Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20/10/2018 i Kigali muri Intare Conference Arena hatangiwe ibihembo byubashywe ku mugabane ‘African Movies Academy Awards’, filime ‘Five Fingers For Marseilles’ yegukanye ibihembo bitanu muri irushanwa.
Ibi birori byitabiriwe n’abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye, abatunganya filime baturutse impande zose z’umugabane wa Afurika bari bakoraniye i Kigali mu Rwanda kwihera ijisho abahize abandi. Ni ibirori byayobowe n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe-Etim ndetse n’Umunyarwanda Arthur Nkusi.
Filime yatunganyirijwe muri Afurika y’Epfo ‘Five Fingers For Marseilles’, yegukanye ibihembo bitanu (5) bitandukanye bikomeye muri iri rushanwa nka: Best Film in an African Language; Achievement in production design, Achievement in cinematography, Best first feature film by a director, Best film.