Iterambere rya Kamonyi mu by’ubukungu, ibyiza nyaburanga, ubuzima buzira umuze b’irinda COVID19 niyo mpamvu yatumye Akarere ka Kamonyi m’ubufatanye n’urugaga rw’Abikorera batumira itangazamakuru ngo ry’ihere ijisho aho bageze mu bikorwa nkuko babyiyemeje mu kivugo cyabo ngo n’Abesamihigo, koko imvugo niyo ngiro. Bafatanyije n’ibigo by’Imali, amakopertive na barwiyemeza milimo bagizwe na;
IBIGO BY’IMARI : Banque Populaire, Banque de Kigali Ishami rya Kamonyi SACCOs 12, amashyirahamwe akorera mu karere ka Kamonyi ariyo : KAWCO – Karama coffee Terimbere mworozi w’inka, Impabaruta, Ihuriro IMPUYABO, COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA – KOUBITE – Indatwa za Kamonyi, COALFIKA, KABIYAKI, CORIMU, CODALIKA, COAMALEKA – ABADATEZUKA ba KAMONYI, COEMIKA, COCTAMOKA, KAMOTRACO.
ABIKORERA (PSF): Ingufu Gin Ltd, Mburwa production Ltd, MRPIC, COPED -CEFAPEF, UMUHOZA M.Claire, AKANOZE, Eye Charity Hospital, RDO, Agroforestry, Stafford & Family Business Co. Ltd, Coffee shop Musambira.
Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020 ku munsi wanyuma usoza umwaka, bwana Thadée Tuyizere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu akaba n’umusigire wa Maire yahaye ishusho y’ubukungu abanyamakuru bitabiriye igikorwa cyo gutembera bihera ijisho ibyagezweho.
Kamonyi ifite abaturage 304.501, ubuso bwa metero kare 655.5, akarere kubatse mu mudugudu wa Ryabitana, akagali ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge ikaba kandi iri mu masangano y’inzira aho ihana imbibe na Ruhango, Muhanga, mu Majyepfo, Bugesera Iburasirazuba na Gakenke mu Majyaruguru.
Umuririmbyi ati “reka mbabwire ibyo na hasanze”
Mont Jali News yazinduwe no kubarebera ngo mutazahora mu nkuru mbarirano, ngiyi inkuru yampuruye aha;
Kamonyi m’ubukungu bugana ku iterambere, mu bwiza nyaburanga n’imibereho myiza y’abaturage nabisanze I Nyarubaka mu kagali ka Kambyeyi, umudugudu wa Kirwa, hagati y’imisozi iteganye hubatse uruganda rutunganya amabuye agakoreshwa mu Muhanda, akarimbisha amazu, kandi ibizisigazwa by’amabuye bigakoreshwa n’izindi nganda mu gukora irangi ikaba itarasigaye kuruhando rw’isoko nyafurika ntagushidikanya ko isoko ryabo rizagukira mu karere EAC.
Nyarubaka STONE CRAFT ibuye rikoreshwa mu bwiza ryitiriwe umurenge umwe ugize akarere ka Kamonyi ni ikigega cy’ubukungu, mu kwinjiza imisoro, gutanga akazi ku bahatuye mu buryo burambye, n’uruganda ruhamya ko abanyarwanda bashoboye kuko gukoresha iby’iwacu ariyo ntego nyamakuru. Nyarubaka ibuye ryaho rikomeje imfuruka kuko ubwaryo barisatura rigahita ry’ubaka ntakindi gikoresho gishyizweho.

Jean Eugene Ndisanze – Umuyobozi w’uruganda wungirije.
Umuyobozi w’uruganda wungirije bwana Jean Eugene Ndisanze yadutembereje uruganda uhereye kugice cya mbere yise ikimigozi igizwe na diyama ariyo itunganya amabuye kugeza kugeza ibuye rigiye kw’isoko.
Ubuzima n’imibereho y’abakozi: uruganda rukoresha abakozi ba banyarwanda barimo abahanga barimo abagore n’abagabo b’aba enjeniyeri. Uru ruganda rufite ubuhanga mu kubungabunga ibidukikije ntiwabona umukungugu utumuka kuko basatura ibuye barisukira amazi, ugasanga nabyo byazana bamukerarugendo kubireba kuko biruhura mu mutwe ubyitegereje. Ntarusaku, amazi atemba kuri iryo buye rya Nyarubaka arongera agatunganywa m’uruganda biyubakiye, agakoreshwa ntacyo yangije.
Ibisigazwa biva ku ibuye rya Nyarubaka bishobora gukoreshwa mu gukora amarangi mu mwanya wo gukoresha ingwa bikavangwa n’ubwoko bw’umuti ibara ukenewe ugahita urimbisha inzu utuyemo.
Amahirwe k’urubyiruko rurangije amashuri y’imyuga ndetse n’abataragize amahirwe yo kwiga:
Umuyobozi w’uruganda yatangarije Mont Jali News ko bateganyaga guhugura urubyiruko rusaga 84 abakobwa n’abahungu babyifuza, ndetse n’ibiyakomokaho, barangiza bagahabwa amahirwe yo gukorera uruganda kuko bafite amashami menshi harimo Umurenge wa Gacurabwenge I Gihinga, na Nyagatare Iburasirazuba.
Urubyiruko ruhabwa amahirwe yo gukangura ubumenyi bwabo m’ubugeni n’ubukorikori mu bisigazwa by’amabuye bakora imitako, abifuza gutunganya irangi bakaba bafite amahirwe yo kubona ibikoresho hafi, bisukuye, kandi ku giciro gitoya.
Mu kagali ka Kambyeyi, umudugudu wa Kirwa mu ibanga ry’umusozi niho hari uruganda Stone Craft aho ibuye rya Nyarubaka rimaze gukora amateka m’ubuzima bw’abahatuye, ubukungu bw’Akarere ka kamonyi bwahinduka igicumbi cy’ubwiza nyaburanga ku mabuye y’agaciro hakiyongeraho ibuye bita zahabu ya Gihinga, Ibuye rya Rugalika maze abanyarwarwanda bakaratira abanyamahanga ko Kamonyi ifite umwihariko abahashora imali ndetse n’abatahazi bazindurwa no kuhareba.

Ibikorerwa mu ruganda StoneCraft – Nyarubaka
Kuko ibihavugwa atari inkuru mbarirano ahubwo ari amateka kuva ngoma z’abami kugeza mucyerekezo cya 2020, abashaka gushora imali muri Kamonyi by’umwihariko I Nyarubaka amahirwe arabategereje. Hafi y’ijuru rya kamonyi ahahoze hatuye umwami Yuhi Mazimpaka, nyuma umuhungu we Cyirima atura I Gaseke mu murenge wa kayenzi,aha hakaba n’ishyamba ryashyingurwagamo abami mu murenge wa Karama I Muganza, umuco n’amateka nurusobekerane kandi ubushake n’ubushobozi abesamihigo ba Kamonyi barabufite, abayobozi bakaba ku isonga mu kwesa imihigo, ibikorwa birivugira uhereye k’urugaga rw’abikorera ukabihuza n’iterambere, gukorera hamwe no kwegera abaturage bakajya inama ngo niryo banga bakoresha mu kutanyeganyezwa m’ubukungu, Kamonyi igasagurira amasoko ifatizo ry’ubukungu. Igicumbi cy’umuco n’ubwiza nyaburanga amabuye ya Kamonyi, ibuye rya Nyarubaka, zahabu ya Gihinga, ibitare bya Mashyiga n’ibitare bya Mpushi n’urigarika bibyajwe umusaruro n’abikorera byagwa mu ntege ingangi zo mu birunga, nkuko abaturage batuganirije ku munsi wanyuma m’Ukuboza 2020, bishimira ibyo bagezeho, ubukungu n’iterambere hakitwa igicumbi cy’ibuye rya Nyarubaka!
Mont Jali News