Diamond Platnumz yahakanye ibivugwa ko yaba yaratangiye kwingingira Zari Hassan babanaga kumuha imbabazi, yemeza ko nubwo amaze iminsi akora ingendo muri Afurika y’Epfo aba yagiye guhura n’abana babyaranye gusa. Urukundo rw’aba bombi rwageze ku ndunduro ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundana…