shadow

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Ukuboza 2018, yagejeje ku Nteko (imitwe yombi) Raporo ikubiyemo gahunda ya Guverinoma ku byereke kubaka imihanda mu gihugu, ibyakozwe n’ibiteganywa gukorwa, anavuga ko Leta yiyemeje ko imihanda yose ya kaburimbo izubakwa mu myaka irindwi iri imbere, izahita inashyirwaho amatara.

Minisitiri Ngirente yavuze ko muri rusange u Rwanda rufite imihanda izwi ku rwego rw’igihugu cyangwa rw’Akarere ireshya na Kilometero ibihumbi mirongo itatu n’umunani na Magana inani na bitatu (38 803Km), mu gihe hari n’indi ireshya na Kilometero ibihumbi makumyabiri na bibiri na Magana ane na mirongo inani n’icyenda (22 489Km) ifatwa nk’inzira zizwi.

Avuga ko imihanda ya kaburimbo ku rwego rw’igihugu yiyongereyeho 14%, Imihanda ya kaburimbo mu turere n’umujyi wa Kigali ikiyongereyeho 205%, naho iyasanwe ikaba ireshya na Kilometero 276, kuva muri 2010 kugeza muri 2018.

Mu biteganywa gukorwa mu myaka irindwi iri imbere, harimo kuba Leta yifuza kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero igihumbi na Magana atatu na Mirongo irindwi n’ebyiri (1372Km), kandi ikazajya ihita inashyirwaho amatara.

Nyuma yo kugaragarizwa iyi Raporo, bamwe mu badepite bahise bagaragaza impungenge z’uko gukora imihanda ingana na Kilometero 1372 bagahita banashyiraho amatara, bitazabangamira ibindi bikorwa by’amajyambere bikenera amashanyarazi mu gihe u Rwanda rutarayihazaho cyane ko hari n’imihanda bigaragara ko yakozwe iriho n’amatara ariko akaba ataka.

                                                        Honorable Rwaka Pierre Claver (Photo: Internet)

Hon. Rwaka Pierre Claver ati : “Hari icyo Minisitiri w’Intebe yavuze nsanga gishobora kugira imbogamizi ntoya. Kuvuga ko noneho aho bagiye kujya bubaka umuhanda wa kaburimbo bizajya bijyana n’amatara, ubwo ntibyasaba ko kimwe kidindiza ikindi? Niba uno munsi dufite ikibazo cy’amashanyarazi adahagije noneho tukavuga ko umuhanda wa kaburimbo wubatswe ugiye kujya ushyirwaho n’amatara, ntibizajya bisaba ko umuhanda utegereza ko n’amatara aboneka kimwe kikaba cyadindira kandi hari ubwo umuhanda waba ukenewe kuruta amatara, cyangwa amatara akenewe gusumba umuhanda wa kaburimbo?”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Hon. Depite, Dr Frank Habineza wavuze ko amashanyarazi ari make, anatanga urugero ku matara yo mu mujyi wa Kigali no mu ntara, yashyizwe ku mihanda ariko akaba ataka.

Ati : “Amatara dufite hano muri Kigali ntabwo yaka, yewe n’ayo mu Ntara. Urugero nk’umuhanda wa Kigali-Musanze naho amatara ntiyaka ku buryo iyo utwaye imodoka nijoro uba uri kuri risike (Risk)  ikomeye bitewe nuko ahantu hose haba hijimye. Ndifuza ko ku mihanda hatekerezwa uburyo bwo gushyiraho amatara akoresha ingufu z’imirasire y’izuba kugira ngo tugabanye ibyo bibazo.”

Hon. Basigayabo Marceline nawe yagarutse kuri iki kibazo avuga ko abona cyanabaye agatereranzamba kuko ngo nk’umuhanda wa Kigali-Gatuna abakora ku mupaka bifuje ko ushyirwaho amashanyarazi ariko n’ubu hakaba hakirangwa umwijima.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, asabwe na Minisitiri Ngirente kugira icyo avuga kuri iki kibazo, yavuze ko Abadepite bakwiye kumva ko nta mpungenge zihari ko gushyira amatara ku mihanda mishya ya kaburimbo bizatuma asanzwe akoreshwa mu ngo, inganda n’ahandi azahungabana kuko byizweho kandi hari aho byakozwe bigenda neza mu mijyi yunganira Kigali nka Musanze n’ahandi.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi (Photo: Internet)

Yagize ati “Igihugu gishyira imbaraga mu kubyaza amashanyarazi menshi ibyo dufite nk’inzuzi n’ibindi. Umuriro ukoreshwa ku muhanda ntiwatera ikibazo inganda, ugereranyije n’umuriro tubona ubu. Nta kubangamirana kwabaho ku nganda igihe amatara yashyirwa ku mihanda, cyane ko hari n’aho twagiye tubigerageza.

Kucyo kuba ingufu z’izuba zakoreshwa ku matara yo ku muhanda, ngo byashoboka ariko habanza gutekerezwa ko ahantu hose hataboneka izuba, ikindi ngo hakarebwa ku kiguzi cyazatangwa mu gusana ibikoresho byatanga izo ngufu mu gihe byaba byangiritse.

Yavuze ko Umuhanda Kigali-Gatuna nubwo nta matara yari asanzwe ariho, ariko ngo uri mu hateganywa, kuko hari gahunda ndende yo gushyira amatara ku mihanda yose ya kaburimbo, yaba iy’ubutswe n’iteganywa kubakwa.

Kugeza ubu raporo yashyizwe ahagaragara muri iyi nama, yerekana ko imihanda icanirwa muri Kigali ireshya na Kilometero 283 mu gihe icanirwa mu Ntara ari Kilometero 850.

 

Eric Uwimbabazi

Author

Eric Uwimbabazi