shadow

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu myanya itandukanye mu gisirikare, aho bamwe bazamuwe mu ntera, abandi bahabwa imyanya yiganjemo iy’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade z’u Rwanda zitandukanye.

Mu mpinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu na MINADEF ibinyujije mu itangazo.

Aha Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Major Ephrem Ngoga yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agirwa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Major Eustache Rutabuzwa we yagizwe Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Mu zindi mpinduka zakozwe, abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Captain mu gihe abasirikare 319 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

Author

MontJali