Bamwe mu bayobozi baba bihugiyeho aho gukora ibyo bashinzwe aho yanenze abiyandarika. Abayobozi basabwe kwirinda gutekinika no guhutaza abaturage ahanini bagamije inyungu zabo,ngo ntibyumvikana ukuntu ikintu kimwe cyaganirwaho imyaka irenze 5 kandi ntigikosorwe.
Ruswa mu bucamanza na yo yagarutsweho, aho Professor Sam Rugege,Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yasabye ko hakwiye gushyirwaho abantu bakurikirana abacamanza ku buryo uzajya atahurwa yakira ruswa yabihanirwa bikomeye.
Aho usanga 8/10 bafungurwa byagateganyo ari abafungiye kwiba no kunyereza ifaranga rya rubanda kndi ingero ninyinshi nkuko Ingabire marie Immaculée yabitangaje kuri TVR mu kiganiro cyatambutse gifite insanganyamatsiko igira iti;Ese koko mu mwiherero wa 12 bazasasa inzobe”abari bakirimo bakaba barifuje ko havugishwa ukuri kugira haboneke ibisubizo bihamye, Ingabire M.Immaculée yagize ari: mu mwiherero hashobora kuzabonekamo ba Prof Shyaka Vénuste barenze icumi ,bashima ibyiza batifuza ko amakosa anengwa, ati: ntaba Ingabire bazabonekamo.
Yavugaga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda riri hasi cyane aho bikomeje uko biri mu myaka 30 u Rwanda rwazabura abarutekerereza.hatanzwe urugero umwana watsindiye ku manota 70% iyo hashize imyaka itatu ahurira mukizamini n’uwagize 48% bakabazwa bimwe kandi baramushyize mu ishuri ridafite ubushobozi bungana.
Urundi rugero rwatanzwe ni urwabakobwa bimurirwa ku manota makeya wabaza ababishinzwe ngo ni ukugirango ibigo by’abakobwa byihariye bitazabura abanyeshuri, nkaho mu ma seminari ho hatigamo abahungu gusa.
Yagaragaje ko uko byagenda kose kuba Nyarutarama,Kaugu n’ahandi, bitazambuza kuvuga ko kimisagara na gatsata ari mu kajagari.
Dr karambizi Venuste, umwalimu muri kaminuza asobanura ku ireme ry’Uburezi we bamuhaye umwanya akajya mu mwiherero yabwira abayobozi bakongerera abarimu ubushobozi byabangombwa babaha menshi, ati: iyo bibaye ngombwa amazi aharirwa imfizi, iki kifuzo atumvikanyeho na ingabire wahise amubaza impamvu ataharirwa imbyeyi ko ariyo yonsa ikanakamwa, ati reka da numujinya mwinshi ati agomba guharirwa imfizi kuko ariyo yimya inka zigahaka.
Abandi bari mu kiganiro nka Prof Kayumba ! umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza yagize ati : ntabwo abayobozi bakwiye guhunga inshingano zabo kuko ni uguhozaho, ntabwo wajya mu mwiherero gushima ibyakozwe utabajije impamvu ibindi bitarangiye kuko igihugu ni buri munsi si ejo hashize. Kandi ntawukwiye kwiha amanota makeya, ati ikibazo igihugu gifite ni amateka y’igihugu yanyuzemo kubera jenoside yakorewe abatutsi1994. aho bonereye quantite, qualite ikaba nkeya.
“Hari ubwo tuza aha bamwe batekereza gutaha”
Perezida Kagame yabwiye abari mu Mwiherero ko bitumvikana ukuntu baganira ku kintu kimwe imyaka itanu igashira kandi ko benshi mu bayobozi iyo bagiye mu mwiherero baba batekereza ku gihe cyo gutaha maze cyagera bagasubirayo bagakora nkuko bari basanzwe bakorabazumva ryari perzida Kagame
“Bababeshya ko muri ibitangaza ariko munaniwe kumenya ibyo mukeneye”
Yabibwiye Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni James yasobanuraga ikibazo cy’umushinga w’uruganda rwa Nyiramugengeri ya Gishoma yagambaga gutanga Megawatt 15 nyuma bakaza gusanga umushinga warateguwe nabi hirengagijwe bimwe uzakenera nk’amazi ukadindiza imihigo .
Ingingo Z’ingenzi
- THE TRANSMISSION INFRASTRUCTURE LINE FOR THE TABORA – KATAVI 132kV PROJECT TO BE COMPLETED THIS YEAR.
- Kamonyi: Bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bavuga ko amavuta abagenerwa yabananiye!
- “Dufatanye n’abantu bafite ubumuga tugere ku ntego zirambye”
- Inclusive education of learners with special needs in Rwanda.
mont jali
ibyo nibyo bihugira ho cyane!