shadow

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi aho yahuye na mugenzi we uyobora Polisi yo muri icyo gihugu IGP Simon Nyakoro Sirro banagirana ibiganiro.
Uru uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuko kuva mu 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Tanzania kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Tanzania muri rusange uko babakiriye muri iki gihugu.
IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Ati” Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzania.”

Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Author

MontJali