Badrama n’abanyamuziki mu mayira abiri,ubwo yashoye akayabo mu muziki ngo awuteze imbere ariko nawe yifuzaga inyungu kandi ibi ntabwo bishobora kubaho ku muntu udakunda umuziki. Kuva mu mwaka wa 2016 Bad Rama yafunguye inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yazanye umurindi mu muziki w’u Rwanda ku buryo n’ibitari bimenyerewe Badrama yabikoze. Uyu mugabo ni isura nziza ku bashoramari bakenewe muri uyu muziki.
Bigitangira uyu mugabo yasinyishije umuhanzikazi Marina ukomoka i Rwamagana ariko wiberaga i Kanombe wari ufite impano abyerekanye ubwo yahamagaraga mu kiganiro cyo kuririmba cy’umunyamakuru Uncle Austin waje kumwemerera kumufasha, inzozi ze zo kuririmba wifuzaga gukabya inzozi ze nk’umwali ukiri muto ,akizamuka muri muzika, Uyu mugabo wakunze umuziki cyane yabonye ko bitari ngombwa ko uyu mukobwa aba muri iyi nzu wenyine akurikizaho Safi Madiba wari ufite izina rikomeye mu muziki, wari n’inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys kubera ko niwe wateraga inyikirizo z’indirimbo zabo nyinshi. Muri icyo gihe yamufashe akimara kuva muri iryo tsinda ari nako ari gukora ashaka kwerekana ko yishoboye wenyine atari kumwe n’itsinda.
Safi Madiba wari umaze kwereka abanyarwanda ko ashoboye, yafashijwe na Badrama bemeranya gusinyana amasezerano, bagakorana imbaraga, izina rya Safi na The Mane birazamuka cyane mu Banyarwanda. Ni umuhanzi yamuritse mu mwaka wa 2017.
Badrama yumvaga ubwami bw’umuziki wo mu Rwanda yabufata mpiri,akabuteza imbere cyane ko harimo abaore n’inkumi babahanga , uko iminsi yicumaga niko yaguraga amarembo, maze urubyiruko ruramusanga , Ibintu byatumye muri The Mane hiyongeramo umuhanzikazi Queen Cha wari ufite izina rikomeye cyane muri muzika, wari waranyuze mu maboko y;umuraperi Riderman, wari warakoze indirimbo nk’icyaha ndacyemera n’izindi zitajya ziva mu mitwe y’abanyarwanda ariko wahoraga afite inyota yo kubona umuziki we utera imbere cyane ko impano ye yari inyenyeri ya kibonumwe kubamukurikira.
niko abashoramari bari bamuhanze ijisho, maze Inyota yarakomeje maze Badrama amurya insata burenge amugenda runono, ngo amubyaze umusaruro ,yumvaga hari ikintu kimukomanga ku mutima kimubwira ko hari undi muhanzi ubura muri The Mane cyane ko iyi nzu yo yatsaga umuriri ku ndirimbo zikunzwe cyane kandi zigezweho ariko ikaburamo umuraperi. Ikintu The Mane yaburaga yaje kukigeraho, basinyisha JayPolly.
Badrama nk’umwe mu bakurikiranaga umuziki kuva kera byamusabye kureba mu baraperi bose bari mu gihugu bafite ubunararibonye abura amahitamo n’amwe amaso ye ayahanga muri gereza ya Mageragere ahari hafungiye Tuyishimire Joshua wari inkingi ya mwamba muri Hiphop nyarwanda, wari uzwi cyane mu ndirimbo nka :NDACYARIHO NDAHUMEKA, AKANYARIRAJISHO n’izindi.
N’ibintu byamusabye imbaraga nyinshi kubera ko yari amutegereje atangira gutegura urugendo rwe bivugwa ko yamufashije cyane ubwo yagombaga kurangiza ibihano yakatiwe n’inkiko muri gerageza ya mageragere.
Ariko aho umutindi yanitse ntiriva , inzozi za Badrama zayoyotse kuko abahanzi bakoranye basohotse muri The Mane nk’inzu ihiye, bose bamusezeraho urusorongo, Aho ruzingiye ni kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 01 Gicurasi 2021 mu kiganiro n’itangazamakuru aho aza gusobanura byinshi kubihishwe ari naho amakuru nyirizina aturuka.
Tubiteze amaso.
Iragena Félix

Author

MontJali