Kuva taliki ya 4 -14 Ukuboza 2019, itsinda ry’abakozi ba Agruni Ltd riyobowe na Ngenzi Shiraniro Jean Paul ryagiye mu gihugu cy’Ububiligi mu mahugurwa yo gutunganya kinyamwuga ibishingwe, no kubungabunga ibidukikije, hifashishijwe ikorana buhanga rigezweho, rikoreshwa mu bihugu byateye imbere aho usanga bo batagira ibimoteri nk’ibyo mu Rwanda.
Muri gahunda ya Agruni Ltd. ikusanya, igatwara kandi ikabyaza umusaruro imyanda ikura mungo, ibigo, hotels n’ahandi bakeneye service inoze kandi yihuse.
Amahugurwa yashojwe kuwa 14 Ukuboza 2019 yasigiye abakozi ba Agruni ubushobozi bwo guhugura abakozi bagenzi babo mu gutunganya ibishingwe bitandukanye byumwihariko ku menya plasitic ikomeye, n’izoroheje mu rwego rwo kuzikoramo ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi,amahugurwa kandi ashojwe Itsinda ry’abakozi ba Agruni Ltd basobanukiwe uburyo bwo gutegura ifumbire no kumenya ibipimo bya laboratoire ku buryo udukoko (bacterie) tutateza ibibazo, ndetse banahuguwe uburyo bwo kurinda ikirere imyuka mibi yaturuka muri izo nganda ziciciritse batunganya ifumbire, ikigo ECOWERF gifite uburambe n’ubunararibonye mu rwego gutwara gutunganya kikabyaza umusaruro ibyo twita imyanda bo babikuramo igisubizo.
Abahuguwe bakaba batezweho gutanga umusaruro mu gihe bazaba bagarutse mu Rwanda cyane cyane ko ubumenyi barimo guhabwa n’inzobere nka Tom Verschuere na Wootel Peter ndetse buzabafasha gutunganya no kubungabunga ikimoteri cya Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa AGRUNI Ngenzi Shiraniro Jean Paul nawe witabiriye aya mahugurwa yemeza ko ayamahugurwa ari ingenzi cyane kuko barimo kwigishwa ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa iburayi, kandi nawe akaba afite intego yo kuba company ye ariyo yambere izaba ikoresha iri koranabuhanga, ndetse binajyanye n’ikerekezo u Rwanda rwihaye.
Iri koranabuhanga bahuguwemo rirahambaye kuko imodoka zitwara ibishingwe zimenya abakiriya ba korana na Company ndetse n’ibiro zikuye k’umukiriya zifashishije ikoranabuhanga, zifite itumanaho ryo kurwego ruhansitse, bigatuma abakozi bose bahabwa amakuru kugihe kandi neza, si ibyo gusa kuko banahuguwe kuburyo bw’itumanaho hagati yabakozi ubwabo ndetse no ku bungabunga ubuzima bw’abakozi (Health Security).
Ikindi biteze kuri aya mahugurwa n’ukugabanya imvune z’abakozi, no kubarindira ubuzima kuko imodoka zizakoreswa zifite n’ubushobozi bwo kumenya ingano y’ibiro ukuye ku mu client, bigafasha kwita kubikoresho ndetse no kuzamura umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa Agruni ati” Twize byinshi bigiye kudufasha kurushaho gukora neza , Tumaze ibyumweru bibiri hano iburayi twiga gukoresha imashini zitandukanye, kubyaza imyanda umusaruro, kubungabunga ubuzima bw’abakozi, Itumanaho rigezweho, kandi twakiriwe neza kuva k’umunsi wa mbere, ndashimira cyane umutera nkunga wacu EXCHANGE ukomeje kudufasha ndetse na ECOWERF”.
Murugendo barimo bakoranye bya hafi n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi.
Agruni Ltd, abatura Rwanda bakaba bayitegerejeho igisubizo mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imyanda iva mu ngo igakorwamo ibindi bikoresho bikenewe, ifumbire ikagera kubaturage muburyo butunganyijwe kijyambere, ndetse ikarengera n’ibidukikije, barinda ikirere n’imyuka ihumanya.
Kandi abanyarwanda baca umugani ngo “akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”
Mont Jali News