“COOPRORIZ abahuzabikorwa ba Mukunguri”, igisubizo mu kwihaza mu biribwa n’iterambere risagurira amasoko!
Koperative y’abahinzi b’umuceli n’abahuzabikorwa bo mu karere ka kamonyi na Ruhango ikorera mu kibaya gifite ha 700, mu Murenge wa Mugina, Nyamiyaga, Kinazi ya Ruhango kuva mu myaka 40 ishize, abahinzi biciyemo amatsinda 13 amenyerewe nka Zone bafite ha 500 bahingaho. Coproriz Mukunguri ikaba ifite abanyamuryango 2198 bafite umutungo ungana 1.377.094.037 frw.
Abayigize bahamya ko abahuzabikorwa ari indashyikirwa kubera ibyo imaze kugeraho, kwihaza mu biribwa , uburezi,ubwisungane mu kwivuza, ubworozi bw’amatungo atandukanye, ejo heza ,ndetse n’ubwubatsi, kuko nta muhinzi wo muri Coproriz mukunguri utuye muri nyakatsi, amashanyarazi akikije umuhanda akarusho kandi 70% n’imigabane y’abahinzi bagera ku 2198.
Abaturiye igishanga cya Mukunguri bishimira uburyo ba bayeho ubwiriwe nta burara,muri gahunda y’imikoreranire myiza umuturage asigarana ikimutunga kivuye ku musaruro 20% undi ugahabwa uruganda, bakishyurwa frw bamaze gukuramo ayo bagurijwe bikenura,amafumbire n’ibindi..
Mu Kibaya cya Mukunguri twaganiriye n’abahinzi ,bishimira ko kuba bafite uruganda hafi yabo ari amahirwe akomeye,kuko badakubita amaguru bajya gutunganya umuceli ahandi, ubukene, bwabaye amateka kuko bakorana na Sacco basonukiwe ko ntamwuga utatunga umuntu iyo ubikoze, ubishaka, bashimangira ya mvugo ishekeje ngo umulimo n’uguhinga ibindi n’amahirwe, bati “hafi miliyoni 7 z’abaturage batuzwe n’ubuhinzi n’ubworozi” Bakomeza bavuga ko ubuhinzi bw’umuceli ari akabando k’iminsi utema kare ukakabika kure, ubu ubuhinzi n’umwuga nkiyindi, kuko turiho neza nta mwana ubura amafaranga y’ishuri.
- Uruganda rutunganyirizwamo umuceli wa Mukunguri.
Iyi koperative ikaba imwe muzicunzwe neza kubera inama bakesha ikigo k’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, Ignace Mugenzi ati” mubihe bitandukanye twatewe ishema no gusurwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu, aba Minisitiri b’Intebe ba biri, twakiriye abashyitsi baturutse muri Leta Zunze ubumwe z’amerika.
Kuri twe n’ikimenyetso cy’imiyoborere myiza n’ubufatanye ,twahawe n’igikombe .
RCA iduha impuguke ziduhugurira hamwe ku murenge, ubu twishimira ko abagenzuzi b’imari baturuka hanze badusura tugasigarana umutima utuje, kubwo gucunga neza umutungo w’abaturage kandi umwaka ushize twungutse miliyoni 70 gukorera hamwe byatumye inama rusange niterana tuzakira abanyamuryango 800 bazatanga umugabane shingiro w’ibihumbi ijana na cumi bitanu ( 115.000 frw) nkuko bitangazwa na Ignace Mugenzi umuyobozi wa Coproriz Abahuzabikorwa ku Mukunguri.
Ntiwasura Coproriz abahuzabikorwa ngo ureke kugera k’uruganda rutunganya umuceli rwitwa MIRIPC LTD Mukunguri Rice rwibarutse uruganda rutunganya ifu y’ibigoli MIMAF Bafitemo imigabane 70% uru ruganda mu ijwi w’umuyobozi warwo Evariste Nteziryayo yadutangarije ko rufitemo ibice bitandukanye ububiko bw’umuceli, aho utunganyirizwa ndetse na hakorerwa amakara ava mu bisigazwa by’umuceli.
Bamwe mu banyamuryango twaganiriye baragira bati “Nubwo bimeze bityo Turasaba inzego zishyiraho ibiciro gutekereza ko umuturage adakwiye kuba icyambu cy’ubukire aho ababishinzwe babyuka mu gitondo bagashyiraho ibiciro batitaye ku nyungu z’umuhinzi, agahinga avunitse bikarangira aguze ahendwa kandi igicuruzwa kitava mu mahanga.
Hakiyongeraho umusonga w’amafaranga ajya mu bikorwa bidafitiye umuhinzi akamaro badusobanuriye m’uburyo bukurikira 1% ajya muri Federation y’ubuhinzi 2% ngo akajya muri Union bagasanga adakwiye gutangwa kuko bafite inzego zibagira inama,nka MINAGRI,RAB, na R.C.A nuko yarushaho ku bakorera ubuvugizi amafranga yo gukoresha ibikorwa bisanzwe bya koperative 5% akongerwa kuko usanga adahura n’imirimo ya buri munsi.
Igiciro batangiraho umuceli udatonoye k’uruganda cya kongerwa RCA igahabwa ububasha busesuye niryo jisho ry’iburyo ry’amakoperative atandukanye, RICA na MINICOM ntibahindure ibiciro mu buryo butunguranye.
Imbogamizi bahura nazo harimo imvura nyinshi yangiza ahahinze umuceli ukarengerwa, imihanda ikikije igishanga, icika ry’amateme,n’umuhanda uhuza kamonyi, Muhanga na ruhango wangiritse cyane mu gihe kimvura,ukabateza igihombo, ikindi ’ifumbire ihenze, bakishimira ko igiciro cy’ubukode bw’ibishanga cyabaye 4000 rfw.
Ingendoshuri ntizibacika, nyuma yibyo abagize koperative ntibirengagije kwiga amateka, kuwa 22 Mata 2013 basuye umurindi w’Intwali bahakura isomo rikomeye mbonera gihugu, bize gukunda no kugikorera igihugu ntaho umuntu ataba intwali yabishatse, guhinga ukihaza ugasagurira amasoko nabyo ari ubu twari.
- Mugwaneza Pacifique umuyobozi mukuru wumusimbura wa RCA.
Twakwibutsa ko gusura koperative ziteza imbere ubuhinzi bw’umuceli byavuye ku mahugurwa yateguwe na RCA maze Impuguke zirimo umunyamateko, umugenzuzi ndetse n’ushinzwe Sacco basobanuye byimbitse itandukaniro rya Koperative, ishyirahamwe ikigo cy’ubucuruzi , kuko ba byitiranya.
Pacifique Mugwaneza Umuyobozi Mukuru wa RCA w’agateganyo atangiza amahugurwa y’abanyamakuru I Rwamagana mu ntara y’iburasuzuba yari afite intego yo gusobanura itegeko rigenga amakorative n’imikorere ya RCA,aho yasonanuye ko kopertive zageze mu Rwanda 1940 ku mwaduko w’abazungu , kugeza ubu hari kopertive 10563 zifite abanyamuryango 5. 114.731 Ubuhinzi bwihariye 54946, zifite 1.144.415 harimo abagore 503099,n’abagabo 641026.zose zikaba zifite umutungo wa 135.037.540.113frw ati “twifuza ko koperative za kwiyongera kandi zigakora neza” , agaruka ku mbogamizi bahura nazo abakozi badahagije bitewe n’imizamukire ya Koperative mu Rwanda aho ikigo gifite abakozi 65, basabwa gukora byinshi mugihe gito, igenzura ry’imikorere ya koperative zimwe zifite ibibazo, niza baringa,izindi zarahombye kandi Leta yarashoyemo frw urugero yatanze nizabasore n’inkumi bava mu kigo cy’Iwawa.
Yakomeje ashimira abanyamakuru bitabiriye amahugurwa kubera ubufatanye bagaragaza mu bikorwa bitandukanye,nabo basaba ko ingendo shuri zashyirwamo imbaraga kugirango ibikorwa bya RCA birusheho kumenyekana.
Mukakibibi Saidat.