REG,Polisi yigihugu, RICA nurwego rw’ubushinjacyaha RIB: mukiganiro n’abanyamakuru.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzibw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) bwasobanuriye abanyamakuru ibikubiye mu mabwirizamashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazin’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse gushyirwaahagaragara aho ayo mabwiriza atanga umurongo ngenderwahohagamijwe kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibi bikoreshono gufasha abaguzi kugura ibyujuje ubuziranenge.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiritariki ya 26 cyahuje ubuyobozi bwa RICA, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’ikigo cy’igihugugishinzwe ingufu (REG) aho babasobanuriraga ingingo z’ingenzizikubiye muri aya mabwiriza kugira ngo arusheho kugera kubantu benshi bashoboka.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICAMadamu Uwumukiza Beatrice yasobanuye ko aya amabwirizaagamije guha umurongo n’icyerekezo cyiza ubu bucuruzi, gufasha ababukora gukora kinyamwuga no kubungabungauburenganzira n’ubuziranenge bw’abagura ibi bikoresho.

Yatanze urugero rw’aho aya mabwiriza ateganya ko ukora ububucuruzi wese agomba kubanza gusaba uburenganzira muriRICA, akandikwa ndetse n’ibikoresho acuruza bikaba byanditsekandi bifite inkomoko izwi bitandukanye n’ibyakorwaga aho buriwese yagurishaga cyangwa akagura ibikoresho by’amashanyarazin’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe bidafite inkomoko izwi.

Yagize atiAya mabwiriza azafasha abacuruza ibyo bikoreshogukorana ubunyamwuga birinda akajagari kandi nibwobazarushaho kwiteza imbere kuko bazaba bafite umurongon’amategeko bose bakurikiza. Azarushaho kandi gufasha abaguzib’ibi bikoresho kugura ibyujuje ubuziranenge kuko bazabababigura mu buryo buzwi buri wese akaba yabasha gukurikiranainkomoko yabyo”.

Aya mabwiriza ateganya ko uguze ibikoresho by’amashanyarazin’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe n’ubimugurishije bagiranaamasezerano yanditse cyangwa hakabaho gutanga facture ihabwauguze ibi bikazafasha mu gukemura ibibazo byavuka hagatiy’umucuruzi n’umuguzi.

Ayo masezerano bagirana akubiyemo umwirondoro wosen’ibiranga igicuruzwa cyose kiguzwe, igiciro cyacyon’umwirondoro wose w’umuguzi byose bigaherekezwan’imikono yabo bombi ihamya ko bemeranyijwe ku birangaikiguzwe n’inkomoko yacyo.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro gisobanura icuruzwa ry’ibikoresho byamashanyarazi n’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u rwanda CP John Bosco Kabera yavuzeko aya mabwiriza azafasha uru rwego guca ubujura bwa hato nahato bwibasiraga abafite ibikoresho byo muri ubu bwoko. Yemejeko kugaragaza umwirondoro w’ucuruza ndetse n’inkomokoy’igicuruzwa bizafasha mu kubungabunga umutekano ku mpandezombi.

Yagize ati aya mabwiriza afite akarusho kubera ko igisambokizajya cyitangaho amakuru ndetse gitange amakuru y’ibyocyibye. Ubusanzwe ayo makuru yatugoraga kuyabona ariko ububizatworohera cyane!”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr. MurangiraThiery yavuze ko hari abishoraga mu bucuruzi butemewe bw’ibibikoresho bitwaje ko ari ibya make aya mabwiriza akaba ajegutanga umurongo hirindwa ibyaha byiganjemo ubujurabwigaragazaga cyane mu bacuruza ibi bikoresho.

Yagize ati “Mu byo aya mabwiriza azakemura harimo gucaakajagari n’ubujura cyangwa guhindura umwimererew’igikoresho byakorwaga aya mabwiriza ataraza. Azafasha kandikurinda uburenganzira n’umutekano by’ucuruza n’ugura ibyobikoresho kuko tuzamenya umwirondoro w’uwagurishije, uwaguze n’inkomo y’icyo gicuruzwa biyo bitworoherekubikurikirana.

Aya mabwiriza ateganya ko ushaka gucuruza ibi bicuruzwaabanza kubisaba muri RICA. Aha yishyura amafaranga 5,000Frw y’ubusabe.

Mu gihe ubusabe bwe bwemewe yishyura amafaranga 10,000Frw y’uruhushya rumwemerera gukora ku mugaragaro. Uru ruhushyarumara igihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerw

Aya mabwiriza ateganya ibihano by’amande y’amafaranga50,000Frw k’uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongereshaagaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwena RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguziamaserano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabayemu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.

Aya mabwiriza kandi ateganya igihano cya 100,000Frw kumucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeyeibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhangabyakoreshejwe acuruza mu gihe uzafatwa akora nta ruhushyacyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe  azahanishwa amande yobihimbi maganabiri y’amafaranga y’u Rwanda( 200000Frw).

Twahirwa Umumarashavu Janat.

Author

MontJali