shadow

Mu karere ka Gatsibo hakomeje kuvugwa abagabo bakomeje gutera inda abangavu b’abakobwa bataruzuza imyaka 18 y’ubukure.

Ubuyobozi bwatangaje ko abagabo 13 batawe muri yombi mu cyumweru kimwe nyuma yo gukekwaho gutera inda abangavu.
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo basambanya abana b’abakobwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwiyemeje kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Ati “Ni abagabo 13 ariko tubafashe mu cyumweru kimwe nyuma yo kwiyemeza gukurikirana abateye inda abangavu, mu ngamba twafashe zikomeye iyirimo ya mbere ishobora kuba yadufasha, ni uko ababigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, kuko iyo badafashwe barakomeza bagakora icyo cyaha cyangwa se hakagira n’abandi bavuka bavuga ko n’abandi babikoze kandi ntacyo babaye.”
Meya Gasana yavuze ko gufata aba bagabo ari ukubahiriza amategeko kandi ngo ni n’uburyo bwo gukanga abakibishaka n’abandi babikora, bakabona ko ubuyobozi bwahagurukiye kubarwanya kandi ko ari icyaha gikomeye.

Ku kijyanye no gusohora urutonde rw’aba bagabo barenga 500 bateye inda abangavu batarashyikirizwa ubutabera, yavuze ko urutonde rw’abakekwa barufite buri Murenge ukaba ufite umubare w’abakekwaho kandi ko uri kubakurikirana.

Ati “ Kurushyira hanze tuvuga ni uko buri Murenge wose uba urufite, ntabwo tuzarutangaza mu ruhame kuko habamo ingaruka nyinshi, hari abantu barwibonaho bakaba banaducika gusa urutonde twe turarufite n’inzego z’umutekano zibafata zirarufite, dufite abagabo bakekwa barenga 500 twiyemeje ko uku kwezi kwa Gatanu kurangira abari mu Karere kacu bose barafashwe.”

Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo baruhereze Polisi bafatirwe aho bari yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze.
Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare.

Mont Jali

Author

MontJali