shadow

Indwara y’impyiko “Calculs rénaux”iterwa n’imyanda nyinshi iba yagiye mu mubiri ivuye ku ntungamaubiri zitandukanye ziva mu biribwa no mu binyobwa hamwe no kunywa amazi make,no kunywa izoga nyinshi. 
Amakuru dukesha urubuga rw’ ubuzima avuga ko igaragara mu nkari, igatuma ituma impyiko zibyimba. 
Ku bagabo bakuze iyi ndwara ngo hari igihe baba bayifite kandi batabizi.Iyi ndwara irakura ikagera mu rwungano rw’ inkari ariko abantu bose siko babimenya. 
Ibimenyetso biyiranga 
Urubuga rw’ ubuzima (…)

Indwara y’impyiko “Calculs rénaux”iterwa n’imyanda nyinshi iba yagiye mu mubiri ivuye ku ntungamaubiri zitandukanye ziva mu biribwa no mu binyobwa hamwe no kunywa amazi make,no kunywa izoga nyinshi.

Amakuru dukesha urubuga rw’ ubuzima avuga ko igaragara mu nkari, igatuma ituma impyiko zibyimba.

Ku bagabo bakuze iyi ndwara ngo hari igihe baba bayifite kandi batabizi.Iyi ndwara irakura ikagera mu rwungano rw’ inkari ariko abantu bose siko babimenya.

Ibimenyetso biyiranga

Urubuga rw’ ubuzima hamwe n’urubuga rwa wikipedia bivuga ko uyirwaye arangwa no kubabara mu minota mike ahagana mu gice cy’umugongo.Uyirwaye anababara mu bice by’amayunguyungu hamwe no mu myanya ndangagitsina, rimwe na rimwe umuntu akagira iseseme, akaruka hamwe no kugira umuriro.Ngo uyirwaye hari igihe agaragaza amaraso mu nkari yihagaritse.

Igitera iyi ndwara

Urubuga Wikipedia rutangaza ko amafunguro afite karisiyumu ya “oxalate” nyinshi, hamwe na aside urique bitera ubu burwayi bw’ impyiko kubera ko harimo imyunyu yiyegeranya igatera utubumbe mu mpyiko dutera uburwayi bwazo.

Kunywa amazi make n’ibinyobwa bike nabyo biri mu bitera ubu burwayi kuko habura amazi ajya kugabanya imyunyu mu mubiri.
Ubu burwayi bunaterwa n’uburyo ibice bigize umubiri byaremwe nabi.

Uburyo bwo kuyirinda

Amakururu dukesha urubuga e-sante avuga ko kwisuzumisha kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso ari uburyo bwiza bwo kuyirinda bityo umuntu agahabwa imiti.

Kunywa amazi n’ibinyobwa bihagije, amazi angana na litiro 2 ku munsi cyangwa ikirahure cy’amazi ku bashoboye kuyanywa buri saha, bifasha kugabanya inyunyu n’utuntu twose twatuma hiyegeranya ubu burwayi.

Si byiza ko umuntu anywa ku munsi ibinyobwa bya mu gitondo gusa,ngo ni ngombwa kunywa amazi igihe kinini no hagati mu munsi kugeza urangiye.

Kurya ibiribwa bikungahaye kuri vitamine A byongera amahirwe yo kutarwara iyi ndwara, ibiribwa birimo karoti, inyama y’umwijima w’inka, inyungu, salade, abricots n’ibindi.

N’ubwo ari byiza gufata amafunguro arimo vitamini A ngo sibyiza gukabya kuko iyo arengeje urugero yangiza ubuzima.
Kwirinda kunywa ibintu birimo imyunyu, kwirinda kunywa ibintu byinshi bikomoka ku mata,kugabanya kunywa amata menshi.

Aya makuru akomeza atanga inama mu kwirinda indwara y’ impyiko avuga ko abantu bagomba kwirinda kurya ubunyobwa bwinshi, na chocolat kuko bifite “ oxalate”itera ubu burwayi, kwirinda kurya inyama nyinshi ku munsi zirengeje amagarama70 n’ ibindi biribwa bikungahaye kuri poroteyine birengeje urugero, ndetse no kwirinda kunywa inzoga nyinshi,umuntu asabwa nibura kunywa ibirahuri bibiri by’inzoga kuko kuzinywa ari nyinshi bitera impyiko.

Author

oscar bizwinumutima