Kamonyi: Niyobuhungiro Obed yibeshye ko akoze agashya bimubyarira amazi nk’ibisusa!
Nyuma y’itangazo ryatambutse ku mbuga nkoranyambaga, n’ibitangaza makuru binyuranye ku ikubitiro aho benshi bibazaga niba Umurenge wa Karama waba uri mu bihe bya COVID- 19, cyangwa umutekano muke. Rimaze gusakara ntibyatinze kuwa 8 Nzeri 2023 ikinyamakuru Umuseke.com gitangaza ko Gitifu wa Karama Niyobuhungiro Obed yasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi buri wese akenera kumenya ukuri.
Mont Jali News yahamagaye ngo imenye inkuru ya mpuruye aha nuko yahamagawe kuwa 7 nzeri 2023 ko agomba kuba ageze ku Karere saa moya za mu gitondo.
Nyuma yo kwisobanura ntagushidikanya ko ya yatanze ibaruwa asaba guhagarika akazi kuwa 8 nzeri 2023 arasezera agenda amahoro atagira imperekeza kuko iyo usezeye ubishaka ntagahato utaha uko waje hose biransanzwe,intero niyo kubegura kubushake.
Havuzwe byinshi amakuru dukesha umuseke ahamya ko Umunyamanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Abiyingoma Gerald yatangaje ko akimara gusohora iryo tangazo ubuyobozi bw’Akarere bwaramuganirije bishoboka ,ariko ntawamenya niba ariyo mpamvu itumye asezera ku kazi iyi ni nkuru dukesha umuseke.com, yungamo ko iyo umuntu asezeye ko igisubizo gitangwa mu munsi itarenze 30 bitabujije ko cyatangwa mbere akaba arinako byagenze kuko ibaruwa yemerera Niyobuhungiro Obed guhagarika akazi yatashye ayijyanye.
Abaturage ntibabyakiriye kimwe kuko benshi mu basomye iryo tangazo ryo kuwa 5 Nzeri 2023 batarishimiye bagira bati” Umuryango remezo n’imwe mu nkingi fatizo ya Kiriziya gatorika mu Rwanda, Kandi ifite ubuzima gatozi, ibyumba by’amasengesho mu matorero yemewe gukorera mu gihugu ntawe bibangamiye, ibitare bya mashyiga ni ahantu hari ubwiza nyaburaga hemerewe gusurwa ukahakorera Ibyiza uwakora ibinyuranyije n’amategeko yabiryozwa ku giti cye, kuko icyaha n’igatozi, kuko ahabera ubukerarugendo hose bibaye Ibyo aba Krisito batandukanye ntibahatemberera. Kandi buri wese ashobora kubihuza n’imyemerere agahitamo aho asengera.
Nubwo bamwe bavuga ibyo hari abandi babyishimiye ko byibuze we agize ubutwari bwo gukumira ibyadutse ukumva ngo umugore cyangwa umugabo ahagurutse murugo agiye mu butayu n’amasengesho ya n’ijoro adashira asize abana. Ngo agiye gusenga hari nabigira mu bushoreke n’undi bahuje ingeso, bugacya agataha ,umugabo yagira ati hindikira akigira akaraha kajyahe ati utampohotera, undi yashyiramo akayabugabo RIB ikamutambikana, induru hirya no hino mu miryango, ruri hasi hejuru,ingo zarasenyutse kubera ibyumba Ibi bigatera amakimbirane mu ngo ndetse akurura impfu zahato na hato abo bari banyuzwe.
Ikinyuranyo mu myimvire n’isesengura
Kuri iyo nyandiko Mont Jali News ikimara gusoma itangazo ryatambutse twagize amatsiko duhamagara Niyobuhungiro Obed umunsi wabanjirije gusezera mu kazi tumubaza niba Karama iri mu bihe bidasanzwe by’umutekano cyangwa COVID-19 yagize ati” ntabikomeye birimo n’ibisanzwe bitewe n’ibibazo bimaze Iminsi bigaragara niyo mpamvu twafashe uwo mwanzuro nk’ Umurenge, yungamo ko hari umuhuro wabaye abagabo bane bafata umukobwa ku ngufu ndetse babiri bakekwa barafunze,.muri Bunyonga na Namirembe,haherutse gupfira abantu 2 bari mu cyumba cya masengesho,icyo gihe hafashwe Pasteri na Mudugudu, naho twahereye dufata uwo mwanzuro.
Ibitare bya MASHYIGA n’ahantu nyaburanga kandi hafitwe n’umushoramali ugomba kuhabyaza umusaruro ati “Ibyo byasuzumwa n’abakozi bafasha ba mukerarugendo bakabyitaho”.
Yungamo ati, “ibyumba by’amasengesho bitera ibibazo mwibuke umudamu wo ku Kamonyi uherutse gupfira I Rwamagana, musubize amaso inyuma Aho baherutse guta muri yombi abantu batanu basengeraga mu buvumo iburasirazuba, rero itangazo twasohoye twe tubona ari ibisanzwe ntabyacitse ariko ntawabuza abantu kuvuga..”.
Twashatse kuvugisha ubuyobozi bwa karere tel zacu ntibazakira, ariko inkuru dukesha Kigali Today yo kuwa 8 Nzeri 2023 Saa ya 16:39 iba avanye abayisomye murujijo kuko bavuganye n’ Abiyingoma Gerard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akarere ati” nibyo itangazo twararibonye ,ariko mu ibaruwa ye ntiyigeze avuga ko ariyo mpamvu ahagaritse àkazi keretse mu mwibarije mu kumva ko aricyo cyabimuteye”.
Iyi mvugo kandi akaba ayihuriyeho na Maire Dr Nahayo Sylvère ari nawe muvugizi wa Karere nkuko biteganywa mu mategeko aho yasubizaga intyoza.com.
Mont Jali News yahawe amakuru na babandi badakunda ko amazina yabo atangazwa, ahamya ko Niyobuhungiro Obed mu myaka yamaze akora akazi k’ubimyamabanga shingwabikorwa bw’umurenge amanota yahabwaga atari munsi ya mirongwinani ku ijana ndetse nta n’ibaruwa yandikiwe imusaba ibisobanuro kuri iryo tangazo, bongeraho ko keretse abaye atangwa nk’ivanjiriya Yezu basoma ibyanditse bidahinduka.
Ku bijyanye n’imyitwarire yo kutanoza akazi yarashinzwe akagirana ibibazo n’abakozi nka Dasso bakoranaga I Kayumbu atariwe wabaye impamvu yiyimurwa rye kuko uyu mu Dasso Emmanuel yagize ikibazo cyo kuba yaragiye gufata umugabo wa sambanyije umwana agira uburangare amusize hanze uyu nawe acikana ipingu yafatiwe ku Rugalika ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Ibindi byagarutsweho ubwo yari Gitifu w’Umurenge wa Ngamba afungwa araburana aba umwere, agaruka mu kazi iyo haza kuba hari ikibazo akarere kaba karamwirukanye kuko kari kabifiye ububasha bagasanga atari Ikibazo kuko atari we wa mbere uketswe agafungwa bikarangira ahawe ubutabera, hari n’abandi byashyikiye yewe hari nabagikora barakatiwe n’inkiko .
Mont Jali News Kandi yaganiriye n’abahanga mu icukumbura isanga hari amakuru yatanzwe na Akarere ko ari imvugo ya Politiki aho batangaza ko uwegujwe yanditse abagiye burundu naho uhagaritse akazi ku bushake bwe aba ashobora gusubira mu kazi ke ngo agende amahoro kuko ntarindi kosa yasabwe kwisobanura ho mu kazi Kandi amanota ye yari nta makemwa . Niyobuhungiro Obed nawe ntabwo yari gusambagurika kandi umwanzuro wafashwe.
Bamuganirije iki cyatumye afata umwanzuro wo guhagarika akazi kari kamutunze, n’umuryango we, n’iki cyamuhabuye abamuzi ko bazi ko yihagararaho kandi ko amabwiriza atangwa ahantu hatandukanye kuki ari Karama. byateje ikibazo ?
Urugero mu Murenge wa Rugerero mu itangazo dufitiye kopi ryo kuwa.1/9/2023.
Niyobuhungiro yabaye igitambo cy’ibibazo bitutumba muri Kamonyi aho imirenge wa Nyarubaka abarezi biciyemo biyita Kabashengure”byari bisanzwe bizwi barabihishira ahubwo bihutira gukurayo Umunyamabanga Nshingwabikorwa byarenze akorera Akarere raporo.amakuru atugeraho nuko mu Murenge wa Gacurabwenge naho hari ibyumba by’amasengesho bitera ibibazo,hakiyongera abarungi,I Rukoma aha hose NGO hakorerwamo ibyangwa n’amaso y’Uwiteka (ubusambanyi). Iyi nkuru turacyayicukumbura gusa Abayobozi bacane kujisho,kuko uwafashe ingamba byamucanze,agacanga nyikirwa atamaze Iminsi 100 ikarama atabemeje.
Byarakozwe iburasirazuba abayobozi bihanangirije abaturage ndetse ubuvumo burasibwa, kanyarira ubwo hagwagayo umupolisikazi, ibyemezo byarafashwe,niki yaganirijwe cyatumye afata umwanzuro wo kubabaza umuryango we igitaraganya?
Hari ibyahishwe ntanduru ivugira ubusa ku musozi , itangazo Niyobuhungiro Obed yasohoye rya guye mu jisho rya Opposition maze rigirwa inkuru kuri imwe Muri TV zikorera kuri murandasi, maze bamwe icyoba kirabataha,baritabara bamusaba kwiyigizayo ngo Kamonyi idahura n’ikibazo kuko ngo atagishije inama mbere yo kurisohora., bikazaganirwa muri Bose babireba mu nteko z’abaturage, bagahumurizwa, ariko igitutu cyabaye kirekire ,abandi bati yazize gushyuhaguza kuko yashyize amabwiriza y’ibanga mu nyandiko kandi atabiherewe uruhushya ngo akunde ashimwe, abandi bati”akarenze umunwa karushya ihamagara, inyandiko yari yamaze gukwira hose, ntagaruriro ngo yivuguruze”.
Abandi bati” iyo biba guhubuka siwe wari kugenda mbere, ikibazo gikomeye nuko inzego z’ubuyobozi mu buryo butandukanye zisigaye zifata imyanzuro ku gitutu cy’imbuga nkoranyambaga, bamwe bakirukanwa abandi bakiyurukana abandi bagatabwa muri yombi, urundi rugero rwa hafi n’urugomo ruherutse gukorwa n’abanyerondo I Ngamba ,abayobozi b’inzego zibanze barabihisha aho BTN ibitangarije ubu batatu RIB ya Kamonyi yabataye muri yombi umuyobozi wa Ngamba nawe ubwo azitaba nyobozi abisobanure.
Bravo BTN na RIB bakosoye ikosa ryo gukingira ikibaba iz’ibanze, guhishirana, kudatanga amakuru ku gihe cyangwa hagatangwa ay’ikinyoma dore ko yahawe intebe. Aho naho ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bubaganirize !
Mukakibibi Saidati.