Kamonyi – Rukoma : RIB yasobanuriye abaturage, amategeko n’ibihano kubakoresha ibiyobyabwenge n’abangiza ibidukikije!
Mu murenge wa Rukoma hateraniye abaturage basaga 1500 baturutse mu tugari dutandukanye mu kiganiro cyateguwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha cyahawe insanganyamatsiko igira iti: “Inzaduka n’ibyangiza ibidukikije.”
Abayobozi ba RIB batandukanye barimo ukuriye iperereza mu bugenzacyaha ku rwego rw’intara y’Amajyepfo Kagarama, aherekejwe n’itsinda ryaturutse kurwego rw’Igihugu bakiriwe n’umuyobozi w’ubugenzacyaha mu karere ka Kamonyi Jeanne D’Arc Mukandahiro wari ukikijwe n’itsinda ry’abagenzacyaha ayoboye. Nyuma yo gutanga ikaze yahise arasa ku ntego ya gahunda iteganyijwe ko RIB yatangije ubukangurambaga ku byaha by’inzaduka n’ibyaha bibangamiye ibidukikije, bakaba barafashe umwanzuro wo kwegera abaturage ngo bungurane ibitekerezo kuko uruhare rwa buri wese rukenewe.
Yagarutse ku byaha bikorwa kubera kutamenya, agaragaza ko amategeko ahana ibyaha ariko bahisemo kuza kwigisha no kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kubikumira.
“Ntihazagire uwitwaza ko atabizi, kandi burya intamenya irira ku muziro.”
Ku birebana n’ibyaha by’inzaduka yagarutse cyane ku nzoga z’inkorano inyinshi zikorwa mu bisigazwa by’ibisheke bita Merase, hamwe na kanyanga, urumogi n’ibindi. Muri iki kiganiro abaturage bahawe umwanya uhagije ubwabo bitangira ubuhamya kubyo bazi babana nabyo buri munsi, mubihe bitandukanye babakangurira kubireka kuko bigize icyaha . Umwe mu baturage baganiriye na MontJaliNews yagize ati “twishimiye uburyo batwegereye bakaza kutwigisha ntawe uzongera kwitwaza ko atazi itegeko”, yungamo ko mbere babonaga imodoka ya RIB bakiruka ariko ubu itsinda ry’abagenzacyaha bakorera muri Kamonyi babanye neza n’abaturage ntawe bahutaza.
Bakomeje baganira ku kibazo cyo kurengera ibidukikije aho babwiwe ko hari byinshi bigize icyaha batanga ingero zinyuranye nko ku bucukuzi bw’amabuye yagaciro ko n’iyo waba ucukura mu kwawe utabifitiye uruhushya, bihanwa n’amategeko kuva ku mezi abiri yigifungo kugera kuri atanu hakiyongeraho n’ihazabu. Undi muturage ati “ese uwigabiza umutungo w’undi atawumuhaye we ahanishwa iki?”
Iki kiganiro twakwibutsa ko abacyitabiriye harimo abakozi bo mu birombe bitandukanye abagaragaye cyane bakaba barimo ETS Kalinda na DEMICO bari bafite umwambaro ubaranga!

Abakozi bo mu birombe bitandukanye bitabiriye ikiganiro cyo kwamagana iyangiza ry’ibidukikije
Mu zindi ngero zatanzwe basobanuye ko kwarura icyari cy’inyoni ari icyaha kubera ko bibangamiye ibidukikije. Umuturage witabiriye ikiganiro yasabye abayobozi ba RIB batangaga ikiganiro ko habaho gahunda yo kubyigisha mu mashuri mato n’ayisumbuye, kubera ko akenshi abana babikora batazi ko ari icyaha, bamusubiza ko RIB yatangije za CLUB mu bigo by’amashuri kugirango bahugurane .
Mfuranzima Albert yadutangarije ko umuturage yumvira amategeko iyo amaze kuyasobanukirwa, yongeraho ati “ese ririya shyamba rya Kanyinya ryabaye ubutayu, kimwe nahandi ko atemeshwa nabamwe mu bakozi b’akarere, akagurishwa kumanywa y’ihangu, bo ibyo batubwira ntibibareba?”
Gusa ukurikije ubukangurambaga bwakozwe buri wese biramureba, kandi uzabyirengaza abizi azahanwa n’amategeko. Bagarutse ku bimera tubana nabyo umunsi ku wundi, tugomba kwirinda bifite ingaruka ku buzima bw’umuturage ahantu hose bishobora guhekenywa cyangwa bikanyobwa ukaba wabihanirwa n’amategeko, ibi bikaba birimo urumogi, rwiziringa, merase, kanyanga, kombuca, n’ibindi byapimwe bikaba bifite ibisindisha bya 9% mugihe byeri ya Primus iri munsi y’iryo janisha.
Hatanzwe ibibazo bitandukanye harimo n’icy’izungura, kikaba cyabajijwe gishingiye ku mutungo ukomoka kuri se w’uwabazaga, washatse abagore babiri. Yasobanuriwe ko umugabo n’umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bagabana 50% bakaringaniza icyo. Iyo umugabo ashatse undi mugore bakabyarana abana ntaw’ufite uburenganzira kwa mukase buri wese aguma kwa nyina.
Bagarutse kandi ku bana batagejeje imyaka y’ubukure, bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa bakajya kwirirwa bikoreye ibisheke, abaturage basobanuriwe ko ukoresha uwo mwana aba anyuranyije n’amategeko kandi abihanirwa.
Karuhuje Petero wari waje mu nama yagize ati “niba amahugurwa nkaya yahoragaho nta muturage wakwongera kwitwaza sinamenye, nkuko havugwa ngo umuhigi utabwirwa yishe inyamanswa itaribwa”.
Hari kandi ibidasanzwe byagaragaye, imodoka ebyiri za RIB zikoreshwa nk’ibiro bigendanwa aho hakiri ibibazo byabaturage batashoboye kubitanga kuri station za RIB, bakoresheje ayo mahirwe bagatanga ibirego byabo.
Bati “twaruhutse kuko twasobanuriwe amategeko tukamenya ibigize ihohoterwa rikorerwa mu ngo, batubwira ibigize icyaha, ubu tugiye kubyirinda kkuko kwirinda biruta kwivuza no guhanwa.”

Bamwe mubagize itsinda ryubugenzacyaha rya RIB bacinya akadiho.
Yakomeje avuga ko uwiga aruta uwanga kandi ko abatahanye ubutumwa bajya kwigisha abandi ibyo bize harimo kurengera ibidukikije, hamwe no kurwanya ibyaha by’inzaduka bagiye kubigira umukoro aho batuye urugo k’urundi. Mu gusoza ikiganiro abayobozi batanze numero za telefone zabo kugirango umuturage wagira ikibazo wese abe yabasha kugana ishami rya RIB rimwegereye agahabwa ubufasha.

Imodoka za RIB yifashisha mu kugera kubaturage bagize ibibazo muri Kamonyi
Abaturage babwiwe kirazira y’uko guhinga no kunywa urumogi bihanwa, kandi ko n’ubwo hari ibiyobyabwenge bigaragara kenshi mu migi no mubyaro bitazwi na benshi harimo ibizwi nka mugo na cocaine nabyo kubikoresha bihanwa n’amategeko. Ku byerekeranye n’urugomo bagarutse ku biyita ‘ibihazi‘ bagendana imihoro baboneka mu birombe bamenyeshwa ko nabo itegeko ribahana, ndetse bagaruka no ku bacuruza inzoga zinkorano ndetse bakanazinywa bikabakururira mucyaha nabo itegeko byavuzwe ko ritabibagiwe.
Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubushoreke, gusesagura umutungo wurugo, bikavamo gukubita no gukomeretsa byerekeza imiryango mukaga gakomeye habamo urupfu nabyo byagarutsweho ko itegeko ribashinze ijisho, hongerwaho icyaha kibi cyane cy’inzaduka, nubwo kimaze igihe kandi gikwiriye kwibandwaho no kwamaganirwa kure, abaturage bakaba bashishikarizwa kugihashya ni ugusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure no kurebera mu gihe hagize ubona bikorwa.
Abaturage basoje bataramye babyina bishimye, bagaragaza ko kwigishwa ari umugisha!

Abitabiriye ibiganiro bahakuye ubutumwa.
Montjalinews.