Niko byagenze I RUNDA muri Kamonyi- Aho Umunyamabanga Nshingwa bikorwa Egide Ndayisaba, yakiriye indahiro z’abagabo n’abagore bari bakeye ku mubiri no ku mutima bafite akanyamuneza ko gutera intambwe yo kuba imiryango ihamye isezeranye imbere y’amategeko.
Abagore bamwe baganiriye na Mont Jali News bagize bati ubu turishimye kandi turatekanye twahoraga muri jugujugu, twikanga gusoka hakinjira undi ati” njyewe narimaranye n’umutware wanjye imyaka isaga 15 tubyaranye 5 nta mwana umwanditseho ariko twahoraga duhagaze buri gihe ari impagarara Murugo,zasohoka n’injize undi wa ndaya we.
Imitungo y’urugo ugasanga isesagurwa kubera kudahuza..kubona ibyangombwa mu buyozi Ari ingorabahizi,mituweli,
Aho mu minsi ishize nagiye kuyaka.
Gitifu arayinyima ndwaje Umwana ngo sinasezeranye,uretse ko Ari akarengane yankoreye gusezerana bitari bikwiye kubangamira ubuzima bw’umwana wanjye ariko ubu ndaruhutse,ndashimira ubuyobozi bw’umurenge bwamfashije indahiro yanjye ikakirwa.narimfite agahinda.
Mugenzi we yunzemo ati:” Uyu muganura udusigiye amahoro mu mutima kuko amakimbirane yo mu ngo agiye kugabanuka ari nabyo byakururaga impfu zahato nahato,umugore akica umugabo cyangwa umugabo akamwubikira akamutema.
Abana nabo bagiye gutuza bahabwe uburenganzira bwabo bandikishwe mu bitabo byirangamimerere, abenshi bari mu muhanda kubera guhunga imyiryane bakajya kuba inzererezi ,abana ntibige,ugasanga imiryango idatekanye”.
Abasezeranye bose barashamira ubuyobozi bwa batekerejeho bukabaha ibihe bidasanzwe by’umunezero ababyeyi bagahabwa agaciro abagabo nabo bakava ku musonga wa ntitwasezeranye
umugabo twaganjriye yagize
Umugabo wasezeranye, ati “ubu Ingo zigiye gutuza zikorere hamwe maze amajyambere agaragare nazitirwaga n’ubushobozi turashimira ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bwa dushishikarije kwiyandikisha baratwegera, baratwigisha amategeko icyo ateganya nigihombo cyo kudasezera twasanze inyungu arinyinshi,ndetse bitagomba ibyamirenge yewe badusanga Aho dutuye utabonye imodoka yateze moto,abandi baje n’amaguru ariko icyatuzinduye turagikoze, tumaze kwiyemeza kubana indahiro twayikoze .mu rwenya rwinshi ATI”uziko atibwo bwa mbere nakoze ku I endera ry’igihugu! Ngiye kuriha icyubahiro buri wese azabibone, tugiye gushishikaza n’abasigaye nabo bihutire kwiyandikisha muri gahunda zikurikiraho, aho dutuye barahari bacikanwe”.
Twahoraga mu nduru z’imitungo zakemutse kuko benshi mu basezeranye bavanze umutungo ubu ntanyamwigendaho.
Nyuma yo kwakira indahiro Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa RUNDA yashimiye abateraniye aho,ndetse umuganura ukomereza mu Kabasanza aho Akagali ka Gihara Kari kateganyije.
Montjalinews.