Rukoma Mining Co-operative ( R.M.C) ihejeje Musabyimana Fideli na Tuyizere Vedaste mu gihirahiro cy’ ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’ikirombe cya Batarimpamvu!

Igishushanyo cyo munsi Munda y’isi kuri SITE A1 ya Batarimpamvu.
Aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi nibyo bigorwa, kandi ngo “abatutira batongana bataha intatane” nk’uko byagaragaye muri RMC aho komite nyobozi ya koperative iyobowe na Bikorimana Eric yananiwe gushyira hamwe ngo icyemure ikibazo cy’abaturage bangirijwe imitungo n’ibirombe ahitwa Batarimpamvu, umudugudu wa Kamuzi, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma akarere ka Kamonyi, mu ntara y’amajyepfo.
Kudahuza kw’abagize koperative byatumye abaturage bahinduka ibitambo, aho Musabyimana Fideli bakunze kwita Musafiri hamwe na Tuyizere Védaste batakambiye ubuyobozi bw’Akarere bagaragaza ko inzu zabo umusozi waridutse ku buryo zishobora kurigita mu kirombe cya Rukoma Mining Cooperative, hakorerwa n’abanyamuryango bane aribo Bikorimana Eric, Mutuyimana Alphonsine, Emmanuel hamwe na Mubiligi Paul ariwe abaturage bashyira mu majwi bavuga ko isimu ye ariyo ituranye nabo.
Amasezerano yihariye yakozwe hagati y’abagize koperative R.M.C bashingiye ku nama yateranye kuwa 1/5/2022 bafite intego yo kongera umusaruro babigiriwe inama n’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na gaz mu Rwanda, bakemeranya ko buri wese agomba kugira uruhande akoreramo ngo bongere umusaruro.
Bemeranyije hagati yabo na koperative ko ufite ubushobozi ahabwa uruhande site bemeranya ku bigomba gukurikizwa hashingiwe kubiteganywa n’amategeko y’ubucukuzi mu Rwanda, iyo nyandiko ifite ingingo 10 yashyizweho umukono kuwa 01 Gicurasi 2022 ari naryo shingiro ry’ikibazo bananiwe kumvikana ngo bafate umwanzuro ku ngurane ya Musabyimana Fideli na Tuyizere Vedaste, bigeza ubwo biyambaje akarere nyuma y’uko muri koperative rwabuze gica, bitana ba mwana hagati ya R.M.C na Mubiligi Paul basabaga gukemura ikibazo kuko ariwe wahawe SITE A1 nk’uko bigaragara mu masezerano yo kuwa 20/2/2022.
Iryamukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba; Nyuma yo kuganira na Musabyimana Fidele alias Musafiri akatubwira akababaro ke, twagerageje kwegera abo ikibazo kireba bose. Koperative iti, “hariya hakorerwa na Mubuligi Paul niwe ugomba gukemura ikibazo”. Mubirigi Paul nawe ati “njyewe ntacyo nabasubiza kuko nubwo mpakorera mfitanye amasezerano yihariye na R.M.C nk’abandi banyamuryango bose, sinasubiza mu mwanya wa perezida kuko niwe muvugizi!”
Twashatse ubuyobozi bwa Kamonyi, badusubiza mu buryo bati ikibazo twarakimenye tujyayo, ariko duteganya gusubirayo nk’itsinda aho ikibazo kiri kuri SITE A ikorerwamo na Mubiligi Paul, Bikorimana Eric, Mutuyimana Alphonsine, na Emmanuel. Uwo munsi bubahirije gahunda, itsinda ry’akarere riyobowe na Mukiza Justin, rigizwe na RMB, Agronome, na bagenzi babo, hari n’abaturage bahaturiye kandi bakora mu birombe.
Nyuma yo kumva ikibazo n’amaganya ya Musabyimana Fidele na Vedaste Tuyizere, ndetse bakumva ibisobanuro bya Bikorimana Eric perezida wa koperative na Mubiligi Paul washyirwaga mu majwi ko aho akorera ariho hateje ikibazo hafashwe imyanzuro ikomeye 4.
– Gushyiraho nyirantengwa ahakikije izo ngo ebyiri .
– Kwimuka vuba bishoboka kugira ngo hatazateza impanuka.
– Gukodeshereza Musabyimana Fidele alias Musafiri na Tuyizere Vedaste inzu zo guturamo, bakava ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
– Gukora igenagaciro ku mutungo utimukanwa w’aba baturage ngo bishyurwe ibyo bikaba byarangiye mugihe cy’amezi atatu.
Ikibazo cyabaye ingora bahizi batara impamvu zidafatika babona iyitwa expertise, abanyamateka bati “koko abanyarwanda bazi kwita uyu musozi ugiye kurigitana abaturage witwa Barimpamvu.”
Kuruhande rwa Musabyimana, yakoresheje igenagaciro rya miliyoni 41 n’imisago, arishyikiriza komite ya koperative n’akarere, mu gihe gito koperative irabisuzuma, mu ijwi rya perezida wayo ati “iyi expertise n’umurengera harimo kwifuza!” Ibyo bahurizaho na komite bemeza ko nabo bazakoresha irindi ryo guhinyuza, ryarakozwe bigera kuri 13.000.000 frw gusa ntiryigeze rishyikirizwa akarere ndetse na Musabyimana.
Hagati aho ariko Mubiligi Paul nawe yashatse guhinyuza no kugaragaza ko ibivugwa na Musabyimana na Vedaste atari ukuri yarafite andi makuru nkuko yabisobanuye ubwo akarere kari kaje gukemura ikibazo ko intandaro yaba ari imyobo y’ubwiherero yacukuwe kwa Tuyizere ndetse na Musafiri, bigahuhurwa n’umutingito wabayeho muri ibyo bihe, ntabwo abaraho babihaye agaciro kuko basangaga uko byagenda kose ikibazo kiri mu mbago za koperative afata umwanzuro wo gushaka abahanga bo gupima ibiri munsi y’ubutaka, hashyirwa hanze ifoto igaragaza ko ibyabaye ntaho bihuriye naho Mubiligi akorera ariko komite iyitera utwatsi kuko ngo yabikoresheje ntawe agishije inama kandi akabikora wenyine, amezi 3 yihirika komite ya RMC itarafata umwanzuro.
Musabyima Fideli na Tuyizere Vedaste, bibukije ikibazo cyabo kuko ntayandi mafaranga y’ubukode bahawe, badashobora no kujya guhinga mu milima yabo, akarere katumije komite ya koperative ngo basobanure aho bigeze ibisobanuro batanze byagaragaye ko koperative itemera igena gaciro rya miliyoni 41 ryatanzwe na Musabyimana, nawe atemera miliyoni 13 zivugwa na koperative mu kanwa nta nyandiko igaragaza icyo bashingiyeho, rubuze gica akarere kariherera itsinda ry’abakozi batatu bafata umwanzuro ko Musafiri yahabwa miliyoni 21.
Babikojeje komite ya R.M.C iti ntabwo byashoboka kuko ntacyo akarere kashingiyeho, cyane ko hari itegeko rigena uburyo ingurane zitangwa, bakaba batagaragaza ingingo zatumye bagera ku mafaranga bagenera umuturage.
Hafashwe umwanzuro wo gushaka umugenagaciro wundi uhuriweho n’impande zifitanye ikibazo kandi akishyurwa na RMC kuko abaturage ntabushobozi bafite, aha twakwibutsa ko Tuyizere Vedaste we yabuze ubushozi bwo gukoresha expertise y’umutungo we.ndetseakaba yarafashe icyemezo cyo kujya gutura mu irimbi kuko iyo nzu yasubiyemo isaha iyariyo yose ishobora kuriduka.
Koperative yasubiye ku karere nta gisubizo gihamye ijyanye kuko expertise itakozwe, irongera isubirayo n’amaboko masa, ibi bikagaragara ari amananiza kuko abo bafitanye ikibazo bose ari abanyabwenge nta njiji irimo, bakamugora kuko bamurusha ubushobozi. Ntamananiza abashyiraho kubera umubabaro, n’icyifuzo cy’akarere yaracyemeye .
Musabyimana yabidutangarije muri aya magambo; “Negereye ubuyobozi bwa koperative bunyicira ku rwara nk’inda kubera kutumvikana hagati yabo bati Mubiligi Paul niwe ugomba ku kwishyura, bigaragara ko nubwo ariwe uhakorera nawe afitanye amasezerano na koperative nku mu sous traitant, bisobanuye ko ikibazo cyakemurwa na koperative bo bakaganira ku masezerano bakoranye.
Niyambaza akarere karabegera gafata umwanzuro wubahirizwa igice kimwe kuko bahise batwimura amezi atatu ashize ntibagira amafaranga y’ubukode bongera kuduha.
Akarere kabatumaho bakagenda ntagisubizo kuko hagati yabo batumvikana, ahubwo bagatinza ibibazo kandi duhangayitse, abakozi bako nabo barumiwe.”
Amakuru nyayo avugwa ko iriya Site ya Batarimpamvu iri kw’isoko abashinwa bashaka kuhagura, akaba aribo bazishyura abaturage, impamvu ituma batinza ikibazo .
Igikomeye kurusha ibindi n’ingingo ya 9 y’amasezerano basinyanye hagati yabo igira iti, “Haramutse habayemo kutumvikana cyangwa impaka hagati ya koperative n’uwahawe aho gukorera (ikirombe), komite nyobozi ya koperative yakwigana ubushishozi icyo kibazo, byananirana bigashyikirizwa inteko rusange ya koperative bikigwana ubushishozi icyo kibazo byananirana bigashyikirizwa ubuyobozi bwa FECOMIRWA, bitakemuka hakitabazwa inzego za leta zibishinzwe.”
Aha rero usanga ingingo ya cyenda byarageze k’urwego rw’ubuyobozi mbere y’inteko rusange na FECOMIRWA batarabifataho umwanzuro ari komite nyobozi imaze guterana gusa, abakurikiranira ibintu hafi bagasanga n’ubundi akarere nta mwanzuro gashobora gufata.
Bigahuhurwa ko iyi koperative n’ubundi iri mu marembera kuko ishigaje igihe kitarenze iminsi mirongo itatu yahawe na RMB ngo itunganye ibyo yasabwe, ababivuga bagashingira ku zindi zahagaritswe mu gihugu kubera kutubahiriza ibisabwa n’amategeko.
Ingingo ya 5 iyo uyisomye ndetse ugasesengura ibijyanye n’ubushobozi usanga nta bushobozi buhambaye ifite kuko mu rwego rwo kwunganira koperative impande zombi zemeranyijwe ko umucukuzi w’umunyamuryango wese igihe yagurishije amabuye yacukuye azajya atanga amafaranga ibihumbi 4000 ku kilo cya koltan, na 1000 frw kuri gasegereti, kugirango bifashe koperative kwishyura ibitangwaho amafaranga (depenses) biri ngombwa.
Izi ngingo zombi zigaragaza ko abahuriye muri koperative kuko basangiye inyungu, koperative yagafashe iya mbere bakajya inama mu gukemura ikibazo cy’umuturage, hanyuma bo ubwabo bakagira ibyo bumvikanaho, bakiyambaza iyi ngingo ya cyenda ivugwa mu masezerano y’ubwumvikane bakoranye kuya 20/2/2022 bifashishije imyanzuro y’inama yo kuya 1/5/2021.
Saidati Mukakibibi