Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB Isabelle Kalihangabo

Atangira ikiganiro n’abanyamakuru ku bufatanye n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC na Legal aid Forum {LAF) ku nsanganyamatsiko igira iti” Uruhare rw’Itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha” Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB Isabelle Karihangabo arikumwe n’abakozi bakuru b’urwego rw’ubugenzacyaha yagaragaje ikizere n’ubufatanye yifuza nk’abafatanyabikorwa begera abaturage ati” ntagushidikanya abaturage ba bafata nk’ubutegetsi bwa kane, abandi bakibita ijisho ryarubanda, ati “niyo mpamvu RIB kubagira abafatanya bikorwa ari ukwiteganyiriza .
Yashimangiye ko Itangazamakuru rifite uruhare mukumenyekanisha aho ikibazo kiri no kurwanya icyaha, kandi abizeza ko utanze amakuru bigirwa ibanga.

Ibiganiro byakomeje Twagirayezu Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha Criminal Investigation yatanze agaragaza impuzandego y’ibyaha bakurikiranye, ndetse n’uturere twaje ku isonga mu byaha byinshi byiganjemo ubujura,aho Intara y’iburasirazuba, ibanziriza izindi, mu gihe Intara y’amajyaruguru iza ku mwanya wambere ahabaye ibyaha bike.

Twagirayezu Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha

Yashimangiye ko guhohotera abana byafashe 7% ubujura ari 28%, gukubita no gukomeretsa 23%, ibijyanye n’ibiyobya bwenge 17% n’ibindi birimo iby’ubukungu bitangiye kugabanuka kurgero rushimishije, kimwe n’ibikorerwa kuri za Internet aho RIB itangiye kujya iburira abaturage bakitonda.
Intara y’Amajyepfo ifite ibyaha ibihumbi birindwi (7000) Umujyi wa Kigali hakurikiranywe ibyaha ibihumbi icyenda (9000), Intara y’Iburasirazuba bikazamuka ku bihumbi makumyabiri nabitandatu (26000)
Intara y’Amajyaruguru niyo yagaragayemo ibyaha bike kuko ari ibihumbi bitanu(5000).
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha yagaragje ko Gasabo yegukanye umwanya mubi mu byaha kuko Mu mujyi wa Kigali RIB yakoze dosiye zigeze ku 4400, Nyarugenge 2400 n’Akarere ka Kicukiro 2200.
Yakomeje asobanura ko icyaha kinzaduka cyo guhohotera abana cyafashe intera ya 7%, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bukaba bukoresha ingufu zishoboka zose ngo zikumire ibyaha, babitahure, mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze, RIB yatangiye muri Mata 2017 bakaba bishimira aho bageze kuko hari ibyaha ubu bigiye gucika , nkongutanga cheque zitazigamiwe, n’ibyaha ndenga mipaka.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’impuguke za RIB , RMC, na LAF, umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, yatanze ikiganiro agaragazako aho itangazamakuru rihuriria n’ubushinjacyaha , ati “gufatanya n’abanyamakuru nuburyo bwo kurangiza inshingano kuko abaturage babizera”

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable (photo internet)

Ntiyerengagije imikorere mibi yabamwe mu banyamakuru agaragaza ko umunyamakuru nawe itegeko rimureba, ati “ntimugomba kwitwaza ubwisanzure ngo murenge aho uburenganzira bwanyu bugera kuko byabangamira ituze ry’abandi, kuko nta byera nka DE! mukirinda inkuru za byacitse,abajijwe byacitse icyo ishaka gusobanura kuko hari ibyo yita byacitse abandi atariko babibona ati
“byacitse n’inkuru zikura abaturage umutima, cyangwa zibinyoma”, Umunyamakuru ati “dukora inkuru, byacitse iterwa n’ibyabaye!”.

Umunyabanga Mukuru wa RIB Ruhunga Kibezi Jeannot yunze mu ijambo ryabamubanjirije avuga ko gukorana’itangazamakuru, bifasha gukumira, gutahura, ndetse no gutanga amakuru ku gihe,

ati “Urugamba turiho rwo gukumira ibyaha ntitwarwifasha tudafatanyije”

Umunyabanga Mukuru wa RIB Ruhunga Kibezi Jeannot

Yakomeje asaba abashinzwe inzego z’itangazanakuru ko habonetse abanyamakuru bakora itangazamakuru ricukumbuye byaba byiza kurushaho, bagahabwa amahugurwa, kugirango bakore kinyamwuga.
Badufasha gutahura ibyaha ndetse n’abakozi ba RIB bakora nabi bagakurikiranwa, ati “nkubu kuva RIB yatangira abakozi 20 bafatiwe ibyemezo, bamwe barirukanywe abandi bakurikiranwa n’ubutabera.” Aha yaboneyeho no guhita asubiza impamvu ruswa zivugwa m’urwego ayoboye ati “ahari abantu ntihabura amakosa, ariko turikureba impamvu Transparence Rwanda yashingiyeho badushyira ku mwanya RIB iriho badutungire agatoki, aho ruswa yiganje cyane, tubikurikirane, kuko raporo zidufasha gukosora amakosa.”

Barore Cleophas uyoboye RMC yagarutse ku mbogamizi abanyamakuru bahura nazo kutabona amakuru cyangwa akabuzwa kurangiza inkuru ndetse agatotezwa, n’abanyabubasha.
Ntiyaretse gukoma urusyo ngo asige ingasire, yavuze yeruye ku myitwarire mibi iranga abanyamakuru bamwe, aho usanga abakorera ku mbuga nkoranya mbaga nka Youtube biyita abanyamakuru kandi ataribo, bagakora ibitesha agaciro umwuga, bagarutse ku banyamakuru bagiye bahamagarwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, ndetse urutonde rw’abitwara nabi rukaba rwarakozwe bagomba gufatirwa ibyemezo.

Barore Cleophas, Umuyobozi mukuru wa RMC

Mbere yo gusoza ikiganiro umunyamabanga mukuru wa RIB yamaze impungenge abaje mu nama ko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko, ko uzabangamira itangazamkuru, agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera.
Igihe hagaragajwe ibimenyetso bifatika, ati “ariko namwe mwitware kinyamwuga ntimuzane mo munyangire.”
Mont Jali News

Author

Umusozi Jali