Imyaka itandatu irashize Ngabonziza Djarudi arasiwe murugo rwa Barajiginywa Cléophas muri Malawi na musaza w’umugore we witwa Regis. Hari mu ijoro ryo kuwa 8 Nyakanga rishyira uwa 9 Nyakanga 2013, ubwo uyu musore yaraswaga na muramu wa Barajiginywa Cléophas alias Cyoha, yakurikijeho gusiribanga amasezerano, hejuru y’amaraso yasheshwe iwe murugo ababikurikirana bati “ikwacha ni musemakweri”

Inkuru y’iraswa ry’umukozi wa Barajiginywa ikimara kumenyekana, diaspora yo muri Malawi yaratabaye kuko nyina umubyara Muhire Djaria ari umunyarwandakazi ubarizwa muri diaspora ya Malawi ikaba yaranagize uruhare rwo gufasha Ngabonziza Djarudi ibyihutirwa akimara kuraswa na Regis muramu wa Barajiginywa Cléophas alias Cyoha, aho uyu musore yakoraga, akoresheje imbunda ya muramu we bivugwa ko yari atunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko imaze gukora ishyano yaba yarayegetse ku munyagihugu witwa Kabwire mu rwego rwo guhunga ubutabera.

Nyuma yiraswa rya Ngabonziza, diasopra yo muri Malawi yagerageje kubunga, “ngo umwenda urimo ico ufurirwa mu muryango” hakorwa amasezerano yo kuwa 20 Nyakanga 2013 imbere y’imiryango yombi, na Komite ya diapora nyarwanda muri Malawi, aho Barajiginywa Cléophas yemeye kuvuza Djarudi kugeza akize kandi akamufasha yashaka akazagaruka mu kazi.

Muri ayo masezerano kandi yemeye gutanga amadorali ibihumbi bitatu, uyu warashwe akaza kwivuriza mu Rwanda nk’impamba, ndetse agashyira kuri compte ya diasipora miliyoni imwe y’amakwaca, ifaranga rikoreshwa muri gihugu cya Malawi.

Barajiginywa Cléophas yatereye agati muryinyo ibyo yemeye ntiyabikora ataba mu nama diaspora, nayo igeraho ifata umwanzuro wo gushakira Ngabonziza Djarudi ibya ngombwa agaruka mu Rwanda, aza kwivuza hakoreshejwe amafaranga ya solidarite yo muri diaspora ya Malawi, ibi byakurikiwe no kumuhagarika muri diasipora.

Umubyeyi wa Ngabonziza Djarudi aratabaza ngo abone kivurira!

Djaria Muhire aganira na Mont Jali News, yayitangarije ko umwana we yahungabanye mu mutwe, ntacyo abashije kwimarira yemeza ko umwana ntacyahindutse k’ubuzima bwe , kubera isasu yarashwe mu mutwe, ahora avuza umutwe wanze gukira kubera ubushobozi bucye nibyo yacuruzaga byabaye iyanga yewe nawe yahindutse umutindi usigaye usaba Imana ngo abone “Nsima” ubugali bw’ibigori ngo niko babwita muri Malawi, ikibazo yongeye kugishyikiriza diasipora ya Malawi abura igisubizo kuko uyu Barajiginywa Cléophas yabasuzuguye akabigomekaho, bishingiye ku mpamvu zo kwanga gushyira amaserano yemereye imbere ya Komite mu bikorwa.

Amakuru dukesha abantu bizewe banze ko dutangaza amazina yabo ku mpamvu z’umutekano, ngo aho anyuze hose asasa amakwaca agasiribanga abanyantege nke, akangisha ko afite abamuha ubudahangarwa, byigaragaje muri icyo gihe aho kugirango bamusabe kubahiriza amasezerano yasinye, ahubwo baje botsa igitutu abamuhagaritse, kugeza ubu akaba akorera inyuma ya diasipora.

Umubyeyi wa Ngabonziza Djarudi avugako ikibazo cye cyageze muri Ambassade y’u Rwanda Dar Es Salaam gishyikirizwa umudiplomate witwa Bugingo Erenest kugeza kuri Min Nduhungirehe Olivier nubu akaba amaso yaheze mu nzira ategereje kurenganurwa uko bagiye basimburana mubuyobozi, igisubizo gitangwa ngo bagishyikirije abo bireba, akibaza mu myaka itandatu niba leta irebera abanyarwanda muri rusange abo bireba batarafata umwanzuro ngo umwana we avurwe ahabwe n’uburyo bwo kubaho kuko Barajiginywa yasinye amasezerano nta gahato.

Mont Jali News ikimara kubona iyi nkuru yagerageje gushaka Barajiginjywa Cléophas imuha ubutumwa bugufi, arabwakira ntiyasubiza, twongera kumwibutsa ko dutegereje igisubizo araruca ararumira kugeza ubu dutegura iyi nkuru, ariko twijeje abasomyi ko igihe azagira icyo atangaza tuzabagezaho ukuri kwe ku bimuvugwaho.

Mont Jali News yegereye abayobozi bamwe muri diaspora ya Malawi ibaza niba bazi ikibazo cya Ngabonziza bati ikibazo turakizi twakigiyemo twizeye igisubizo kirambye ku nyungu zo kurengera ubuzima bw’umwana, hakorwa amasezerano ariko Barajiginywa ntiyayubahirije, kugeza uyu munsi ubuzima bwa Ngabonziza bumeze nabi kandi bariho nabi we na nyina, mu bwoba n’ubukene bukabije” abo twabashije kuvugana bahamya ko imibereho ya Ngabonziza ibabaje ariko birenze ubushobozi bwabo kuko ikibazo cye bagishyikirije inzego zibakuriye kandi bakaba ntabushobozi bakimufiteho kuko atakibarizwa muri diapora bamuhagaritse!

Umubyeyi wa Ngabonziza Djarudi icyo asaba abayobozi ba diasipora ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ifite diaspora mu nshingano zayo nuko umwana we yavuzwa kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko , uyu wamurashe akubahiriza amasezerano yakoreye imbere ya diaspora, kuko ariyo yamubujije kugana ubutabera bakabunga nk’abanyarwanda bahuriye ishyanga.

Ikindi yifuza n’uko Barajiginywa Cléophas yaha umwana we uburyo bwo kubaho cyane ko yarasiwe iwe mukazi na muramu we, ati “imyaka itandatu irashize nta mushahara amuha kandi yaramugariye iwe, akongeraho ko niyo aza kumwirukana yagombye kumuha ibyo yamugombaga n’imperekeza nk’umukozi kuko nawe abyemera mu masezerano yo kuwa 20 Nyakanga 2013. Ahamya ko aya masezerano ariyo yatumye badatanga ikirego ngo aryozwe icyaha cyo gutunga imbunda m’uburyo bunyuranye n’amategeko, kandi ikarasa umuntu iwe murugo.

Bemeranyijwe ntamananiza ko Cleophas azavuza Djarudi Ngabonziza kugeza akize, n’igihe azaza kwivuza mu Rwanda azahabwa amadorari ya Amerika ibihumbi bitatu (3000USD) ndetse uyu Barajiginywa Cléophas agashyira kuri compte ya Diaspora RDGN/RMDR MALAWI Miliyoni y’amakwaca, ifaranga rikoreswa muri icyo gihugu ngo azifashishwe igihe bikenewe atakoreshwa agasubizwa nyirayo.
Twagerageje gushaka Min Ndungirehe Olivier ngo twumve icyo avuga ku kibazo cy’iraswa rya Ngabonziza Djarudi, no kutubahiriza amasezerano kwa Barajiginywa Cleophas alias Cyoha kandi ikibazo cyarashyikirijwe abahagarariye uRwanda muri Tanzania uvugwa akaba ari umu diplomate witwa Bugingo Erenest, ntabwo yashubije ubutumwa twamuhaye kuri telephone ye igendanwa inshuro ebyiri zose kandi bigaragara ko yabubonye, nagira icyo atangariza Mont Jali News tuzakibagezaho vuba cyane. Nyir’amatwi yumva natange ubutabazi imyaka itandatu n’imyishi ikibazo kitarahabwa umurongo.

Mpariye abasomyi!

Mukakibibi Saidati

Author

Umusozi Jali