shadow

Ubuyobozi bw’ akarere ka Rubavu buratangaza ko abarwanyi barindwi bikekwa ko babarizwaga mu mutwe wa FDLR baraye barasiwe mu Murenge wa Busasamana uhana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ubwo bashakaga kwinjira mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira ku wa mbere, ahagana saa sita z’ijoro.

                                         Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’akarere ka Rubavu (Photo: Internet)

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru ko aba barwanyi barashwe bagahita banahasiga ubuzima, barashwe n’ingabo z’u Rwanda zari zirinze Umupaka wa Rubavu nyuma yo kuzigabaho igitero.

Ati :  “Ku ruhande rw’u Rwanda nta muturage cyangwa umusirikari wacu wahasize ubuzima usibye umuturage umwe wahuye n’isasu ryamufashe ku rutugu yibereye mu nzu ye, ariko kugeza ubu akaba yagejejwe kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga.”

Uyu muyobozi kandi ahamya ko nta gikuba cyacitse mu baturage kuko bamaze kumenyera iby’abarwanyi ba FDLR bahora baza bagafatirwa mu Rwanda, gusa ngo inzego z’umutekano zabyutse zijya guhumuriza abaturage nabo bisubirira mu mirimo yabo.

Avuga ko usibye kumenya umubare w’abasize ubuzima muri iki gitero, Umubare w’abari bakigabye utaramenyekana ariko iperereza rigikomeje ku bufatanye bw’Akarere n’inzego zishinzwe umutekano. Asaba abaturage gushishikariza ababo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka kandi bikanyura mu nzira zizwi kuko ngo igihugu kirinzwe kuwo ariwe wese waza ashaka guhungabanya umutekano.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu kwezi gushize abasaga Igihumbi na Magana atanu (1,500) babarizwaga mu mutwe wa FDLR batashye mu Rwanda bakakirwa mu kigo cyagenewe gusubiza mu buzima busanzwe  abavuye ku rugerero (Rwanda Demobobilisation and Reintagration Program) cya Mutobo giherereye mu Murenge wa Gataraga, Akagali Rubindi, mu Karere ka Musanze, bamwe muri bo bakaba banivuga imyato uburyo bafashwe neza, nkuko baheruka kubitangariza montjalinews.net ubwo yabasuraga muri iki kigo tariki ya 30 Ugushyingo 2018.

Barengayabo Jean ufite ipeti rya Ajida (Adjudant) akaba n’umwe mu batashye ku bushake, ntarya iminwa iyo avuga uburyo babayeho neza i Mutobo. Ati : “Ubuzima twari turimo hariya ni ubuzima bubi cyane kandi buruhanyije ntanuwakwifuza gusubirayo, ahubwo bagenzi bacu basigaye muri ariya mashyamba nabo bagakwiye kureba kure bagataha kuko ibyo tubwirwa turiyo ntaho bihuriye n’ukuri.”

Ubwo yaganiraga na Montjalinews mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize yagize ati : “Icyadutangaje kuruta ibindi n’uburyo twakiriwe, birenze imitekerereze y’umuntu umaze imyaka 24 mw’ishyamba. Twagize ngo ni ya Paradizo bavuga, twahawe ibyo dukeneye by’ibanze mu buryo bwihuse, ibikoresho by’isuku, ubuvuzi bw’ibanze, abarembye bajyanywe kwa muganga mu bitaro bikuru, ubu turimo kubarurwa ngo duhabwe n’indangamuntu, bitari ugukabya wagira ngo turi muri Paradizo!”

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana, bifuza ko ibitero bya hato na hato bya FDLR bihora bibagabwaho byakemuka bagatekana kuko bahora bugarijwe nabyo, ibi bikabatera guhorana umutima uhagaze kuko abadapfuye amasasu  abasanga  mu nzu.

Kugeza ubu, haba ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ntacyo baravuga kuri iki gitero.

 

Eric Uwimbabazi

Author

Eric Uwimbabazi