shadow

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko mu gihe cy’ukwezi hakorwa igenzura mu mirenge itandukanye igize aka karere, abana basaga 600 bari hagati y’imyaka 14 na 20 basambanyijwe bakanaterwa inda.

Ibi ni ibitangazwa na Richard Gasana Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, nyuma y’umukwabu wo gushakisha abihishe inyuma y’ubu  bugizi bwa nabi, igikorwa cyabereye mu murenge wa Murambi mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 03 Ukuboza 2018, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, Polisi, Dasso n’irondo ry’umwuga.

Muri uyu mukwabu hafashwe abakekwa kuba inyuma y’ibi bikorwa bagera kuri 22, kugeza ubu banamaze kugezwa ku biro bya Polisi i Kiramuruzi kugira ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha, mu gihe urutonde rwatanzwe hifashishijwe amakuru yagiye atangwa n’abana batewe inda, rugaragaraho abagera kuri 494.

                                      Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo (Photo: Internet)

Richard Gasana avuga ko nubwo urutonde bafite rw’abakekwa n’imyirondoro yabo ari 494, gusa ngo hashingiwe kuri raporo zagiye zikorwa muri buri murenge imibare igaragaza ko abamaze guterwa inda barenga 600 mu karere kose, umurenge wa Murambi ubwawo ukaba ubarirwamo abagera kuri 68.

Yagize ati : “Twahisemo gukora umukwabu nijoro kugira ngo hatagira abaza gucika bazindutse, gusa byakozwe neza nta muntu wahutajwe. Abo twafashe kugeza ubu ni abakekwa ariko ntitwahamya ko ari ukuri. Ikigiye gukurikiraho ni ugupima amaraso (ADN) hakarebwa niba aribyo koko, ubundi ababikoze bagashyikirizwa inkiko, ubutabera bugakora akazi kabwo. Ubu byaroroshye bisigaye bikorerwa mu Rwanda twizeye ko bitazatinda.”

Avuga ko iki gikorwa gikomeje ndetse kizanatangizwa ku mugaragaro ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki 04 Ugushyingo 2018, kandi bakaba bizeye ko bizagenda neza ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.

Ati : “Abenshi kubera ko bazi uburemere bw’iki cyaha, hari ubwo usanga baranatorotse bakajya mu tundi turere cyangwa hanze y’igihugu, icyo tuzakora nugufatnya n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi cyane cyane inzego z’ibanze mu guhanahana amakuru kuburyo umuntu aho yaba ari hose tuzamufata akagezwa imbere y’ubutabera icyaha cyamuhama agahanwa.”

Usibye iki gikorwa cyo gushakisha abakekwaho gusambanya abana kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, muri iki cyumeru akarere ka Gatsibo gafite gahunda yo gukora ubukangurambaga ku baturage mu mirenge yose hakigishwa ingaruka zo gusambanya umwana, kwigisha abana uko bakwiye kwitwara cyane cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko, inshingano z’umubyeyi ku mwana n’ibindi, hagamijwe gukumira icyaha cyo gusambanya abana no gutwara inda zitateguwe.

 

Eric Uwimbabazi

Author

Eric Uwimbabazi