East African Promoters itegura igitaramo ngarukamwaka cya East African Party, yemeje ko Meddy ari umwe mu bahanzi bazaririmbira abazitabira iki gitaramo kizaba kuwa 1 Mutarama 2019.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, utegura ibi bitaramo, yabwiye IGIHE ko Meddy ariwe muhanzi bahisemo kubera ko ubwo aheruka mu Rwanda atigeze aririmbira mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Igitaramo cya East African Party izaba kuwa 1 Mutarama 2019, twatumiyemo Meddy. Twamutumiye kubera ko ubwo aheruka mu Rwanda yaririmbiye mu ntara.”

Boubou yakomeje avuga abandi bahanzi bazafatanya na Meddy batarageza igihe cyo kubatangaza gusa nabo bakaba bazamenyekana mu minsi ya vuba.

Meddy aherutse kubwira IGIHE ko ari kwitegura urugendo mu Rwanda gusa ntiyabitindaho cyane kuko yavugaga ko bitaremezwa.

Ibitaramo bya East African Party bimaze imyaka icyenda bitegurwa, icya mbere cyabaye mu 2009.

Bigitangira byibandaga ku bahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, bakunganirwa n’abandi bake bo mu Rwanda babaga batoranyijwe.

Ku cyabaye kuwa 1 Mutarama 2017 nibwo Umunyarwanda The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiwe bwa mbere mu mateka y’ibi bitaramo, ariwe muhanzi w’imena.

Ubu nabwo Meddy agiye kunga mu rya mugenzi we basangiye kuba aribo bahanzi bari ku ruhembe mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Meddy yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Mützig Beer Fest cyabaye kuwa 2 Nzeri, akakirwa n’isinzi ry’abafana bari bakubise buzuye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, aho cyari cyabereye.

Iki gitaramo cyakurikiwe n’ibindi byazengurutse igihugu yakoze byari byateguwe na Airtel.

Review Scores
Storyline: 4.6
Sounds: 4.5
Cast: 4.8
Graphic: 4
Action: 5

4.6

Super

User Rating: 4.1 (38 votes) Thank you. Your vote has been saved.

Author

oscar bizwinumutima