
Tuyizere Thadée, Maire w’umusigire akaba ari nawe ushinzwe ubukungu hamwe n’uhagarariye PSF muri Kamonyi mu nama n’abatumiwe gusura ibikorwa by’akarere ka Kamonyi
Akarere ka Kamonyi kubufatanye n’abikorera na koperative bateguye urugendo rwo kwereka itangazamakuru aho umwaka 2020 usize ubukungu n’iterambere bihagaze muri Kamonyi kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020. Bwana Tuyiszere Thadée, Maire w’umusigire akaba ari nawe ushinzwe ubukungu hamwe n’uhagarariye PSF muri Kamonyi basabye itangazamakuru ko ryasura ibikorwa byagezweho, bagashima cyangwa bakanenga kugirango ibitaragenze neza bikosorwe. Ni muri urwo rwego twasuye umurenge wa Kayumbu ikigo nderabuzima cyubatswe I Nyarurembo mu kagali ka Muyange.
Abaturage b’Akagali ka Muyange barahumeka batitsa, iminsi bayibara ku ntoki ngo baruhuke urugendo rurerure bakora kandi bakitswe n’amagara berekeza Remera-Rukoma aho bamanuka bagaterera umusozi baniha kubera imisongo baterwa no gusindagira barwaye, byakwanga bagafata iya Rutobwe, inzira ndende itagira imodoka rusange zitwara abagenzi. Nta bushobozi bugirwa ngo batege moto, bakagera Muhanga na Kabgayi, uburwayi bwiyongereyeho umunaniro ikaba impamvu bashima ko mu gihe abandi barira ko 2020 ibasize mu bikomeye bo biruhikije bati COVID19 tuyirinda dufite naho tugana ngo batuvure. Aho ntahandi bavuga n’I Nyarurembo mu kagali ka Muyange mu Murenge wa Kayumbu, sibo gusa kuko imirenge bihana imbibe irimo Karama na Kayenzi yo muri Kamonyi na Kabacuzi ya Muhanga nayo iziruhutsa.
Abatazi Umurenge wa Kayumbu ni ahahoze ari Komine Rutobwe, utuwe n’abaturage 17,541 ukaba uri mu misozi miremire kuhagenda biragoye kuko nta modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziharangwa. Abaturage baho ntibagiraga ivuriro cyangwa pharmacie bivurizaga kuri post de Santé eshatu gusa zari muri Kayumbu ubundi bakerekeza ku bigo nderabuzima byo nu Mirenge baturanye nka Kayenzi, Karama na Rutobwe ya Cyeza.

Ikigo nderabuzima cya Kayumbu kirimo kubakwa mu mudugudu wa Nyarurembo
Ibikorwa remezo byari kure nk’Ukwezi nta tumanaho bagiraga ku buryo bari baraheze mu bwigunge badafite amagara mazima, nta terambere nta majyambere, niyo mpamvu abaturage ba Kayumbu n’inkengero zayo babara iminsi ku ntoki kuko umwaka 2020 ubasigiye icyo bifuzaga kuva mu inzego z’imitegekere y’igihugu zavugururwa muri 2006 kuko n’ubwo uyu murenge uza ku isonga mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza abenshi ubushobozi buke bwatumaga batabona serivise z’ubuvuzi bwuzuye uretse iz’ibanze zitangwa n’abajyanama b’ubuzima n’amavuriro y’ibanze (poste de Santé) abandi bakivuza igicunshu n’umuravumba, bataretse umubirizi ngo bagafata iyi ibuhuru bashaka umukubanzoka. None ubu baragira bati “ntacyo twabona bavuga kuko Akarere kadushyize igorora katwubakira ikigo nderabuzima cya mbere mu Mateka ya Kayumbu.” Bishimira iterambere n’ubukungu kuko ahubatswe icyo kigo nderabuzima, abaturage bahavuye bishyuwe ibyabo mbere yuko imirimo itangira nabo bakabona uburyo bwo kwiyubakira inzu zigezweho, abandi babona igishoro binjira mu bucuruzi bafite ikizere cyo kubona agafaranga kubera abakozi bazacumbika n’abazahashyira ibindi bikorwa.
Bakaba basaba Akarere ko kabakorera ubuvugizi bagahabwa “ligne” y’imodoka zitwara abagenzi ikazahuza Centre ya Cyakabiri mu Rutobwe ndetse n’igice kinini cya Cyeza n’ibindi bice nk’umujyi wa Muhanga ndetse na Kigali.
Umunara w’itumanaho wa MTN wubatswe mu kagari ka Busoro, umudugudu wa Nyabuhoro aho bita i Kaduha waje ukenewe kuko network itahakozwaga, MTN ikaba yararuhuye abaturage kuko ubu service z’irembo zikora neza ntawe bigisaba kujya kubikoresha mukandi karere.
Abanyakayumbu baravuga ikibari k’umutima kubera Ikigo Nderabuzima cya Kayumbu. Iterambere ry’imibereho myiza igisubizo ku baturage, uyu ati “singombwa ko wandika izina ryanjye uzatangaze ibyo nkubwiye, gusa umurenge wa Kayumbu ni wo murenge utagiraga ikigo nderabuzima mu karere ka Kamonyi kandi muri gahunda y’igihugu ari uko buri murenge ukwiye kugira nibura centre de sante imwe, none turayifite kandi isobanutse!”

Umunara w’itumanaho wa MTN wubatswe mu kagari ka Busoro
Ubu iki kigo nderabuzima cya Kayumbu giherereye mu kagari ka Muyange, umudugudu wa Nyarurembo, cyatangiye kubakwa muri Gashyantare 2020 n’ubwo imirimo yabangamiwe n’ingaruka za COVID-19 ariko hitezwe ko ibijyanye n’inyubako bizaba bisojwe muri Mutarama 2021. Mu rwego rwo kunoza igenamigambi no kuzuza ibisabwa Akarere kabanje kuhageza amazi n’amashanyarazi mu myaka ya 2017-2018 na 2018-2019, ubu ukurikije aho inyubako zigeze mugukora amasuku.
Nkuko twabitangarijwe n’umunyamabanga bikorwa w’umurenge wa Kayumbu, Samweli MAJYAMBERE iyi nyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Hakaba hasigaye uruhare rwa Minisante rwo gutanga ibikoresho n’abakozi kugirango abaturage b’uyu murenge basaga 17,000 bahabwe serivise z’ibanze zitangirwa ku bigo nderabuzima nko gusuzuma no kuvura, ivuriro ry’ababyeyi n’abana (Maternite), harimo kandi uburyamo bw’abagabo n’abagore, ahatangirwa inama no gupima SIDA (VCT), ahatangirwa inama ku mirire (Nutrution), hubatswemo n’icumbi ry’umuyobozi w’ikigo nderabuzima.
Uretse serivise z’ubuvuzi abaturage bategereje kuri iki kigo baranishimira ko imirimo yo kucyubaka yatanze akazi ku barenga 200, abagituriye nabo bakaba baratangiye kwitegura kwakira abazaza bahagana ndetse na serivise z’ubucuruzi zikiyongera n’abafite amazu batangiye kuyavugurura bubaka andi kugirango mu gihe hatarubakwa amacumbi y’abandi bakozi n’abaganga bazaba bahakora bizeyeko bazabona abakodesha izo nzu.
Giraso yiturwa indi batanze ahubakwa ikigo ndera buzima nabo bahabwa ingurane ya amafaranga kuburyo bishimira ko bagiye kuyabyaza inyungu ubukungu bukazamuka mu buhinzi n’ubworozi, kuko ku isoko ry’ibiribwa bazabona abaguzi, SACCO zikongera ibyinjira n’inguzanyo zikiyongera.
Abandi nabo bakifuza ko haboneka amacumbi y’abaganga, resitora n’ ibindi bikenewe maze Kayumbu igahindurirwa amateka, kuko ubuzima n’ubukungu n’icyerekezo ku majyambere n’urufunguzo rw’ubukungu kubatuye imisozi miremire.
Maze ya mvugo ya magara arasaza n’imibereho mibi ikaba amateka muri Kayumbu, akebo kakajya iwamugarura abaturanyi nabo bakaruhuka bakivuza hafi, ntamubyeyi uzongera kubyarira mu mayira abiri, abana begerejwe ikigo mbonezamirire, igwingira, bijyanye na 2020.
Mont Jali News