Rusesabagina wa MRCD ati” Turakomanga kurugi

Dr Murangira Thierry ati “ turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye ko abantu bapfa mu bindi bihugu, n’abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wa kwica abanyarwanda ngo yidegembye ngo yumve ko atafatwa ukuboko k’ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe”

Abanyarwanda baciye umugani ngo” utazi akaraye ifumbwe araza ifu” nguko  uko byagendekeye umugabo RUSESABAGINA Paul afata urugendo yibwira ngo narusoza aza subira ku gicumbi I bwotamasimbi, yisanga ageze I Kigali adakomanze, kandi yari yavunyishije,agaruye akenge yisanga mu njishi z’imiringa araharirwa aranyukirwa, kuwa 31 Kanama 2020, agaragara imbere y’itangazamakuru, arihangana aramwenyura, n’ipfunywe ryinshi, azirikana ayo yavuze ntarutangira, asubiza agapfukamunwa ku munwa, yurira imodoka yiganiriza  ati “ Uguhiga ubutwari muratabarana kandi ati RIB iturusha Tekenike  kuyitsinda bigomba undi muhanga” ataha ku icumbi kuri Station Police ya Remera agenda asuhuza imitima nkaho yakagize ati: “Hobee Rwanda nubwo ngarutse ntabishaka, ariko nabaye impabe mu bitekerezo, nta gihugu cyaruta Rwanda”. Imvugo za perezida wa PDR Ihumure uretse izigamije ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ishyaka riri kubutegetsi mu Rwanda akenshi yumvikanaga nk’umuntu w’umuhanga mu kuyobya uburari n’amayeri ku buryo kumufata byaba ari ibintu bitari byoroshye. Yibukirwa ku magambo  yavuze ubwo hakwiraga amakuru yuko NSABIMANA CALLIXTE (SANKARA) yafatiwe mu birwa bya Comores akavuga ko u Rwanda rwohereje abantu ngo bamufate ariko MRCD ya RUSESABAGINA ikamubambura. Indege igatahana I ndagara.

ITEME YARYAMBUTSE ADATEGUJE

Taliki ya 22-23 Kanama 2020, nibwo bamuheruka bwanyuma hasinywa itangazo rya MWENEDATA ari kumwe n’imitwe 38 itandukanye ikorera iyuma y’u Rwanda igahamya ko irwanya Leta iyobowe na FPR Inkotanyi.

Ifatwa  rya Rusesabagina  ryabaye amayobera nkizimira rya Ben Rutabana , cyangwa Rwalinda Michel ,abo bahuriye muri MRCD ntibasobanukiwe kuko yagiye adasezeye, nkuko Faustin TWAGIRAMUNGU yabitangarije avuga ko baherukana muri texas umugi wa San Antonio, andi makuru yagaragaye nyuma yifatwa rye yemeza ko yafashwe akubutse muri MALAWI, ari mu ndege tudashatse kwamamaza , anyura Addis Abbas muri Ehiopia akuwe mw’I Hoteli DUBAI, abandi bakavuga ko yaba yarafatiwe I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’abarabu akubutse muri Zambia, ukuri nyako kuzwi nawe n’abamufashe ikingenzi nuko yateguje ko bari gukomanga ntagisibya barimo kwinjira mu Rwanda, RIB ikamwakirana urugwiro.

Aba ganiriye na Mont Jali News bavuga ko Victoire Ingabire Umuhoza yateye Penaliti abagabo amagana birirwa basakuriza ishyanga, nubwo afite imitwaro yikoreye yafashe iya mbere yatashye akaba ari mu rwamubyaye. none n’abana bakaba bamusura. Bati “ Uko byagenda kose nta gihugu cyaruta iwanyu.

ABASIGAYE MUZAMBUKA ITEME RYARI !

n’ubwo abasigaye ari nk’ingabo zitagira umutware cyangwa inzuki zitagira urwiru, ukurikije ifatwa, iraswa ry’uruhererekane rw’abayobozi b’inyeshyamba z’abarwanya Leta y’u Rwanda mu mashyamba ya RDC, abageze I Kigali, bafite ubuhamya batanga, burya ijoro ribara uwariraye, bagaruka kwifatwa ry’abasirikare bakuru barimo abagenerali,baherekejwe n’ibyegera byabo kugeza kuri kaporali ngo n’ibigwari ,gufawa mpiri bahetse imbunda, abandi barapfa bati twatakaje inkunga zacu, RUSESABAGINA Paul yabaga yishongora ngo “SANKARA aho ri ameze neza turabizi neza” nyamara Nsabimana Callixte w’icubi na Marenga yari yibereye mu nkuta enye za RIB, mu rw’imisozi igihumbi !

TWAGIRAMUNGU Faustin abajijwe irengero rya Kizigenza w’inyeshyamba za FLN ati”ntabwo twabimenya kuko ntabwo yatubwiye ko azajya murugendo, yari mu bintu bye bwite bidafitanye isano na politiki ukibaza niba yarahisemo kwambuka iteme bucece, akaba ariyo mpamvu yagiye adasezeye.Abivugira nabo bati “ITEME rizacika batahe umugenda nka za Mpyisi zo mu Kabagari kwa Nyamugenda”.

Rusesabagina Paul yabakubise icenga asigira abana be amadorari Thierry RUSESABAGINA arasoma aracurura ararahira ku mbuga nkoranya mbaga ngo uko bizagenda kose azagera ikirenge mu cya Se, Masotera ibumoso ak’iburyo gacigatiye inkaninka ya kizungu, abanyarwenya bati “Uyikura mu gicuma ikagukura mu bagabo kandi uhinze munnyo asarura inzonnyo!” nta mugabo Paul Rusesabagina yasize inyuma. Niyo mpamvu  yakomanze  RIB ikamusanganirira kure, kubera kwigamba ibitero byose avuga ko guhera muri Nyakanga 2018, umutwe wa FLN watangije urugamba rwo kubohora Abanyarwanda ingoyi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kandi ibintu bimeze neza bari ku muryango bakomanga.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka tuzane impinduka mu Rwanda. Kuko inzira zose za politiki zageragejwe zikananirana, iki nicyo gihe cyo kugerageza amahitamo ya nyuma.”!

Uyu mu kambwe Rusesabagina i Murama niho yaboneye izuba ku wa 15 Kamena 1954, nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 yerekeje iyishyanga nyuma yaje guhinduka nk’igicu, mu buryo butunguranye, atangira kwigamba ubwicanyi, Nyabimata n’ahandi arinako abana babanyarwanda bashiriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,yikora kugatuza ati nzakuraho ubutegetsi bwa FPR –Inkotanyi.

Itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina aho yari m’urugendo asubira I Bruxelles  ntibyamuhiriye, kuko yaje mu Rwanda bimutunguye, hari n’abavuga ko yatashye yabiteguye kubera ibibazo by’inzitane yaramazemo iminsi muri PDR- Ihumure, MRCD bigasingira ITEME bagiye kwambuka ritaramara kabiri, RUSESABAGINA akaba asanze Nsabimana Callixte FLN, Nsengimana Herman  watangiriye umwaka wa 2020.  kuko aribwo RIB yamweretse itangazamakuru , hacitse igikuba mwifatwa mpiri  ry’abayobozi b’ingabo barimo ,

  1. Gen Jean Pierre Gaseni ,
  2. Brig Gen Shemeki Shaban,
  3. Muhawenimana Théogène
  4. Brig Gen Hakizimana uzwi nka Java,
  5. Col Sinayobye Barnabé bivugwa ko yaburiwe irengero abandi ngo aherutse kugarara mu kiganiro kuri youtube.aba bose babaye igihombo kuri Rusesabagina Paul.

N’abafatanya bikorwa ba MRCD , ubu icyizere bagisiganye ku ITEME riyobowe na MWENEDATA washinze IPAD nyuma yo kuva mu Rwanda aho yiyamamaje ku mwanya w’umukuru w’Igihugu agakurwamo nuko yashyize kurutonde abazimu kuri listes y’abarwanashyaka bamushyigikiye, abasanzwe bamuzi , bati nibo bamukurikiranye ishyanga,bibabaza niba azataha cyangwa azaza nawe bimutunguye, kuko Umuvugizi wa R.I.B w’umusigire Dr Murangira Thierry yavuze ko “ubutumwa  butareba  abagaba  ibitero gusa, binareba n’ababatera ingabo mu bitugu kuko byagaragaye ko hari ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’abantu ku giti cyabo batera inkunga iyi mitwe y’iterabwoba”.

yabaciriye amarenga ko nutarafatwa ari mu mayira, bareke gusaza imigeri  amaherezo y’inzira ni munzu, abasigaye bahawe ikaze mu Rwandarw’imisozi Igihumbi. ntaheza haruta iwanyu.

Mont Jali News

 

Author

MontJali