Wakomotse kuri Kiranga cya Sagashya w’i Magu na Rugarika(Gitarama); ubu ni mu Karere ka kamonyi Intara y’Amajyepfoahagana mu mwaka w’i 1600.
Uyu mugani bawuca iyo babuze agashweshwe k’icyo umuntuyazize; nibwo babura uko babikika bagapfa kuvuga bati “Yazize abaswere.
Hariho umugabo w’umwega witwa Kiranga, agatura iMagu na Rugarika bukeye uyu mugabo Mugaruraw’umutsobe wari umwiru mukuru n’umutware wa Gisanurawari utuye i Kinyambi cya Runda , arongora mubyara waKiranga witwaga Nyirandama ya Mpungawo ku Muremurewa Ngoma; hamwe no kwa Kiranga uwo.Yamushyize mu rugo rwe rw’i Kinyambi, Nyirandama amaze kurongorwa, Kiranga ajya gukeza kwa Mugarura, biba kwisanga kukomubyara we yari inkundwakazi.
Mugarura yaramukunze cyane bimutonesha amugiraumutware w’urwo rugo rwe rw’i Kinyambi, ari rwo rwaNyirandama. Kiranga amaze kwizihirwa n’ubutoni, yuzurana mubyara we Nyirandama karahava nuko ahindukanka nyirurugo.
Rubanda rwaje gutangira ku munuganuga muriuko kumugenda runono , abo bari hakanwe babyongorera Mugarura abima amatwi abifata nk’amateshwa n’ishyari, kuko yari umutoni akaba umugaragu w’akadaasohoka. Ntibanyuzwe bakomeza kumuebuza bagumyakumureguza, bamushakira igicumuro.
Ingenza zitangira ubwo zirubikira. Nyirandama na Kirangantibakabimenye kuko byagirwaga rwihishwa., yaminsiyumujura mirongoine yarageze Mugarura yariyibereye Bunyonga muri Kayenzi ubu ni mu murenge wakarama Akarere ka kamonyi, Kiranga na Nyirandamantacyo bikanga bajya guterana ububyara, ingenza na zo ntizagiye kure zibagwa gitumo,Kiranga ahubukana icumu, uwari ku isonga ashaka kumucakira amuvuruga icumu amutsinda aho, uyu wishwe yari umutsobe mwene wabowa Mugarura.
Kiranga yarahunze ajya iwe i Magu akoranya umuryangowe awumenyesha ko yishe mu Batsobe,bose bahera kobisuganya bateranira hamwe kugira ngo barinde inzigo. Hagati aho inkuru mbi igera kuri Mugarura i Bunyonga, koKiranga yishe mwene wabo. .
Mugarura yavuye i Bunyonga shishi itabona aza Kinyambigutabara , bashyingura ingenza ye.ya ntumbi, Abatsobeyo kujya guhora inzigo ’i Magu. , arikobarikandagiraga.nubwoba bwinshi bati“Turatera i Magubaratumara dushirire ku icumu kandiduhora ingenzaimwe, nyuma yo kujya inama bahitamo kujya kurega ” “kurega ibwami.”
Mugarura nyiri ugusambanyirizwa umugore, ndetseingenza ye ikahasiga ubuzima abagaragu be n’inshutibamutwaza imppamba berekeza I Bumbogo kwaGisanura, akoma yombi, ati “Nyagasani, Abega banyiciyeumuvandimwe, none ndagusaba kubatumira ngoubambarize icyo bamuhoye.” Intandaro y’urupfu rw’ingenza ye rugira ibanga.umwambi ngo utinda murugekwa Kiranga yaratumijwe
bitaba I Bwami kwa Gisanura i Bumbogo kwisobanura kukirego cya Mugarura urubanza rutangira ubwo uburyoyahatse Kiranga akamukiza; hanyuma we akarengaakamwinjirira urugo.akigarurira umugorew Nyirakandamakugeza ubwo yishe uwasanze amuri hejuru.
Babajije Kiranga icyo yamuhoye, arirnega ararahira,acurika ati “ Uwo muntu namwica duhuriyehe nasezeyekuri Mugarura,nkaba nari iwanjye kandi ko rubanda rwoserubizi?” yari yizeye ko ntabimenyetso cyane ko uwo yisheyamwirengeje ariwenyine usibye Nyirandama uyuyaratumijwe I bwami mugusubiza yigira uwejo ati “uwapfuye Kiranga amaze amezi abiri iwe,” bamubaza koyamenye uwishe uwo muntu; ati “Twarabyutse dusangaintumbi igaramye mu rugo, sinamenye uwamwishe.”
Inteko yariteraniye imiryango , Abatware batututse iMagu, bari aho basabye Mugarura ibimenyetso n’abagaboarababura, umwe mu Bega bari aho abindikiranaGisanura, ati “Ca inzigo ubwo uwo muntu yishwen’abaswere (abasambane) ntiyishwe n’Abega!”
Rubanda rwumvise iryo jambo abaswere, inkwekwebayivaho biyamirira,inkwenene barayiha barabisekabihinduka urwenya; ndetse na Gisanura arabiseka, Mugarura arumirwa abura icyo avuga; Gisanura aca inzigo.
Kuva ubwo, Abega bakomoka kwa Kiranga batangiyekubita “Abaswere”. Ucitse aha, bati “Ni umuswere;” ucitseaha, bati “Ni umuswere!” Bakomeza ku biviramoguhinduka nk’ubwoko bw’uburasangata; ariko bubi kukobyaturutse ku nzigo.
Niyo mvano y’uyu mugani bacira ku muntu bayobeweagashweshwe k’icyo yazize; babura uko babivuga, bati“Ubwo ngubwo yazize Abaswere!” Kuzira abaswere — bihererekanya batyo,iyo nsiga migani ikomeza ityo,. Abaswere nubu baradutse mu miryango itandukanye ahousanga amakimbirane ari mungo, aturuka kuba swere,
Bakicana bikabaviramo kwiyahura abandi bagafungwa, abana bagasigara ari imfyubyi.ba Kiranga bahozeho kuva1600 abubu murarye muri menge RIB icanye kujishoutiyahuye imuta muri yombi bitandukanye nibyo kwagisanura I Bumbogo!
Mont Jali News