
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ati “ubu twatangije uburyo bwo gufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abashobora kugaragaza ibimenyetso bya Covid19 bagafashwa hakiri kare”.
Aho imbaraga zanjye zirangirira niho izawe zitangirira kugeza COVID19 ibaye amateka mu Rwanda n’Akarere rubarizwamo. Umunsi w’ejo w’intangiro ya guma murugo y’umujyi wa Kigali, ibyumweru bibiri bahawe byaberetse inshuti n’umukunzi, byereka inzego z’ubuyobozi ubwoba n’ubukene bw’Abanyarwanda ndetse n’igipimo cyo gutinya kubahiriza amabwiriza ku neza y’ubuzima bwabo, bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bagiye gupagasa basohotse muri Kigali nkabaribwa n’inzuki bahunga amabwiriza ya COVID19, ariko n’ubundi naho bagiye nibatubahiriza amabwiriza , ntawuruhunga , kandi ikizakwica muragendana.
Bamwe mu banyarwanda baturuka mu zindi ntara bakimara kumva amabwiriza mashya ya guma murugo bananiwe kwihangana bazinga utwangushye, abana babashyira imbere, berekeza impande zitandukanye z’igihugu , ariko by’umwahariko ndabara inkuru yabambutse umugezi wa Nyabarongo amasangano y’umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi mu murenge wa Runda, hari urujya n’uruza abaturage basaga 1500 barambutse kuko ntibatinye n’imvura buri wese yagendaga kibuno mpamaguru bose bahunga amabwiriza yo kwirinda COVID 19, binashoboka bamwe muri bo bashobora kuba barayambukanye mu majyepfo, uko basiganwaga bambuka Nyabarongo kuruhande binjiriragaho hari abapolisi bashinzwe umutekano. Nta post y’ubuvuzi yari ihari ngo wenda bagupime n’umuriro, uzamutse ukagera hakurya ya Nyabarongo ahitwa Kamuhanda ntawapimaga abaturage binjira mu majyepfo ngo bamenye uko bahagaze, yewe nta n’umwirondoro basigaga cyangwa bamenye iyo berekeje.
Twemeranye ko bigoye kwandika abantu batambukaga, tuvuge ko Akarere ka Kamonyi ntabikoresho kari gafite ko gupima utambutse wese, hanyuma se Minisante, Minaloc, RURA n’izindi nzego baba barirengagije kubushake ko abo baturage bataha mu cyaro baturutse mu mugi wa Kigali aho icyorezo cya Covid19 kivuza ubuhuha. Bigaragara ko batarebye kure cyane ngo babone ko bakongeje n’utundi turere, ntawakwisabira kujya mu kato, ariko yasaba ko abaturage ba Runda cyane yegereye umujyi wa Kigali bishobotse hashyirwa uburyo bwo kwirinda kurushaho batarugarizwa, hagashyirwaho ihema ripima abinjiria muri Runda hariya bashyize bariyeri mbere yo gukomeza urugendo ntawabuza umuntu kujya iwabo ariko ntibisobanuye ko bakwanduza abo basanga, bahunga aho bakuraga umugati.
Umuturage waganiriye na Mont Jali News yagize ati “abantu barimo kwinjira mu marembo y’Amajyepfo ni benshi kandi baturutse ahantu hatandukanye , baragenda n’amaguru ari ikivunge ni byiza ko hatekerezwa uburyo bw’ubukarabiro rusange maze bagakaraba bagakomeza, kuko uburyo COVID19 yandura buratangaje kandi n’amayobera arenze ubushobozi bw’abanyabubasha, ati “indwara utashyiraho igitugu ngo ihagarare, utarindisha amasasu ngo igume hamwe!”
Undi nawe ati “Covid 19 icyago cyugarije isi n’abayituye, ishyano ku bihugu bikize, bitakoresheje amadorali n’amayero ngo ihagarare cyangwa ngo biyihate imizinga y’imbunda za rutura ngo ziyirase, ntibakoresheje indege z’intambara ngo bayitwike, yewe habe no kurashisha izica abanyesiriya, afuganisitani, byaranze ku buryo batakoresheje ubuhanga nkubwishe Kadafi, Sadam, cyangwa ngo bayigwe gitumo nkuko bafashe Osama mwene Laden, n’ibyihebe bigenzi bye.”

Abanyamaguru ntibatinye n’imvura buri wese yagendaga kibuno mpamaguru bose bahunga amabwiriza ya guma murugo mu mujyi wa Kigali.
Covid19 nta nubwo byashoboka ngo bayikubitishe inkuba, cyangwa bohereze ibyoga juru na misile ngo biyihashye, oya Covid19 n’icyago yaba yarakozwe na mwene muntu n’umuhanga mu bagome, ibaye yarizanye n’icyago kimwe mu byateye mwegiputa ngo Farawo arekure ubwoko bw’Imana.
Covid19 iyo bishoboka twasabye Loni ikazana ingabo zubahiriza umutekano ukajya ku mbibi z’isi tukayikumira, ariko ikomeje kurusha ubukana macimya myambi, cyangwa uburagaza, n’ubushita bwigeze gutera u Rwanda ifite umujinya urusha uwa Ebola yakoze akantu muri RDC na Uganda.
Covid19 ni kirimbuzi kurusha bombe ya Hiroshima yahitanye abaturage hagati ya 95000 na 166000, Nagasaki 60000 na 80000 mu Buyapani kuwa 6 kugeza 9 kanama 1945, ibihumbi 250000 byapfuye mu minsi itatu gusa, igiye kuba amateka nka jenerali Shunroku Hatauyu , mu mugi wa Kyoto. Ubwo simvuze mu budage igihe cya Hitiler, kuko intambara ya mbere niya kabiri y’isi yose byagezaho birahagarara, naho Covid 19 irashibuka igahindura isura.
Covid19 idahagarikwa n’amabwiriza ya Minisante na Minaloc ikaba itangiye kurusha imbaraga ubukangurambaga bukorwa, ko mbona COVID19 ikeneye urugamba rwa twese atari ukwitana ba mwana, bamwe bashira abandi baceza abakire bataramye bagaheza inyuma y’inzugi inzego z’umutekano, kandi kwirinda biruta kwivuza. Bamenye ko polisi itarambirwa CP JB Kabera ati “ntirambirwa ahubwo nibo barambirwa bagakingura.”
Min Prof Shyaka nawe ati “gusa icyo tubasaba gikomeye, batinye COVID19 aho gutinya inzara.”
Buriwese akwiye kwambarira urugamba rwo gutsinda COVID19, akarugira urwe, ntakurebana kujisho, aho dutuye kuva ku isibo, ku mudugudu, akagali, umurenge, akarere, intara, ubundi igihugu cyose abanyarwanda bishimire ko bafite ubuzima kandi batanze ubuzima.
Nta muze mfite wa Covid19 nawe horana ubuzima buzira ubwandu bwa Covid19, urinda mugenzi wawe iwanyu aho utuye. Wivunisha abakugira inama ngo wirinde COVID19, nawe uri umukangurambaga kuri bagenzi bawe, twirinde twubahiriza amabwiriza, kandi abayobozi baraturebera ikiturinda icyorezo cya COVID 19.
Polisi, ifatanyije n’inzego z’ubyobozi baratumara impungenge, Bwana Tuyizere Thadée umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi abajijwe n’umunyamakuru wa Mont jali News niba nta mpugenge bafite kurujya n’uruza rw’abaturuka I Kigali, n’ingamba bafite mu kurinda abanyakamonyi ati”
Impungenge ntazo dufite kuko no muri Kamonyi hari aho bugenda bugarara! Icy’ibanze ni ukubahiriza amabwiriza, buriwese akirinda akanarinda mugenzi we, yungamo ati “ubu twatangije uburyo bwo gufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abashobora kugaragaza ibimenyetso bya Covid19 bagafashwa hakiri kare”.
Mont Jali News