shadow

Mu buzima busanzwe bw’abanyarwanda dufite imyemerere, imyifatire, imivugire, imirire, imyambarire n’ibindi dukomora ku murage w’abasekuruza bacu bituranga nk’umuco, aho tugira indangagaciro na kirazira zawo, tutirengagije ko umuco aho uva ukagera ukura, ndetse ukanatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Umuco cyo kimwe n’ururimi ni zimwe mu nkingi zikomeye z’umurage zihuza zikanaranga abanyarwanda, nk’uko binumvikana mu ndirimbo y’igihugu mu gika cyayo cya kabiri ahagira hati “Horana Imana murage mwiza, ibyo tugukesha ntibishyikirwa, umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza,…”

N’ubwo umuco ari umurage abasekuruza bagiye bahererekanya, uko ibinyejana byagiye bisimburana imico yindi yo hanze n’iterambere ry’ubu ryagiye rivangira buhoro buhoro umuco gakondo w’abasekuruza.

Magingo aya ntibyoroshye ko abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka bakomeza gukomera ku muco n’ururimi ngo babisigasire mu gihe barangamiye iterambere n’ikoranabuhanga ryahinduye isi umudugudu, kongeraho imyidagaduro yigaruriye imitima y’urubyiruko.

Imyidagaduro ni imwe mu nzira ibihugu bikomeye bikoresha mu kwamamaza no gusakaza imico yabyo, aho usanga inganda z’imiziki, cinema, imideli, siporo n’ibindi biza ku isonga ndetse bigafasha mu iterambere ry’ibihugu byabo.

           Imyambarire yagiye igaragara kuri bamwe mu banyamideli nayo ntivugwaho rumwe (Photo: Internet)

Ku ruhande rw’u Rwanda naho nubwo hakigaragaramo ibibazo byinshi ndetse tukaba tukirimo kwiyubaka, imyidagaduro ni kimwe mu birimo bitera imbere mu buryo bugaragara, ibitaramo byinshi birategurwa, yaba iby’imideli, umuziki n’indi myidagaduro inyuranye, yewe harimo na bamwe mu bo bitunze magingo aya, banagira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ubwo bitari ku rwego ruhambaye.

Gusa kimwe mu byigaragaza cyane, ni uko bamwe mu bahanzi mu ngeri zitandukanye nabo bigaragara ko bagerageza kwigana imico y’ibindi byamamare bashaka kwisanisha bigatuma batakaza umwimerere na gakondo yabo. Ni kenshi cyane tubona imyambarire itavugwaho rumwe mu bitaramo bitegurwa, yewe no mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu nka Nyampinga(Miss Rwanda).

                         Bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Nyampinga mu Rwanda (Photo: Internet)

Uretse ibimaze kumenyerwa mu bitaramo by’imiziki n’imideli, ubu no mu nsengero hagaragara imyambarire yibazwaho na benshi. Ibi bituma akenshi ababyiruka bisanga bigana cyane iyi mico ikomoka mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuko nibyo babona iteka ndetse n’abagakwiye kuba babaha urugero rwiza barimo ahanini igice cy’ubuhanzi n’itangazamakuru nabo benshi muri bo bamaze kwandura, ni nabo bagira uruhare mu kwamamaza iyo mico biturutse ku myitwarire yabo, n’imivugire mu gihe aribo bagakwiye kuba batanga urugero.

Iyo uganiriye na bamwe mu bahanzi cyane cyane abanyamuziki bagezweho bavuga ko bagerageza gukora ibigezweho kuko isi yabaye nk’umudugudu, nabo bakwiye kwisanisha n’ibigezweho kugirango itabasiga.

Kuva ku mihangire yabo kugeza ku myitwarire yabo, babikora bagirango bigaragaze, barusheho kwamamara bibinjirize amafaranga. Ku rundi ruhande ibi nibyo gusa uramutse ubikoze nabi wasanga wigurishije, ukagurisha ubuhanzi bwawe, ukanagurisha igihugu cyawe.

Dr. Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC), avuga ko Umuco wacu utazakomeza kuba “mama wararaye”, ahubwo ugomba gukura, ukagira ibindi wunguka, bishobora no kugirira akamaro abenegihugu, bikanatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu binyuze ahanini mu buhanzi.

Dr. Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (Photo: Internet)

Uyu muyobozi avuga ko umuvuduko w’iterambere udakwiye gutuma abahanzi bamira bunguri ibije byose, kuko bashobora kwisanga batatiye umurage wabo hanyuma ibyo barimo bagasa n’abagurishije igihugu cyabo.

Iyo ubona ibi bitaramo byose bitegurwa ubona ko ari kuko biha abanyarwanda umwanya wo kwidagadura,  byiza ariko ugasanga umuco uragenda utakaza umwimerere wawo kubera kwigana imico y’amahanga.

Dr. Vuningoma, asanga twagakwiye kuwubyaza umusaruro, ariko uwo musaruro ukaza udahungabanya ibitugize kuko Abanyarwanda ubwabo bafite imyemerere, imyifatire, imivugire, imirire n’ibindi, bikwiye kurindwa nk’umurage wa gakondo.

Ati : “Nabo ubwabo babona ko umuco ugenda uvangirwa na bamwe mu bantu barengera, bakijandika mu byo bita ibigezweho ntibamenye kuyugurura ibifite akamaro, ibintu bigendanye n’umuco nta mategeko yihariye yo kubikosora ahari, ahubwo birekerwa umuryango mugari(sosiyete) ukaba ari wo ubikemura.”

Abajijwe icyo bakora nk’abashinzwe gusigasira umuco no kuwuteza imbere, iyo babona bamwe mu bantu bazwi mu buhanzi Nyarwanda batanga urugero rubi ku babyiruka, yagize ati : “Natwe ubwacu iyo tubibonye turavuga tuti umuntu ni umuntu, ariko ntabwo tuzavuga ngo nyamuneka ni mumukubite, nimugire mutya, kuko iyo abikoze nawe uba umureba, nti muri abanyarwanda se? Ushobora kumukebura, ukamubaza uti: ariko ibyo wakoze ni ibiki?”

Kuri iyi ngingo, Dr Vuningoma avuga ko icyakorwa ari ukubivuga bikamaganwa. Ati : “Nta bihano dushobora gushyiraho, ariko reba uwo wihanitse hariya kubera amafaranga bari bumuhe, bakamubwira uko yambara nuko yifata koko akabyemera, ubwo ni ubuhemu kuko aba agiye kwigurisha akanagurisha n’igihugu. Bashobora kuvuga ngo iterambere riraje barihagurutsemo ariko umuhanzi uwo ari we wese, naho yajya mu muyaga w’iterambere ntabwo bikwiye kumuhitana cyangwa ngo agurishe igihugu cye, yigurishe nawe ubwe, agurishe n’ubuhanzi, ni ukujyamo ashishoza, ntabwo ari ugukoyora, ntabwo ari ukumira bunguri ibije byose, hitamo neza kugirango wiyubahe kandi wubahe n’igihugu cyawe.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda mu nzego zitandukanye aribo bakwiye gufata iya mbere mu gihe babona umuco urimo kononekara, maze bakabijyaho inama, bagatanga ibitekerezo, ndetse bagatanga umusanzu wabo mu gusigasira umuco nk’Abanyarwanda, bahwiturana uwangije umuco, akibutswa ko arimo yanduza indangamuntu ihuje abanyarwanda.

Asaba itangazamakuru nk’umuyobora ukomeye unyuzwamo ibitekerezo kubigira ibyabo bakaba bamwe mu bafata iya mbere mu kugaragaza ibikwiye n’ibidakwiye n’ubwo naho hagenda hagaragaramo amakosa, cyane cyane mu mivugire y’ikinyarwanda no kwamamaza imwe mu mico idakwiye.

By’umwihariko, ngo Abanyamakuru n’abahanzi mu ngeri zinyuranye nka bamwe mu bakurikirwa cyane bakwiye kurinda Ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco kuko ari umurage, kandi ngo umurage gakondo iyo urinzwe neza n’ibyamahanga biraza hakabaho kuyungurura ibidafite akamaro.

Nubwo nta bihano biteganywa ku bahutaje umuco nyarwanda, hari abagiye bafatirwa ibihano bitandukanye birimo no kwamburwa izina ry’Ubutore nk’Umuhanzikazi Odda Paccy ashinjwa kugira imyitwarire ihabanye n’umuco, nyuma yo gusohora indirimbo yise “Ibyatsi”.

             Odda Paccy yambuwe ubutore nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Ibyatsi” (Photo: Internet)

 

Dushimimana Jacques

Author

Eric Uwimbabazi