shadow

Mu kigo cyagenewe gusubiza mu buzima busanzwe  abavuye ku rugerero (Rwanda Demobobilisation and Reintagration Program) kiri mu Murenge wa Gataraga, Akagali Rubindi, mu Karere ka Musanze hatangiye kwakirwa abahoze muri FDLR mu nkambi za Kisangani, Kanyabayonga na Walungu iherereye muri Kivu y’amajyaruguru, abamaze kugera muri iki kigo kuwa 30 Ugushyingo 2018 niho Abanyamakuru ba Mont Jali News basanze abagabo 520 n’umugore umwe baje baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) bagizwe n’ibyiciro bibiri aho bari bamaze imyaka 24 mu mashyamba.

Itsinda rya mbere rigizwe  n’Abanyarwanda bafashwe na Leta ya RDC ibashinja ibyaha binyuranye bari bafunze nibo bahageze kuwa 16 Ugushyingo 2018, harimo urubyiruko kuva ku myaka 21 n’abakuze kugera ku myaka 60. Ushingiye ku buhamya bitangira ubwabo bati “Ubuzima twari tubayemo burashaririye ku buryo tutakwifuza no gusubirayo.”

Abahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo (DRC) bavuga ko bafashwe neza nyuma yo kugezwa mu Rwanda, kugeza ubu bakaba bishimira ko bageze mu gihugu cyabo amahoro kandi biteguye kubana neza n’abo basanze mu gihugu cyabo.

                Bafata n’umwanya bakaganira ku buzima bari babayemo muri Kongo (Photo: Mont Jali News)

Nubwo baje bakebaguza kandi bafite ikimwaro kubera kuba muri FDLR, bakiriwe neza kugeza ubu bakaba bumva batuje kuko bitabwaho, bitandukanye nuko bari basanzwe babayeho mu mashyamba ya Kongo. Usibye aba baje bavanywe muri Gereza, hari n’abandi bahisemo gutaha ku bushake nyuma yo kwiyomora ku mutwe wa FDLR bakiyemeza gutaha mu rwababyaye.

Mugisha Faustin uyu akaba umwe mubatabarizaga abo bari kumwe mu nkambi ya Gisangani, muri aba  basabye  gutaha mu mahoro hari aba Majoro (Major) batatu aribo  Sibomana Theogene wiyitaga Furaha Amos amazina y’Ishyamba, uturuka mu karere ka Gakenke, Majoro Rwandema Joseph na Majoro Kabarindwi Joseph amazina y’ishyamba akaba ari Mugisha Faustin uyu akaba umwe mubatabarizaga abo bari kumwe mu nkambi i Gisangani, ubwo bari bamerewe nabi barambuwe ibintu byose nta biryo, nta mazi, ntabuzima kubana n’ababyeyi bari kumwe, abarwayi n’aba komerekeye k’urugamba barimo abanogowemo amaso n’abarwanyi batandukanye.

Yatangarije Mont Jali  News  ko inzozi ze yazikabije ko yifuje kuza mu Rwanda ngo aruhuke umuruho w’ishyamba ry’imyaka 24, cyane ko n’ubuzima bwe bwari bumaze kuzahara mu myaka ine yaramaze ategereje kuva mu gihugu cya Kongo hamwe n’umugore we n’abana babiri n’abageniz be bari kumwe.

                                            Mugisha Faustin Ufite ipeti rya Majoro ( Photo: Mont Jali News)

Ati : “Twarabisabye ariko batuzana badutunguye. Twaje dufite ubwoba, ariko ubu dufite ikizere cyo kubaho tunezerewe hafi y’imiryango yacu, tugafatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu. Twicujije imyaka twamaze mu ishyamba tuvuga ngo turarwanya Leta y’u Rwanda ariko mu by’ukuri twageze mu Rwanda dusanga ibyo twibwiraga bitandukanye n’ubuzima rusange abanyarwanda barimo. Twasanze amatara yaka ku mihanda, amazu meza, n’ibindi tutabonye tunizera kuzabona dusubiye mu miryango yacu nyuma yuko tuzava hano.”

Abajijwe icyamuhejeje mu ishyamba iyo myaka yose, yabyeruye ati : “ni amakuru twahabwaga n’abantu batandukanye, ndetse harimo za  radiyo z’amahanga nka RFI, BBC, na VOA. Twumvaga ko u Rwanda nta buzima, tugahora dutegereje ko hazabaho imishyikirano tugataha, ariko buri wese yagiye ashyira mu gaciro akareba agasanga ntacyo arwanira, kuko FDLR yari imaze gucikamo kabiri, ntagushyira hamwe, abandi baritahiye abasigaye buri wese yireba. Nibwo twahisemo kujya muri MONUSCO dusubiza Intwaro, none igihe kirageze turi iwacu, twiteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Hagenimana Emmanuel na Hafashimana Jean Damascene nabo ni bamwe mubo twaganiriye bavuga ko bari basanzwe bafungiye muri gereza ya Lisala muri Equateur ariko bagahora basaba ko bacyurwa mu Rwanda kubera ubuzima bubi bari babayeho ari nako byaje kugenda nyuma y’igihe kirekire babisaba. Bose bahuriza ku mubabaro bagiriye mu mashyamba ya Kongo, kuko basanga imyaka bamazeyo yose ari igihombo ku busore bwabo, ikaba n’imwe mu mpamvu bagiye basaba ko bagarurwa mu Rwanda.

Hafashimana  ati : “Ninjiye igisirikare muri 2011 mfite imyaka 18, nyuma y’imyaka ine ndafungwa none nari maze imyaka itatu muri gereza ari naho naje nturutse. Iyo myaka yose njye nyifata nk’igihombo gikomeye kuko ubu urubyiruko rugenzi rwanjye nasize icyo gihe rugeze kure. Ubu nanjye icyo nkeneye ni ukubaka ubuzima bwanjye.” Ati : “Ntashye nta n’ipantaro ngira kandi byitwa ko nari naragiye gushaka amafaranga! Leta niturwaneho natwe tuzayereka ko dushoboye.”

Akomeza avuga ko haje kubaho igikorwa cyo gushakisha buri Munyarwanda wese uri ku butaka bwa Kongo mu mugambi wo kubacyura mu Rwanda, nawe aza gufatirwa muri abo ari nabwo bahise berekezwa muri Equateur.

Barengayabo Jean ufite ipeti rya Ajida (Adjudant), avuga ko iwabo ari mu karere ka Rubavu, yatashye ku bushake nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cy’uko Abanyarwanda bose bataha mu gihugu byabo, n’abifuza gusubirayo bakabikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ngo byamugoye kubyumva ariko nyuma aza gufata umwanzuro anishimira kugeza ubu, nyuma yo kugera mu gihugu cye bitewe n’uburyo bafashwe aho bakiriwe.

Ati : “Ubuzima twari turimo hariya ni ubuzima bubi cyane kandi buruhanyije ntanuwakwifuza gusubirayo, ahubwo bagenzi bacu basigaye muri ariya mashyamba nabo bagakwiye kureba kure bagataha kuko ibyo tubwirwa turiyo ntaho bihuriye n’ukuri.”

Yakomeje agira ati : “Icyadutangaje kuruta ibindi n’uburyo twakiriwe, birenze imitekerereze y’umuntu umaze imyaka 24 mw’ishyamba. Twagize ngo ni ya Paradizo bavuga, twahawe ibyo dukeneye by’ibanze mu buryo bwihuse, ibikoresho by’isuku, ubuvuzi bw’ibanze, abarembye bajyanywe kwa muganga mu bitaro bikuru, ubu turimo kubarurwa ngo duhabwe n’indangamuntu.”

Ku butumwa yatanga ku basigaye inyuma, ati : “niba byashobokaga ngo  hashyirweho ibiganiro kuri Televiziyo tubibabwire turebana amaso ku yandi tubasonurire ko ikigo cyatwakiriye atari gereza nkuko babyibwira, ahubwo ari urugo rwo kuruhikiramo ku ngabo zavuye ku rugerero aho twasanze abatubanjirije bakatwakira, kandi dutuje dutekanye, ntawuduhutaza. Bitari ugukabya wagira ngo turi muri Paradizo kumara imyaka 24 mu ishyamba ugataha i Rwanda ukaruhukira i Mutobo  mbere yo kujya iwanyu biguha gutekereza igihe wataye no kureba kure ukitegura ejo hazaza n’umuryango wawe cyane ko tugiye gutangira ubuzima  ntacyo twinjiranye mu gihugu n’ibyo twari dufite abakongomani babisigranye, gusa dufite ikizere ko na nyuma ya  Zero Imana Ikora.”

Majoro Siboma Theogene azwi ku izina rya Furaha Amos mu ishyamba, ntatandukanya imvugo na bagenzi be twavuze haruguru. Nawe agira ati : “Twiteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Twaratinze ariko twahageze, kandi turashimira Leta yatwakiriye kuko twaje  twihebye twumva bari buhite batujyana muri gereza, none batweretse ubumuntu batubwiraga ko butarangwa mu gihugu.”

                                                   Majoro Siboma Theogene ( Photo: Mont Jali News)

Bifuza gutaha bagasanga imiryango yabo kuko ubu abagore n’abana bajyanywe mu nkambi zitandukanye bamwe bari i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, abandi bari mu Burengerazuba i Nyarushishi.

Ati : “Ibyo twabwirwaga bitandukanye n’ibyo twiboneye. Ubundi twabwirawaga ko dushobora kuzashyikirana na leta y’u Rwanda hakabaho ibiganiro tugataha mu mahoro, ariko nkurikije imbaraga bafite n’ukuntu abantu bakomeje kubashiraho bitahira, ntibyashoboka. Ikiruta nuko nabo bazataha bakaza bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Ephrem Kanamugire Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero cya Mutobo avuga ko aba banyarwanda baje ubona bafite ubwoba  ariko ubu bakaba bagenda bumva ko nta mutima mubi  igihugu kibafitiye, kuko n’abanyarwanda bakwiye kwitabwaho igihe bamaze mu ishyamba ni kinini barahungabanye, babayeho mu bujiji bw’ikinyoma, bagomba kwigishwa amezi atatu, uburere mboneragihugu, amateka yaranze abanyarwanda, imibereho myiza, ndetse n’imyuga bakagira inyota yo kugira icyo bimarira bagafatanya n’abandi.

Ephrem Kanamugire Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero cya Mutobo (Photo: Mont Jali News)

Avuga ko bakiza babanje kujya babanza gutinya kurya batekereza ko ibiryo biroze, aho wasangaga kugira ngo umwe arye kwari ukubanza gucunga mugenzi we yabona arabimaze ntacyo abaye, akaba aribwo nawe atangira kurya, gusa kuri ubu ngo ibintu birimo biragenda neza kuko bagenda bahumurizwa.

Biteganyijwe ko aba batahutse bazamara igihe cy’amezi atatu bigishwa ku mateka y’urwanda, uburenganzira bwabo n’ubw’abo basanze, kwiteza imbere bigishwa imyuga itandukanye kugira ngo bagire inyota yo gukora ibikorwa bibateza imbere binazamura iterambere ry’igihugu muri rusange.

Iyo batashye, bahabwa impamba y’ibihumbi mirongo itandatu (60.000frw) by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe nk’impamba yo kubafasha kwisanga mu miryango bagiyemo no gukomeza ubuzima, kandi buri wese agafashwa bitewe n’aho yumva yifuza kujya gutura.

Kugeza ubu, iki kigo kiri i Mutobo kibarirwamo abagabo 520 n’umugore umwe   Ajida Mukamusoni Daphrose, mu gihe abana n’bagore bajyanywe mu zindi nkambi i Nyanza  na Nyarushishi mu buryo bwo guhabwa ubufasha bw’ibanze nk’ubuvuzi n’ibindi, bagasubizwa iwabo nyuma y’ibyumweru bitatu  bahawe ubufasha burimo ibikoresho byo mu rugo.

                 Ajida Mukamusoni Daphrose niwe mugore wenyine wasigaye i Mutobo (Photo: Mont Jali News)

                                      Inzu bahererwamo inama n’andi mahugurwa Photo: Mont Jali News)

   Ahatangirwa imyirondoro yabo kugira ngo bamenye inyito yahawe aho bahoze batuye ( Photo: Mont Jali News)

 

Mont Jali News

Author

Eric Uwimbabazi