Dr Abdallah Utumatwishima Minisitiri w’urubyiruko.

Minisitiri w’urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima ati:”Ni umushinga munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore neza natwe tuzabafasha.”

ku wa 10 Gicurasi 2023,nibwo hatangijwe gahunda ya AGUKA nk’umushinga uzafasha urubyiruko guhanga imirimo ibihumbi 100, ikazamara imyaka ine, izarangira hatewe inkunga imishinga 5320, aho izatwara agera muri miliyari 8 Frw.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, uw’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Ambasaderi w’Umuryango wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n’urubyiruko 500 mu gutangiza Gahunda ya AGUKA.

Witabiriwe kandi n’Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, uwa MTN Rwanda, Mapula Bodibe n’abandi.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n’ibiwitezweho n’abo uzafasha mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Yakomeje avuga ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z’ingenzi birimo gushaka imirimo ku rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo ituma umuntu akora umurimo akawunoza.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kugira ibitekerezo ndetse n’aho kubishyirira mu bikorwa bidahagije ahubwo hakenewe no kubyagura bikagirira abantu benshi akamaro, ari yo mpamvu AGUKA yatekerejweho.

Yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cyiza cy’uko inzego zitandukanye zikorera mu gihugu zishobora gufatanya mu guteza imbere urubyiruko. Yifashishije Bibiliya yerekana ko icyo bakeneweho ari ukubyaza umusaruro inkunga bazahabwa kugira ngo imbuto zizere mu gihugu hose.

Ambasaderi Uyarra yavuze ko AGUKA izagirwamo uruhare n’ibigo bikora imirimo itandukanye byaba ibyo mu gihugu na mpuzamahanga kugira ngo habashe guhangwa imirimo myinshi, igitekerezo bagize bashaka guha imbaraga iyi gahunda ya YouthConnekt.

Ati “Niba ufite igitekerezo utarashyira mu bikorwa cyangwa ukaba ufite umushinga watangiye ariko ukeneye ko wagurwa, AGUKA yatangijwe ku bwawe, tuzabatera inkunga muri uru rugendo rwo kwiyubaka.”

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yashingiye ku rubyiruko bafashije mu minsi ishize ubu rukaba rwaraguye ibikorwa byarwo no muri Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yerekana ko urubyiruko rufite ibitekerezo byahindura sosiyete rugomba gushyigikirwa rukagera mu nzozi zarwo.”Ati “Ni yo mpamvu turi hano. Twiyemeje guteza imbere urubyiruko, tukabafasha kubona ibikoresho na bo bakajya kugaragaza itandukaniro mu miryango yabo. AGUKA izafasha kugera kuri iyo ntego no guhindura Isi ikaba nziza.’’

Bimwe mubyari mu imurikagurishwa byakozwe n’abanyarwanda.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimiye abatangije AGUKA, Avuga ko iri mu murongo na bo bihaye wo gufasha urubyiruko muri gahunda zitandukanye, zirimo ubugeni, ubuhinzi n’izindi hagamijwe kubaka ejo hazaza kuko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Yavuze ko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi imaze guhanga imirimo 400 ku rubyiruko, imirimo kuri ubu imaze kubyara hafi miliyoni zirenga 150 Frw mu myaka ibiri imaze itangijwe.

Yerekanye kandi ko bakomeje guteza imbere urubyiruko no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi aho bafaranyije na MINIYOUTH, UNDP, MINAGRI, FAO n’abandi batangije Irushanwa ‘Imali Agri-Business Challenge’ igamije gutera inkunga no gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi n’ubworozi, aho ku ikubitiro bazafasha imishinga 15 buri umwe ugahabwa igishoro miliyoni 10 Frw.

Niyomubyeyi Clementine.

Author

MontJali