Kamonyi: Bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bavuga ko amavuta abagenerwa yabananiye!
Hashize iminsi hari amavuta akoreshwa n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu bivugwa ko abarinda gufatwa na kanseri y’uruhu, ashyizwe ku rutonde rw’imiti bishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza (mutueli de santé), ariko nubwo bimeze gutyo bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’uruhu bayakoresheje bemeza ko ayo mavuta atabarinda ngo kuko iyo izuba rivuye ribababura kandi akabatera n’ibiheri.
Mu kiganiro Montjalinews yagiranye n’umubyeyi wa Alliane Ineza ufite ubumuga bw’uruhu rwera batuye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma yavuze ko bayagerageje igihe kirekire ariko uko umwana wabo ayisize ahita azana ibiheri ndetse n’izuba rikamubabura kuri we yemeza ko kuyamusiga nta mahitamo baba bafite.
Akomeza agira ati, “hari amavuta tujya gufata ku kigo nderabuzima cya Masaka ariko tukayahabwa n’umuganga wabo niyo mavuta arinda uruhu rw’umwana wacu.”
Uwitwa Aline Tuyisenge nawe ufite ubumuga bw’uruhu rwera uherereye muri ako karere yagize ati “nibyo, ayo ya leta yarananiye kandi ntago arinjye njyenyine kuko hari n’abandi bana tuganira hirya no hino bakambwira ko nabo yabananiye, bakavuga ngo bo aho kugirango bayisige babyihorera cyangwa bakisiga asanzwe, kubera ko niyo bakwisiga ayo ya leta bakajya ku zuba ntacyo bihindura kandi nubwo waba ufite ibiheri ukayisiga ubona nta mpinduka bitanga.”
Aline akomeza agira ati, “rero ayo mavuta dufata i Masaka ni ayo umuterankunga n’ishyirahamwe rihagarariwe ni umuganga witwa James ariko ntago bakorera I Masaka, ahubwo bakorera Kicukiro Sonatube ariko nyine bakorera mu turere turindwi gusa mu gihugu. Rero ayo mavuta niyo twisiga tukabona aradufasha, ariko nayo kuyabona biragoranye kuko akarere kacu ntago karimo, niyo mpamvu tugomba kujya muri Kicukiro kandi hari n’abandi bana batayabona.”
Twifuje kumenya niba hari amavuta abantu bafite ubumuga bw’uruhu baba bishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza n’andi batishyurirwa maze tuganira na Bwana OIPA Dieudonne umuyobozi w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu ndetse akaba n’umufarumasiye, maze avuga ko hari amavuta y’umuterankunga hakaba naya leta, ngo rero ayo bafatira i Masaka nay’umuterankunga. Ayo mavuta aba mu gicupa gifite umupfundikizo w’umuhondo ariko ntago arashyirwa ku isoko, naho ayo ya leta yo ashobora kubananira cyangwa akaba ari ubwoko bubi.
OIPA yagize ati, “ayo mavuta yaba ay’umuterankunga cyangwa aya leta yose ntatanga uburinzi 100% ngo ubwo rero ni ibintu umuntu yakoraho ubushakashatsi ariko ntago wahita ushyiraho umwanzuro.”
Yakomeje asobanura ko nawe afite urugero rw’abantu ayo mavuta atangwa na leta yananiye, ngo kuko bari bavuganye n’abantu bo muri Minisante ko bagiye gukora ubushakashatsi bakareba ikibazo gihari ariko ntago burakorwa ngo ariko ikibazo cyaba gikomeye nuko yaba ari amavuta atarimo kurinda abantu bafite ubumuga bw’uruhu nkuko babizi, ahubwo akaba ari amavuta asanzwe.
Nubwo hari abavuga ko ayo ya leta ntacyo abatwaye nabo bifuza ko babemerera gutumiza amacupa nka atatu ngo kuko hari ubwo bayatumiza akamara ukwezi kose atarabageraho, bakanasaba ibigo nderabuzima ko bagerageza kuyatumiza vuba.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa NCPD Emmanuel Ndayisaba avuga ko ibyo ari amakuru ko hari bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu ananira, ari ubwa mbere abyumvise, ngo ariko n’ubundi imibiri y’abantu idateye kimwe kuko hari ubwo umwe akaraba isabune isanzwe ntagire icyo aba, undi yayikaraba bikanga, ngo ariko ntabyo yari azi.
Akomeza agira ati “buriya hari ubwo abantu batamenya inzira bacamo, nkuko twabavugiye amavuta akaza, ibyo bibazo bakabitugejejeho tukamenya abo ari bo.”
Yakomeje asobanura ko utagenda ngo uvuge ko abantu yabananiye ngo bazakore ubushakashatsi, yaba ari amakosa, ahubwo barasaba niba hari abo byabayeho babahe amazina n’aho batuye maze babegere barebe ko babahindurira, ngo kandi ntibakabyihererane!
Niyomubyeyi Clementine