Abakurikirana ikinamico Urunana bazi cyane Budensiyana ukinamo acisha make gusa agahura n’ibibazo by’ubuzima ntagire n’amahirwe mu rukundo.

Akina ashushanya umukobwa uba mu cyaro cya Nyarurembo wavukiye mu muryango utifashije.

Yakinaga abana na se witwa Kideyo [Bamporiki Edouard] uba ari umusaza ukunda agahiye cyane, nyina aba yaritabye Imana akiri muto ntabashe gukura amubona iruhande rwe.

Ni umutegarugori ucisha make kandi udasamara, mu buzima bw’urukundo agakunda guteseka no guhora mu marira. Yarushinze na Filipo bamaze igihe bakundana bakaza gutandukana kubera amatage.

Icyo gihe batandukana yaje gukundana na James, habura iminsi mike ngo barushinge aza gusanga yari asanzwe afite undi mugore banabyaranye bituma nawe baca ukubiri , hashize igihe yongera gukundana na Filipo ari nawe ukina ari umugabo we mu Urunana muri iki gihe.

Kubera ibyo yanyuzemo mu ishusho aba afite mu Urunana yemeza ko byamwigishije kwihangana.

Mu buzima busanzwe yitwa Murekatete Mariam ni umugore w’imyaka 40 y’amavuko w’urubavu ruto. Afite abana babiri b’abahungu uw’imfura afite imyaka 21.

Atuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ahitwa ku Ruyenzi. Akunda kurya igitoki ku buryo n’abandi bantu bamuzi iyo bagiye muri restaurant bagasanga nta gihari bamubwira ko ‘ibiryo nta bihari’.

Yize icungamutungo ndetse ni akazi abangikanya no gukina ikinamico Urunana.

Mu kiganiro yagiranye na Samedi détente ica kuri Radio Rwanda yavuze birambuye iby’ubuzima bwe.

Uko yatangiye gukina mu Urunana

Gukina amakinamico uyu mugore avuga ko atari ibintu yagiyemo ashaka amaramuko ahubwo yabyiyumvagamo kuva kera akiri muto.

Ngo abana biganaga bakundaga kumurwanira bashaka ko bakinana. Yatangiye kumvikana mu Urunana muri Kanama mu 2000.

Yemeza ko Mukandengo Athanasie wakinnye ari Kivamvari mu Urunana ariwe mukinnyi we w’ibihe byose kuri we.

Amazina yiswe n’ababyeyi yaribagiranye

Budensiyana avuga ko mu gace atuyemo bose bamwita izina akoresha mu Runana ndetse bamwe mu baturanyi be batazi amazina ye asanzwe.

Ati “Amazina yanjye asanzwe asa nk’amaze kwibagirana, bakoresha Budensiyana ubu. Abo tubana, abaturanyi […] muri make uje aho ntuye ukaza ubaza Mariam ntabwo bamumenya niyo wajya ku mukuru w’Umudugudu utagiye uvuga Budensiyana nti bapfa kumenya ko ari njye ushaka.”

Avuga ko kwitwa iri zina bimutera ishema kuko bimugaragariza ko ibyo akina byacengeye muri benshi.

Umugabo we ajya amufuhira

Yabajijwe niba atajya ahura n’imbogamizi zo gufuhirwa n’umugabo we kubera ibyo akina, asubiza ko bijya bibaho cyane ndetse ko hari igihe ajya amusaba kubireka.

Aseka ati “Icyo kibazo kiragoye kugisubiza, hari aho bibangamirana rimwe na rimwe n’ubuzima bwite bwo mu rugo. Sinzi niba navuga ko ari kamere y’abagabo, barafuha. Ku buryo nk’iyo wakinnye ukagerayo, nk’urugero nkanjye nkina ndi umukobwa ufite umusore dukundana tukagerayo ugasanga yagize akantu mu mutima.”

Rimwe umugabo we ajya amusaba kureka ibyo gukina ikinamico Urunana kuko atari ko kazi ke k’ibanze. Yavuze ko agerageza kumusobanurira ko ari ikinamico.

Ntazibagirwa igice yakinnye James amutendeka

Budensiyana yemeza ko hari igihe umuntu akina bikamukora ku mutima, akavuga ko agace atazibagirwa mu buzima ari aho yakinnye akimenya ko James amutendeka.

Ati “Igice nakinnye numva ntazibagirwa cyane ni igihe navumburaga ko James afite undi mugore banabyaranye. Hari aho ukina ukumva bigukoze ku mutima, niba ari amarira akamanuka ari ay’umubabaro atari ibyo gukina.”

Budensiyana muri iki kiganiro yavuze ko abantu badakwiye kujya bumva ikinamico nk’ibintu byo kwinezeza ahubwo bakwiye no kujya bumva ubutumwa buba burimo.

Review Scores
Storyline: 4
Sounds: 3.5
Cast: 3.8
Graphic: 3.6

3.7

Good

User Rating: 3.8 (8 votes) Thank you. Your vote has been saved.

Author

oscar bizwinumutima