Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko n’ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.

Yabitangaje tariki ya 28 Gashyantare 2023, ubwo yatangaga ishusho y’uko ubuzima bwifashe, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ubuvuzi bwateye imbere ku buryo mu myaka itanu ishize, abarwayi ba Malariya bageraga kuri Miliyoni eshanu buri mwaka, ariko uyu munsi abarwayi ba Malariya bakaba bari munsi ya Miliyoni ku mwaka.

Yagize ati “Nko mu myaka itanu ishize twagiraga abantu Miliyoni eshanu barwara Malariya buri mwaka, yenda hari n’uwazaga kabiri ariko uyu munsi turi ku bantu munsi ya Miliyoni, abantu 800,000 ku mwaka ariko igishimishije cyane ni uko 70% y’abo bantu barwara Malariya bari kuvurwa n’abajyanama b’ubuzima, bakavurirwa hafi yo mu rugo batagiye kwa muganga.”

Amakuru dukesha Kigali today yavuze kandi ko 96% by’abana babona inkingo baba bagenewe, hakirindwa indwara ziba zishobora kubafata.

Izindi ndwara zagabanutse mu bwandu no mu mpfu harimo Virusi itera Sida, Igituntu, impfu z’ababyeyi zagabanutseho 80% naho iz’abana zigabanukaho 60%, indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C igenda icika kubera ingamba zagiye zishyirwaho, zigamije kuyikumira ndetse ubu ngo hakaba hagezweho guhangana na kanseri y’inkondo y’umura.

N’ubwo izi ndwara zishobora guhitana umuntu vuba zagabanutse cyane, ariko ngo hari n’ikibazo cy’indwara umuntu amarana igihe kinini zigenda ziyongera.

Avuga ko ubushakashatsi bwa RBC, umwaka wa 2022, ngo bwagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije yiyongereyeho 2% mu myaka ibiri gusa, Diyabete igeze kuri 3%, umubyibuho ukabije wikubye kabiri mu mijyi n’izindi.

Ati “Twabonye nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije yazamutse iva kuri 15% igera ku 17% mu myaka ibiri gusa, diyabete ubu iri kuri 3% iriyongera nayo, umubyibuho ukabije mu Banyarwanda cyane cyane mu mijyi wikubye kabiri, indwara za kanseri ubu turabarura hafi 10,000 ziba mu Banyarwanda hafi buri mwaka.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Bimwe mu bitera izi ndwara zitandura ngo mu bushakashatsi bwakozwe, bagaragaje hari Abanyarwanda 40% batajya bakora siporo ndetse batanayikozwa, kwicara amasaha menshi no kutarya imboga.

Ibi ngo bituma indwara zitandura z’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana abantu benshi.

Yagize ati “Hari abatubwiye ko barya imboga rimwe mu cyumweru nyamara ahubwo ugasanga bararya ibyangiza umubiri cyane, aribyo bizana bya bibazo turimo kubona kwa muganga twagakwiye kubyirinda hakiri kare, bitujyana mu kibazo turimo kubona, ko indwara zitandura z’umutima, kanseri na diyabete ubu arizo ziza ku mwanya wa mbere mu birimo guhitana Abanyarwanda.

Niyomubyeyi Clementine.

Author

MontJali