Igikorwa cyo gushyikiriza inkunga y’ibiribwa, Leta yageneye imiryango 1,825 yatoranyijwe mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Kamonyi cyakozwe kuwa 19 Nyakanga 2021.
Mu rwego rwo gufasha iyi miryango muri iki gihe cya Guma murugo kugira ngo hatagira umuturage uhura ikibazo cyamafunguro ya buri munsi bikabaviramo kujarajara a bashakisha icyabatunga, maze COVID19 ikabanyura mu ryahumye Leta yaashe ingamba zo kubaha icyabatunga mu minsi icumi yemejwe nibyemezo byinama yabaminisitiri igashyira mu kato uturere 8 turimo na Kamonyi.
Umurenge wa mugina wahawe ibiribwa bigizwe, umuceli, kawunga, ibishyimbo aho buri muntu mu muryango yagerwaga 1kg kubagize umuryango agenerwa ikiro kimwe kimwe kubyatanzwe,umuryango mugaliwarufite abantu 12,umuto ugizwe nabantu babiri.
Mu ijambo ritangiza iki gikorwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Egide Ndayisaba atangiza gahunda yo gutanga ibiribwa afatanyije abakozi bumurenge , ‘inzego zitandukanye ,zirimo Cdt wa Police IP Ntakirutimana,abakorerabushake b urubyiruko ,yatangiye asobanura uko abafashijwe batoranyijwe ati: ” Nkuko mu bibona abantu baje hano nimiryango yatoranyijwe mu tugali dutanu tugize umurenge wa Mugina, twakoresheje urutonde rwavuye mu nzego z’ibanze guhera mw’isibo ntakimenyane kandi ntawaje hano atabikwiye , niba hari uwaje basize ubabaye cyane agende abimuhe”
Abaturage baganiriye na Mont Jali News bose bagaragaje ku nyurwa no gushima:
Nyirakimonyo Charlotte ufite umuryango w’abantu batandatu, yashimiye leta agira ati:” Ntunzwe no guca inshuro umuryango wange urya ari uko nakoze rwose bakoze kutwunganira twari twashobewe hepfo na ruguru”.
Undi muturage twaganiriye nawe wafashijwe Mukarukundo yagize ati: ” iki gikorwa ntako gisa nubwo bitandukanye n’ubushize twahawe ibiribwa bihagije, nkubu mfite umuryango w’abantu bane none na hawe ibyange gusa ubuse nzajya ndya abana bange simbahe? Gusa nabwiye ikibazo cyange ababishinzwe wenda baramfasha”.
Umurenge wa Mugina usanzwe uzwiho kwihaza ku biribwa, abaturage twaganiriye batubwiye ko bagize ikibazo cy’izuba umusaruro uba muke naho ubundi uretse icyorezo cya CoVid 19 ntakindi ikibazo kinini bafite,kandi nkuko bisanzwe inkunga bahabwa atariyo kubamara inzara ari ukubaramira mubihe bitunguranye,akomeza agiraati ibike byanga mujisho ntibyanga mu kanwa,abaduha nubundi bazakomeza baugoboke kuko si ubwambere badutabara, abana nti baturirane. bakoze cyane mu bituvugire
mu kiganiro kigufi Mont jali News yagiranye Ndayisaba Egide Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mugina twamubajije ubutumwa agenera abaturage badohoka ku mabwiriza n’inama yatanga kubirirwa bacaracara :
“Muri rusange amabwiriza arubahirizwa nubwo tugifite umubare muto wabantibindeba Kubufatanye bw’inzego zose( ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Police, DASSO, Reserve force & youth volunteers) guturuka k’umurenge kugeza ku isibo bose bari mu ngamba icyo twashyize imbere n’ikwigisha dukoresheje Sono Mobile kuri buri mudugudu abadohoka bakigishwa.
Yunzemo ati:” abaturage turabasaba kubahiriza amabwiriza yose ya Covid-19 guidelines mu nyungu rusange z’ubuzima bwabo ndetse gukomeza kurinda abo bari kumwe turabashishikariza kumva ko ko amagara aseseka ntayorwe , kutadohoka kugirango tuzatsinde iki cyororezo ,ibikorwa byose byongere bifungurwe badakoreye ku ijisho ry’inzego n’iz’umutekano.
Guma murugo yatangiye kwitaliki 17 izageza 26/7/2021 mu byemezo by’inama yaba minisitiri yariyobowe na Perezida Paul Kagame kwitariki 14/7/2021 ahafashwe ingamba zo gushyira uturere dutandukanye ndetse n’umugi wa Kigali muri guma murugo akarere ka Kamonyi kakaba katarasigaye bitewe n’ubwiyongere bukabije bwubwandu bwagiye buhagaragara bigatuma kugeza kuwa 18 Nyakanga kagaragara mu myanya itanu ya mbere.
Mont Jali News