shadow

Muri Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gutabariza Uwitonze Hosiane ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze mu myaka 5 ishize. Kuva akoze impanuka kugeza ubu ntabasha kugenda dore ko agendera mu kagare. Icyakora hari icyizere ko agiye kwivuriza mu Buhinde yakira.

Igitaramo cyo gufasha Uwitonze Hosiane kugira ngo haboneke itike imujyana mu Buhinde kwivurizayo uburwayi bukomeye amaranye imyaka itanu, kizaba kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018 kibere ku Kimisagara mu rusengero rwa Evangelical Restoration church kuva Saa Kumi z’umugoroba kugeza Saa Mbiri z’ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Tuyizere Yves umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cyo gufasha Hosiane cyiswe ‘Igikorwa cy’urukundo cyo gufasha Uwitonze Hosiane’, yavuze ko bazaba bari kumwe n’abahanzi banyuranye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abaririmbyi bazitabira iki gikorwa cy’urukundo ni; Rene Patrick, The Chrap, Luc Buntu, Deo Munyakazi, Billy, Pappy Clever, Eddie Mico, Shekinah Worship team na Alex Dusabe. Uzigisha ijambo ry’Imana ni Pastor Didier Habimana.

Ubaye wumva hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore uko wabikora 

Uramutse hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore aho wanyura

-Mobile Money:0789479046 (Uwitonze Hosiane)

-Acount number:01390201238-84 (Cogebank)

-Account Name: Uwitonze Hosiane

Uwitonze Hosiane atuye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma. Ni imfubyi ku babyeyi bombi. Benshi mu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tariki 24/7/2013 nyuma y’igihe gito arangije amashuri yisumbuye ni bwo Hosiane yakoze impanuka imusigira uburwayi bukomeye dore ko yavunitse umugongo akaba atabasha kugenda. Hosiane yatangarije Inyarwanda.com ko yivurije mu bitaro binyuranye bya hano mu Rwanda, ntibyagira icyo bitanga.

Abo mu muryango we, badutangarije ko mu myaka itanu bamaze bamuvuza, bamaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu. Ku bw’umugisha w’Imana Hosiane yaje kubona umuganga wo mu Buhinde wamubwiye ko hari icyo yakora akabasha kugenda. Kugira ngo ajye kwivuriza mu Buhinde, ay’ibanze akenewe ni ibihumbi 10 by’amadorali y’Amerika (8,700,000Frw) harimo itike y’urugendo, kwivuza no kubaho muri iyo minsi.

Umuryango we uvuga ko aya mafaranga batayabona bo ubwabo kuko ari menshi, akaba ari yo mpamvu basaba buri wese ufite umutima utabara kugira icyo abafasha. Bizeye ko Imana izakiza Hosiane ndetse ngo ni ibintu babwiwe n’Imana. Mukantagara nyina wabo wa Hosiane yagize ati: “Imana yatubwiye ko ifite inzira nyinshi izakoresha Hosiane agakira.” Ni mu gihe abaganga bo mu Rwanda bo babwiye Hosiane ko yakwiyakira akagendera mu kagare.

Author

mont jali