora hano, amajyambere n’imibereho y’abaturage ntibabikozwa.” Uyu muturage wadutangarije ibi yatanze urugero rw’inyubako y’akagali n’ubwiherero, ati “buriya ko ku cyogo haba umucanga babuze imifuka itatu ya sima ngo bashyireho? Iyi nyubako igiye kubagwa hejuru uko basimburana, amafaranga baca abaturage mu nzoga ntabwo basimbura ariya mabati ngo hakorerwe isuku? Kuva kuri Rutayisire n’abasimbuye bashishikajwe n’inzagwa n’abasinzi ibindi babihariye P.D.K.”
Ntibagombaga kwihanira, abashima imikorere ye bati “ariko ntakwiye gutereranwa kuko yaguye mu ikosa ari mukazi, kandi ubusanzwe akora neza”. Uyu muturage yunzemo ati “ntanubwo binasobanutse ukuntu umuyobozi bamutoranya mu basaga batanu akaba ariwe ukubitwa agakomereka, niba ataragambaniwe bamugize jyayo rukamba maze ahurirayo nuruva gusenya akubitwa inkoni z’uruvunganzoka.” N’ubwo Kuvogera urugo rw’undi bihanishwa ingingo ya 155 mu gaka ka mbere handitse ngo “kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, umuntu wese winjira mu rugo, munzu, mu cyumba cyangwa mu icumbi, rituwemo n’undi muntu atabyemerewe n’uhatuye aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri, ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atanu, ariko atarenze miliyoni imwe y’u Rwanda.” Ubisanga mu itegeko numero 68/208 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ntibinasobanuye kwihanira.
Bamwe ntibatinye kuzamura n’ikibazo bati, “inzego z’umutekano zarabitaje”. Bakurikije imiterere ya Musenyi wa kabuga, bifuza ko bahabwa Post ya Polisi ku kagali bikagabanya ibibazo byurudaca kuko inzego zibishinzwe zihagera gake kubera intera iri hagati y’umurenge, akarere, polisi, na RIB, bati “ibisigaye hazakurikizwe amategeko, abanyarugomo bahanwe, na gitifu niba yarakosheje ntibazabishyiremo ibya nkunzi na kana ka mama, nta muntu uri hejuru y’amategeko!
Duhariye abasomyi n’abafata ibyemezo.
Mont Jali News
Oscar Bizwinumutima
Murakoze,kutugezaho amakuru acukumbuye
erotik
We are a group of volunteers and starting a new scheme in our community. Your web site offered us with valuable info to work on. You have done a formidable job and our whole community will be thankful to you. Nanette Bret Goeger
erotik
Hiya, I am really glad I have found this info. Today bloggers publish just about gossip and web stuff and this is really frustrating. A good website with interesting content, that is what I need. Thanks for making this web-site, and I will be visiting again. Do you do newsletters by email? Adorne Gawain Blondy