Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro.

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuwa   kabiri rishyira uwa 3 taliki ya 3 ukwezi kwa gatanu 2023, yahitanye abasaga 130 abandi barakomereka, mu ntara y’iburengerazuba n’iy’amajyaruguru iyi mvura ikaba ariyo yambere mu Rwanda mu myaka ya vuba iteye Ibiza bigahitana benshi.

Bamwe mu barokotse ibi biza bavuze ko nta kintu nta kimwe babashije kuramura mu byo bari batunze mu ngo zabo bagasaba Leta ubutabazi burimo ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku.

Mukeshimana Jacqueline wo mu Mudugudu wa Josi, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura muri Karongi yabwiye IGIHE ko imvura yaguye ari mu rugo we n’abana be batatu barimo uruhinja.

Ni imvura yatangiye kugwa saa Moya z’umugoroba, ikomeza kwisuka ari nyinshi bigeze saa Tanu z’igicuku, inkangu zitangira gucika ari nako zihitana inzu z’abaturage.

Ati “Umubyeyi duturanye inzu ye yahirimye we n’abana be babiri barapfa. Harokoka umwana w’imyaka 13”.

Leta iri gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibi biza, burimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye ndetse n’ubuvuzi ku babukeneye. Ibi biri no gukorwa ku bufatanye n’abandi baturage aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha yaba kuri banki cyangwa se kuri telefoni.

Kuva iyo miyoboro yashyirwaho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, kuri Mobile Money hamaze koherezwaho asaga miliyoni 11 Frw.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, we yagize ati “Ubonye hari ikibazo kiri aho atuye, agomba kwihutira kwegera ubuyobozi buri hafi, bakamwereka aho acumbikirwa. Iryo ni ihame twafashe.”

“Ntabwo ari ngombwa kwirirwa ushakisha, ahubwo begere ubuyobozi ku buryo buri wese inzego z’ubuyobozi zihari kugira ngo zibafashe. Muri buri karere twashyizeho itsinda, rishinzwe gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo umuntu wese waba ubangamiwe ashyirwe ahantu hari umutekano kandi abone ibikoresho by’ibanze.”

Ibi biza kandi bisize mayor wa Rubavu Kambogo Ildephonse yegujwe nkuko byemejwe na minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Dr Jean Claude Musabyimana, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati:”simpamya ko meya yahagaritswe kubera Ibiza kuko siwe ubitera, ahubwo byaturutse ku makosa atandukanye yagiye amuranga,yenda hakiyongeraho no kuba ataritwaye uko bikwiye mu guhangana n’ikibazo cy’ibiza cyari cyateye.

Mu bitumye yeguzwa kandi harimo ibidasanzwe byabaye mu ishyingurwa ry’abahitanywe n’ibiza mu minsi ishize.

Ubwo hashyingurwaga abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu abantu batunguwe no kuba harabayeho amakosa akomeye, aho umuntu yajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshyeho.

Byakuruwe n’umukecuru wavuze ko atashyingura umwana we atabanje kumusezera, bagipfundura isanduku basanga harimo umukecuru.

Byabaye ngombwa ko n’izindi sanduku zipfundurwa buri muntu akareba uwo mu muryango we agiye gushyingura, batungurwa no kuba amazina ari ku musaraba uri ku isanduku atandukanye n’abitabye Imana bari mu isanduku.

Ubwo inkuru y’ibiza yabaga kimono umwe mu baturage yatwibukijwe umwe mu baturage batuye akarere ka kamonyi, umurenge wa Rukoma, akagali ka Taba, umudugudu wa Karuli, Nyakwigendera Mpagazehe Thadee wasenyewe nibiza 2019 hamwe n’abandi bamwe bagahabwa amabati abandi bagategereza,abarambiwe bakiyandayanda bagasakara nkaho abura isakalo kandi yarazamuye inzu,akaza kwitaba Imana taliki 05/01/2023 agitegereje amabati, aho bavuga ko bari baremerewe amabati 30 kugeza nubu umuryango we ukaba ugitegereje ariko amaso yaraheze mu kirere,uyu muryango ugizwe n’abantu umunani ukaba warirundiye mucyahoze ari igikoni cy’inzu yasenywe n’ibiza,bakaba bakomeje gutabaza ngo ubuyobozi bubarengere.

Nyakwigendera Mpagazehe Thadee wasenyewe n’ Ibiza 2019, akitaba Imana kuri 05/01/2023.

 kandi byagarutsweho n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 8 gicurasi 2023 yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, igamije gushakira ibisubizo ikibazo cy’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

1. Inama y’Abaminisitiri yihanganishije imiryango yabuze ababo, abakomeretse, hamwe n’abavuye mu byabo kubera imyuzure n’inkangu.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kandi isaba inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa.

3. Inama y’Abaminisitiri irakangurira abaturage bo mu turere twibasiwe n’ibiza gushishoza no kurushaho kwitwararika, mu gihe bikigaragara ko imvura nyinshi ishobora kongera kugwa mu minsi iri imbere. Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi harimo kugira isuku mu rwego rwo gukumira ibyorezo byaterwa n’ingaruka z’ibiza.

4. Inama y’Abaminisitiri yashimiye ubutumwa bwo kwifatanya n’abahuye n’ibiza bwoherejwe n’Abanyarwanda, inshuti, ibihugu by’inshuti bifatanya n’u Rwanda mu iterambere, ndetse n’inkunga yatanzwe n’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo gukumira no guhangana n’ibiza.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Instituto de Crédito Oficial na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza – icyiciro cya 2.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Bénin yo kuvanaho gusoresha kabiri.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Tcheque yo kuvanaho gusoresha kabiri.

Niyomubyeyi Clementine.

Author

MontJali