Kimwe n’abandi bamwe na bamwe mu bahanzi, umuhanzi ukizamuka Kane afite abo akomoraho impano barimo n’umuhanzi uzwi kandi ukunzwe na benshi mu Rwanda. Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’uyu muhanzi yadutangarije byinshi bijyanye n’umuziki we.
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Inshuti Prosper akaba akoresha Kane nk’izina ry’ubuhanzi. Ni umwana wa 3 mu muryango avukamo w’abana 3 nyine, byumvikane ko ari bucura mu muryango wabo. Kuri ubu Kane umaze umwaka mu muziki afite indirimbo 3 ari zo: ‘Sweetest Love’, ‘Ndi mu rukundo’ n’iyitwa ‘Igisobanuro’ ari nayo yatangiye aturirimbira. Muri izo ndirimbo zose uko ari 3 nta n’imwe ifite amashusho ndetse yanadutangarije impamvu nta mashusho yazo arajya hanze.
uyu muhanzi watangiye kuririmba akiri muto cyane kuva ku myaka 8 yabishimangiye mu buryo bwumvikana cyane. Yagize ati: “Yego (ndabizi ko ndi umuhanga) kuko icyo cyizere ntacyo mfite sinakwirushya njya muri kariyeri (career) kuko harimo abandi bantu b’abahanga.”
Uyu muhanzi kugeza ubu nta mujyanama (Manager) wita ku nyungu ze aragira ariko yishimira kuba afite abantu bamufasha mu buhanzi bwe kuko we ni umunyeshuri mu bijyanye n’icungamutungo. Mu bo mu muryango we benshi b’abahanzi nk’uko yabidutangarije mu kiganiro harimo umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Christopher, akaba ari mubyara we. Ubwo twamubazaga igihangano yakunze cyane yadutunguye cyane acuranga ‘Umusitari’ ya Christopher mubyara we.