Kwizera ufite ubumuga bwingingo akeneye kwiga akazaba umuntu ukomeye nubwo hakiri imbogamizi nyinshi.

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe , akagali ka Ruli umudugudu wa Karama, twahasanze umwana w’umuhungu witwa Kwizera Phlorien ufite imyaka 8, yavutse 2015 ufite ubumuga bw’ingingo, akaba afite ababyeyi bombi ariko nabo batishoboye,uretse nibyo NGO bafite ikibazo cyuko bisanze mu kiciro cy’ubudehe badakwiriye cya 3,bituma nta nkunga nimwe babona. Kuri ubu yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya ADPR Ruli, riherereye mu mudugudu wa Kabeza,ariko bikaba bigorana kuko atabasha ubugenda wenyine, bisaba ko bene nyina bamujyana bamuhetse, ndetse no kwishuri yashaka kujya mu bwiherero bakagomba kumujyanayo cg bakamuterura.

Mu kiganiro Montjalinews yagiranye n’umubyeyi wa Kwizera Phlorien ariwe AHOBANGEZE Claire yatubwiye ko uyu mwana ubu bumuga yabuvukanye, kuko atigeze ahagarara nk’abandi bana iyo biga kugenda,yakomeje atubwira ko bagerageje kumuvuza kwa muganga I kabgayi hanyuma abaganga b’inzobere bababwira ko umwana bagomba kumujyana I Gatagara kugirango bazamwambike appareille zigorora ingingo ndetse bababwira ko akeneye n’inyunganirangingo zimufasha guhagarara.

Kwizera yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya ADPR Ruli,

Yakomeje atubwira ko nkubu kugirango umwana ajye ku ishuri bagenda bamuteruye bakuru be kuburyo nabyo bibabangamira guhora bamuhetse bamujyanye ku ishuri ndetse no kumukurayo kandi kuva iwabo ujya Ku ishuri harimo urugendo.

Uyu mubyeyi kandi yakomeje asobanura ko hari umuturanyi wapfushije umwana wamugaye maze akabatiza akagare none ubu nako kakaba karashaje kuburyo utabona nuko ugakoresha.

Akomeza agira ati:”Twifuza ko umwana wacu nawe yagira amahirwe akabona ubufasha bwo kuvurwa, kuko batubwiye ko avujwe yakira akagenda nk’abandi.”

Ku murongo wa telephone twavuganye na Leonard Ndagijimana akaba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri uyu mwana yigaho maze tumubaza niba hari imbogamizi bahura nazo ku myigire y’uyu mwana adusubiza agira ati:”iya mbere nko muri iki gihe cy’imvura bitewe naho aturuka no kugenda hari igihe atitabira nkuko bikwiriye, iya kabiri nk’ikigo cyacu ni ikigo cyubatswe kera hatarazaho uburyo bwo gushyiraho inzira z’abafite ubumuga kugirango abashe kuhagera, ikindi nkiyo ari mu kigo abandi bana bakajya gukina bisaba ko mwarimu amuba hafi.”

Twamubajije niba uyu mwana atsinda kukigero cyagenwe nk’abandi maze atubwire ko muri ubwo bumuga bw’ingingo harimo n’akaboko kadakora neza,kagatuma agenda buhuro nko kwiga kwandika ariko muri rusange babona agerageza.

Twifuje kumenya icyo itegeko rivuga maze dusoma ITEGEKO NO 01/2007 RYO KUWA 20/01/2007 RIRENGERA ABAFITE UBUMUGA MURI RUSANGE
UMUTWE WA 3: UBURENGANZIRA BW’UFITE UBUMUGA MU BIJYANYE N’UBUZIMA
Ingingo ya 14:
Ufite ubumuga yoroherezwa na leta uburyo bwo kwivuza harimo no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo iyo zikenewe.
Ingingo ya 15:
Leta ifite inshingano yo kuvuza ufite ubumuga utishoboye kandi ikamushakira insimburangingo n’inyunganirangingo, iyo zikenewe
Ingingo ya 16:
Buri kigo cyangwa ishyirahamwe byita ku bafite ubumuga bigomba kugira serivise ishinzwe gusuzuma ihungabana ndetse n’ubujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ingingo ya 17:
Iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga mu kwivuza, harimo no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.

Mukantabana Gaudence

Author

MontJali