Munyenyezi Béatrice uherutse kugezwa mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukazana wa Nyiramasuhuko Pauline wakatiwe n’urukiko rwa Arusha,akaba umugore wa mbere waburanishijwe na TPIR ,yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwasubitswe kugirango ahabwe igihe cyo kuvugana n’abamvunganira.
kuko ari uburenganzira yemererwa n’amategeko.
Munyenyezi Béatrice wavutse mu 1970,yashakanye na Shalom Ntahobari wahamijwe ibyaha na TPIR , akaba umukazana wa Nyiramasuhuko Pauline. Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.
Munyenyezi Beatrice akurikiranyweho’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994,, gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu busambanyi.
Yitabye Urukiko yunganiwe na Me Gatera Gashabana hamwe gusa Me Buhuru Pierre Célestin utigeze agaragara mu rukiko.
Impamvu y’isubika ry’urubanza yagaragajwe na Me Gatera yabwiye urukiko ko bamenyeshejwe urubanza bitinze kugicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 27 Mata inyandiko zijyanye n’ikirego nibikubiye muri idossier atabashije kubishyikiriza nyirubwite,kandi kuva uwo yunganira yagezwa mu Rwanda, babonanye ku wa Kabiri bamaranye iminota 20 gusa, aheraho asaba urubanza ko rwahabwa indi tariki n’umukiliya we akitegura urubanza.
yungamo ati” hari dossier ye atigeze yemererwa kubona, yaburanishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mabazwa yashinjwaga n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bw’u Rwanda,yaboneyeho kumenyesha urukiko ko bandikiye abamwunganiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babashyikirize ibimenyetso bijyanye n’uko yireguye icyo gihe.
Munyenyezi ahawe umwanya, yunze mu ijambo ry’umwunganizi we ko yahabwa uburenganzira bwo kubona inyandiko yazanye kandi akemererwa kuvugana n’umuryango we kuko kuva yagezwa mu Rwanda bataravugana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego bagishyikirije urukiko ku wa Mbere, ariko kuko kumenya dosiye ye ari uburenganzira umuburanyi agenerwa n’amategeko, nta kibazo kirimo mu gihe urukiko rwabisuzuma rukemeza indi tariki hanyuma Munyenyezi akabona umwanya wo kuvugana n’abunganizi be bagategura urubanza.
Umucamanza yavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 saa tatu za mu gitondo.
Mont jali news
Iragena Felix