Iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishongiye kugitsina

Muri iki gihe kitoroshye isi ndetse n’u Rwanda rudasigaye birimo byo guhangana na Covid-19, bytumye imirimo imwe nimwe ihagarikwa,ahandi bagabanya abakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda,ibi bikaba byarakuruye ihohoterwa by’umwihariko mu miryango y’abakora umirimo itandukanye.
 
Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina taliki 25 Ugushyingo izamara iminsi cumi n’itandatu hari ibikorwa bitandukanye byahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa iryo ari ryose rikorewa rishingiye kugitsina,muri urwo rwego hasuwe umuryango utuye mu mudugudu w’Indamutsa,akagali ka Tetero, umurenge wa Muhima,  akarere ka Nyarugenge,mu Mujyi wa Kigali, umugore n’umugabo bose bakaba ari abarimu mu bigo binyuranye ariko bikomeye muri Kigali, cyane ko iyo ugeze muri uwo muryango ubona wifashije,ariko ntibibuza umugore guhora azenga amarira mu maso kubera intimba yihohoterwa akorerwa nuwo bashakanye.
Nyirandama Caritas umubyeyi w’abana babiri, wigisha muri kimwe mu bigo bikomeye muri Kigali utarashatse ko gitangazwa, mu ijwi ryuzuye agahinda n’amarira ku maso,yadutangarije ko afite umugabo umufuhira cyane bigatuma ko niyo agiye guhaha cyangwa gusura inshuti n’abavandimwe ngataha ntawuryama.
Ati  “Covid-19 yaje ihetse ihohoterwa ridasanzwe kuri njye, n’itaba terefone umugabo aka nkubita aka nigagura,  yemwe hari n’igihe yankubise umukozi n’umuzamu bananirwa ku munkiza, na tabawe n’umuntu wuriye igipangu, umugabo amubonye agira isoni yirukira mu nzu, ariko yankubise yanogeje anziza kwitaba umuntu dukorana dore ko uwo tuvuganye wese avuga ko ari umugabo dusambana,akambwira ko ariyo mpamvu naboneje urubyaro ngo mbone uko njya mu bagabo.”
Nyirandama akomeza atangaza ko umugabo we bakundanye bigana Kaminuza,barangije barashakana ndetse babona n’umugisha w’akazi keza, ngo ariko gutera imbere kwabo kwazanye n’umutima mubi w’umugabo,aho amuteza urubwa ngo arasambana,agafata igihe agata urugo,agahora amukangisha ko aziyahura,ubundi akihangisha kugendana icyuma,amutera ubwoba .
Akomeza agira ati “Kugeza ubu sinsobanukirwa impamvu umugabo ankorera iyica rubozo, gusa niba akeneye ko nzata imitungo twahahanye ntabyo azabona nawe azajyende ansige, naho ibyo kwitwaza ngo naboneje urubyaro njye numva nta shingiro kuko mu myaka itandatu tumaranye tubyaranye kabiri.”
Umugabo w’uyu mugore ubwo yasangaga aganiriza itangazamakuru habayeho kugerageza ku muvugisha ntiyabyemera, ahubwo yihutiye kwinjira mu nzu akinga inzugi zose.
Inzego z’ibanze z’aho uwo muryango utuye zemeza ko amakimbirane yabo amaze igihe, bagerageje kubunga, ariko byarananiranye, ubu bakoze raporo, n’umugore bamusaba kwiyambaza RIB.
Twabibutsa ko ubushakashatsi ku gipimo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore bwakozwe n’abashakashatsi ba Christian University of Rwanda mu mwaka wa 2019 nubwo kuri ubu iyi Kaminuza yahagaritswe idakora ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, bugaragaza ko ihohoterwa riri kugipimo cyo hejuru cyane.
Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza igipimo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore, uruhare rw’umugabo, impamvu zibitera, ibimenyetso bishingirwaho, ingaruka zabyo n’ingamba zikwiye gufatwa kugirango ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo ricike burundu cyangwa rigabanuke ku buryo bugaragara.
Kugirango ubushakashatsi bugere ku ntego zabwo, habajijwe abantu 220 harimo abagore 110 n’abagabo 110 batoranyijwe mu Turere 11 mu Ntara zose 4 n’Umujyi wa Kigali.
Ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda biragaragaza ibi bikurikira:
-Ihohoterwa rikorerwa abagore riragaragara cyane kubera ko 73.6% by’abagore babajijwe, bakorewe rimwe mu ihohoterwa, mu gihe 90% by’ihohoterwa ryakozwe n’abagabo bashakanye n’abahohotewe.
Abagore mu byiciro byose bakorerwa n’ibura rimwe mu bwoko bw’ihohoterwa:86,3% batize kugeza ku mashuri abanza,62.9% by’abagore bize amashuri yisumbuye na kaminuza, 80% y’abagore bo mu cyaro na 70% y’abagore bo mu mijyi babajijwe bakorerwe ihohoterwa.

Twahirwa Umumarashavu Janat.

Author

MontJali