(photo internet)

 

Icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka coronavirus cyadutse mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 gitangiririra mu mujyi wa Wuhan mu bushinwa,  ku wa 31 Mutarama 2020 nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko COVID-19 ari icyorezo gihangayikishije isi yose. Imibare yatangajwe icyo gihe na OMS yagaragaje ko abafite ubwandu bwa COVID-19 ku rwego rw’isi basaga miliyoni 14, mu gihe muri Afurika abari bamaze kucyandura bose barenga gato ibihumbi 590. Guverinoma y’U Rwanda ikibona ko iki cyorezo kiriho kandi gifite ubukana yatangiye kwitegura uburyo bwo kukirinda ndetse n’icyakorwa mu gihe cyaba kigeze mu gihugu. Umurwayi wa mbere wa covid19 yabonetse mu Rwanda kuwa 14 Werurwe, uyu yari umunyamahanga aba mu gihugu ariko akora ingendo zo hanze y’igihugu.

Taliki ya 14 Werurwe 2020, nibwo hashyizweho gahunda ngenderwaho ndetse n’ingamba zo kwirinda COVID-19 harimo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Kuwa 15 Werurwe 2020 nibwo insengero zafunzwe by’agateganyo, kuwa 16 Werurwe amashuri nayo arafungwa, abakozi ba Leta n’abikorera basabwa gukorera mu rugo, imihango ijyanye no gushyingura, hateganywa ko abantu bayitabira batagomba kurenga 30.

Abanyarwanda bashishikarijwe kwambara agapfukamunwa ndetse no gupfuka amazuru, kwirinda ingendo zitari ngombwa, basabwa gukaraba intoki kenshi, gushyiramo metero imwe hagati y’umuntu n’undi igihe habayeho kuva mu rugo kuko COVID-19 ni imungu yageze mu banyarwanda.

Taliki ya 21 Werurwe nibwo ‘guma mu rugo’ yashyizweho mu gihugu hose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu bantu, bityo ingendo zigana mu ntara, amasoko, amahoteri n’ibindi birahagarikwa. Nubwo ibyo bihe bitari byoroshye kuri bamwe ariko guma mu rugo yatanze umusaruro kuko ntihigeze hagaragara abantu benshi banduye ari nayo mpamvu haje kugera igihe igakurwaho ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gufungurwa.

Kuwa 30 Mata nibwo Guverinoma yafashe ingamba zo koroshya gahunda ya guma mu rugo, ariko hagakazwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus harimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza no gukaraba intoki kenshi, kugeza ubwo Polisi y’igihugu yashyizeho uburyo bwo gukoresha indangururamajwi kugirango buri muturarwanda wese agezweho ubutumwa bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ubu buryo bushya bwaje busangwa n’ubundi bwiswe “Ntabe ari njye” aribwo bukangurambaga bwatangijwe na polisi y’u Rwanda isaba abanyarwanda kwambara neza agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza yashyizweho kugirango buri wese aharanire ko ataba ariwe uba intandaro yo guha icyuho COVID-19.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe muri kamena 2020, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko “buri munyarwanda, Abanyamadini, Abanyamahoteri, n’abandi kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru, Ntabe ari njye utiza umurindi icyorezo cya coronavirus, cyangwa ukwirakwiza coranavirus nahisemo gusiga intera hagati yanjye n’abandi. Moto nini za polisi zashyizweho indangururamajwi zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ingamba zo kwirinda corona virus.”

Prof. Shyaka Anastase ati “wiyica amazi itagucura umwuka”. Aya magambo yayavuze ku wa 18 Kanama 2020 abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, nyuma y’uko minisiteri y’Ubuzima itangaje ko abantu babiri bitabye Imana bazize COVID-19. Kuva umurwayi wa mbere wa coronavirus agaragaye mu Rwanda kuwa 14 werurwe 2020 nibwo hatangajwe abantu babiri bishwe nayo umunsi umwe. Ikigaragagara n’uko abarwayi bari kwiyongera cyane cyane mu ma masoko harimo iryo kwa Mutangana (Nyabugogo) ndetse niryo mu mujyi rizwi nka Kigali City Market (Nyarugenge) bitewe nuko hahurira abantu benshi bityo bikaba bituma n’umubare w’abapfa wiyongera.

Gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus ni ingenzi nubwo hagiye hagaragara abantu biraye mu kutubahiriza amabwiriza yashyizweho nko kutambara agapfukamunwa neza aho byagiye bigaragara ko harimo abatwambarira ku kananwa, kudashyiramo intera hagati y’umuntu n’undi mugihe bavuye murugo, kurenga ku masaha yagenywe yo gutaha kuburyo hari n’ababihaniwe bafatwa bakarazwa muri stade ndetse harimo n’abagaragaye ko bakoresha ibirori bagatumira abantu mu ngo zabo birengagije ko icyo cyorezo gihari.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko abantu bakomeje kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19 ko kutubahiriza amabwiriza bishobora gutuma hasubiraho gahunda ya guma mu rugo ku bantu bose. Kuwa 21 Kanama 2020 yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yibukije abantu ko n’ubwo ari iminsi irangwa no kwishimira ko basoje icyumweru ariko bagomba kwibuka ko COVID-19 ihari. Ati “aho turi hose tugomba kumenya ko itwegereye kurusha uko tubyibwira. Twirinde!”

Igenzura ryakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga umubare w’abantu bato n’urubyiruko bandura COVID-19 ugenda urushaho kwiyongera. Ni igenzura ryakozwe hakusanywa amakuru y’abantu miliyoni esheshatu banduye COVID-19 muri miliyoni zirenga 24 zimaze kuyandura kw’Isi yose.

Muri izi miliyoni esheshatu byagaragaye ko umubare w’abandura COVID-19 bari hagati y’imyaka itanu na 14 wazamutse ukava ku kigero cya 0.8% ukagera kuri 4.6%, kuzamuka k’umubare w’abandura COVID-19 biri kugaragara kandi mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 24 aho ikigero banduragaho cyazamutse kuva kuri 4.5% kugera kuri 15%.

Ibimenyetso bya coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro, yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero. Inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Polisi y’Igihugu zikomeje gusaba abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 cyane cyane gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara agapfukamunywa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ari mu bantu benshi.

Nyuma y’uko abantu bari bizeye ko hari urukingo rwa COVID-19 rugiye kuboneka kuko rwari rusigaje igeragezwa ryanyuma gusa, muri iryo geragezwa ryanyuma, uruganda rw’imiti AstraZeneca na kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ryabaye rihagaritswe nyuma y’uko mubakoreweho iryo geragezwa rwamugizeho ingaruka mbi! Ntihatangajwe igihe rizasubukurirwa.

Bitewe n’uburyo ubwiyongere bw’abantu bandura coronavirus bwakomeje kugenda buzamuka cyane mu minsi ishize, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Nyakanga 2020 muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa umukuru w’Igihugu Paul Kagame hasuzumwe ingamba zo guhashya COVID-19.

Inama y’abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubwandu bwa coronavirus, amasaha y’ingendo yigijwe imbere guhera saa moya z’ijoro abantu bagomba kuba bari mungo zabo kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo mu gihe ubundi byari kuva saa tatu z’ijoro, ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zirahagarikwa mu modoka rusange, mugihe ingendo zo kujya no kuva mu karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

Kuri ubu imibare y’abandura iri kugenda igabanuka ku buryo bugaragara, bitewe n’imyanzuro yafanshwe n’inama y’Abaminisitiri gusa bigaragara ko COVID-19 iri gukwira mu turere twinshi tw’u Rwanda.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka coronavirus agaragaye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 4439 banduye mu bipimo 447 603, abagera ku 2307barayikize mu gihe 2112 bakiri mu bitaro naho 20 babuze ubuzima.

Kugeza ubu ku isi yose harabarurwa 26 816 887 bamaze kwandura coronavirus, naho 18,923,666 barayikize naho 879 369 yarabahitanye.

Icyitonderwa n’uko: Ibimenyetso bya coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro, yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero. Twirinde burya amagara araseseka ntayorwa!

Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara agapfukamunwa n’amazuru mugihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi n’ahatuye imiryango myinshi.

 

 

Mukarihamye Elizabeth

 

 

 

 

 

 

 

 

Author

MontJali