shadow

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepho n’ukuriye polisi mu karere ka Huye batawe muri yombi bakurikiranyweho guhishira Jenerali Fred Ibingira warenze ku mabwiriza yo kurwanya covid 19. Abo ni CSP Francis Muheto, ukuriye Polisi mu Majyepfo na SSP Gaston Karagire ukuriye Polisi mu Karere ka Huye nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera.
Gen Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata nyuma yogutegura no gukora umuhango wo ubukwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, taliki ya 4 mata 2021 kandi bibujijwe mu rwego rwo kubhairiza amabwiriza ya Covid 9 imaze umwaka usaga yaratitije isi muri rusange kandi ubu intara y’amajyepfo irugarijwe aho uturere dutandukanye tuyigize twari mukato..nkuko bihora bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi CP JohnBosco Kabera ko COVID 19 ntawe itinya byagaragaye ko ngo General adatanze urugero nawe ahanwa.
akaba ariyo mpamvu n’abayobozi ba Polisi mu Ntara y’amajyepfo bubashye General Ibingira baca amabwiriza yo kwirinda Covid19 byabagizeho ingaruka zo gufungwa kuko basuzuguye urwego rubayobora kuko arirwo rufite inshingano zo kubahiriza amabwiriza yo Kwirinda Covid 19.
Muri ibi bihe bya Covid 19 leta yakajije ingamba ndetse inavuga ko itazihanganira umuntu abica amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid 19 , ariko bamwe mu batera urwenya bati biragoye gufunga akabari mugihe Bralirwa na Skol , n’izinda nganda zikora inzoga zikomeje kuzikora no kuziranguza kuko ziba zigomba kunyobwa.
Ingamba zo gufunga utubari ndetse no kutemera imihango y’ubukwe, nibayishyiremo imbaraga ariko banatekereza ko inzoga zikorwa bazikorera abanywi naho bazerekezeyo ijisho.

Mont Jali News

Author

MontJali