shadow

Muri iki gitondo cyo kuwa 29 Mata 2021, mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburasirazuba uwitwa Uwimana Jean Pierre yagize impfubyi abana be ubwo yakubitaga umugore we umwase mu mutwe.

Aho atuye murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro , mu kumenya icyatumye uyu mugabo yivugana umugore , Ikinyamakuru Mont Jali News cyavuganye na Alda ICYIZIHIZA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda atubwira ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse n’ubuyobozi bubizi, aha yagize ati:’ Aba bombi bari bafitanye ikibazo ndetse cyimaze igihe, cyizwe n’ubuyobozi, ngo uyu mugabo yari afite inshoreke ituye mu murenge wa Ruhango ndetse afata imitungo y’urugo rwe akayitwara kuriyo nshoreke, ngo no mu minsi yashize uyu mugabo yagurishije inka atabimenyesheje umugore we biza kubyara amakimbirana akaba ariyo ntandaro yatumye amukubita umwase mu mutwe akahasiga ubuzima.’

Aha yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro kugirango ukorerwe isuzuma.
Nyuma y’ibi byose inzego z’umutekano n’izibanze zazindukiye mu mudugudu wabereyemo iki kibazo bata muri yombi uyu mugabo ubu afungiye kuri station ya police I Murunda aho agiye gukurikiranwa ,iki cyaha yakoze nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Police John Bosco Kabera.

Hakunze kuvugwa amakimbirane mu miryango ndetse bimaze gufata indi ntera, ikibazo cy’ ihohoterwa riri mungo rishingiye kugitsina bikabaviramo impfu ndetse n’ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ku mubiri .
Leta y’u Rwanda yaragihagurukiye cyane binyuze mu bufatanye bw’inzego ,Polisi, RIB , MIJEPROF n’izindi nzego ndetse n’amategeko ahana iyi ngeso yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha.

Uyu mugabo wishe umugore we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe ategereje gushyikirizwa ubutabera ngo bumukanire urumukwiye.

Ingingo y’140 y’amategeklpo ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye ahaninswa igihano cyo gufungwa burundu.
Mont Jali News

Author

MontJali