SACCO DUSIZE UBUKENE NYARUBAKA (SADUNYA) n’ikigo cy’imali cyatangiye ari koperative muri 2009 gifite abanyamuryango 519 n’imigabane fatizo miliyoni mirongo itanu 50,000,000 frw, bakoreshwa umukozi umwe. Cyemerwa n’ikigo cya RCA gihabwa ubuzima gatozi kugeza ubwo cyemererwa no gutanga inguzanyo na Banki Nkuru y’igihugu kuwa 28 Ugushyingo 2011 gifite abanyamuryango 8700 higanjemo abagore bari kukigero cya 56%. Amatsinda akorana na SADUNYA ni 3% iki kigo kikaba giherereye mu Murenge wa Nyarubaka ku cyicaro cy’ubutegetsi. Kuwa 31 Ukuboza 2020, Mont Jali News yaragisuye m’urwego rwo kureba aho kigeze mu kuzamura abaturage bakigana bakivana mu bukene bakoresheje inguzanyo bahabwa na Sacco Dusize ubukene Nyarubaka ubu ikabakaba 25,463,065 frw.
Umuyobozi wa SADUNYA Sindayigaya Mugaga François yagize icyo adutangariza ku iterambere ry’ikigo cy’imali ayoboye, n’uburyo akorana n’abaturage mu gutanga inguzanyo, kuzamura Umurenge wa Nyarubaka iherereye mu nkengero za Kamonyi. Intego ya SADUNYA igira iti “Ibyishimo byanyu n’ishema ryacu”. Kuri we ubusanzwe baharanira icyazamura umuturage, kuko umugabane shingiro wavuye kuri miliyoni 50,000.,00 frw ugera kuri 450,000,000 frw n’abakozi cumi n’abatatu 13 bikaba bifite igisobanuro gihamye cyo kuzamuka m’ubukungu bw’umurenge wa Nyarubaka by’umwihariko Akarere ka Kamonyi.
Yungamo ati “twishimira uburyo SACCO Dusize Ubukene ya Nyarubaka ikorana n’abaturage kandi iterambere ryabo rigaragaza uburyo bizigamira bitewe n’ubushobozi. Kwiyubaka kwa Nyarubaka biva mu biganza by’abaturage bahatuye kuko bazigama duke tukabageza kuri byinshi.” Yatanze ingero zitandukanye z’abaturage bahawe inguzanyo kugirango bagure ibyuma byo gusya imyumbati, ibigoli n’ibindi bihingwa ngandurarugo byera muri Nyarubaka.
Akarere kamaze guha abaturage umuyoboro w’amashanyarazi kubirometero bisaga umunani, mu muri Nyarubaka, umuyoboro wa Gaserege – Nyagihamba – Kigarama – Rugarama – Kintama, ubuzima bwarahindutse bishimira ko bagiye gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga uretse ibyuma byo bisya imyumbati, bishimira ko urubyiruko ruzabona akazi bashinga salon de coiffure, soudire, bagumye ku itumanaho babona aho basharija telephone kandi mbere byari bigoye, nabafite imirasire y’izuba babarirwa ku ntoki. Ubu centre ya Kabeza bacana amashanyarazi mu nzu, n’ibindi muri urwo rwego SADUNYA yabigizemo uruhare.
Yagarutse ku ishyirahamwe ry’abagore rya Dusasirane batangiye bafite amafaranga ibihumbi magana ane (400,000 frw) ubu bakaba bashobora guhabwa inguzanyo ya miliyoni icyenda (9,000,000Frw). Ati “n’uruhare rw’ikigo cy’imari nyoboye gikorana neza n’abaturage kuko abadafite ingwate tubagira inama bagakora imishinga igashyikirizwa BDF, cyane abagore n’urubyiruko, n’abagabo ntibahejwe nubwo bataba benshi.”
Twaganiriye n’abaturage bavuye mu bwigunge bwo guhabwa umuyoboro w’amashanyarazi I Nyarubaka
Umugabo Ngirabatware Narcisse adutangariza ko yahoze akoresha icyuma cya nyonganyonga, ati “ngakoresha mazutu y’ibihumbi cumi na bibiri, nkunguka ibihumbi bitandatu ariko ubu ngura umuriro wa 5000 frw nkunguka nkishyura Sacco ngatunga abana. Turashimira Akarere ka kamonyi katwegereje ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, SACCO hafi yacu, ubukungu turabukozaho imitwe y’intoki, muri 2050 abana bacu bazaba bari muri paradizo kuko ubuyobozi budufasha kwiteza imbere.”
Mont Jali News.