Ibiganiro hagati yabayobozi b’u Rwanda Paul Kagame na Emir wa Qatar.

Inkuru ntikiri imbarirano,iteka no14/0 ryo kuwa 24 Werurwe ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika ritanga imbabazi murubanza no 0060/CA rwo kuwa 4/ Mata 2022  riha  Paul  imbabazi akaba yasohotse muri gereza ya Mageragere nyuma y’amazi 31, ahagana saa yine zijoro aho yaramaze amezi 31 afunze, namashumi ye  18  baregwa  murbanza bifitanye itsano na MRCD, FLN barimo Callixte Sankara,watakambye cyane yemera icyaha bigeza nubwo yibutsa ibyo yasezeranyijwe nta bihabwe.Ibitangazamakuru mpuzamahanga n’abanyamakuru  bo mu Rwanda bavuze menshi abandi barateshaguzwa.

 

Ariko isaha y’ Imana igeze  ntawagira icyo ahindura, ibi ndabivugira ko hari abandi banyarwanda bakiri muri ma gereza y’uRwanda batakamba bifuza gusohoka,mu buroko, bategereje ko imbabazi zibageraho, harimo abafungiwe jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 ,imbabazi zagiye zitangwa n’izihabwa  abafungiye ibyaha bisanzwe  ndetse higanjemo abihekura.higeze gutangwa imbabazi rimwe gusa abafungiye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, bajyanwa mu ngando ariko abenshi bagaruwe muti gereza. Abandi bazihawe nibamwe bari mu nzego zubuyobozi, bashyiriwemoimiyaga nyuma ya gahunda ya Ndi umunyarwanda,baguma mu myanya, ariko ubaciye mu myanya yintoki akabacika, akigira ishyanga. Abenshi bamaze gufungwa imyaka 25 aba barategereje isaha yabo ntiragera.

Photo internet.

“Byabagamba, Rugigana, Mushayidi,n’abandi bazabanarirea babone  izuba ryo mu gihugu ,Kayumba Nyamwasa agaruke I Rwanda !?!!?

Mu banyapolitiki bahawe imbabazi harimo  Ingabire Victoire umuhoza,waje mu Rwanda 2010 aje kwiyamamariza umwanya umukuru w’igihugu  icyo gihe yayoboraga ishyaka F.D.U Inkingi,ubu akaba ayoboye Dalfa umurinzi ayo mashyaka yombi akaba atemewe mu Rwanda,  akaba afite abarwanashyaka bafunze mu magereza atandukanye bakabaka 20 mubakwiye imbabazi harimo

n’abasirikare bakuru barimo Byabagamba, Rugigana,n’abandi, bakurikiranweho ibyaha bidatandukanye nibya Rusesabagina n’itsinda rye  nabo bifuza gutaha bakicarana  n’imiryango yabo.

Mushayidi Déogratias niba yarabuze  urupapuro n’ikaramu ngo yandike ibaruwa  asabe imbabazi  byabaye inshobera baswa , abandi bati yanze  kuva ku izima kuko urubanza rwapfundikiwe.

Paul Rusesabagina murikiko nabunganizi be mubyamategeko,

Rusesabagina wikuye mu rubanza, utaremeraga icyaha akaburana ko yashimuswe yirengagije ibyo yatangaje,nyuma yo gufungwa no gufungurwa habanje iterana ryamagambo n’igitutu cy’abanyamerika, ndetse n’umuryango wa Rusesabagina.

Mu gusubiza Stephanie Nyombayire, umuvugizi muri Perezidansi, yanditse ati”guhabwa imbabazi  kwa  Rusesabagina ntibikuraho igihano yahamijwe, gishobora gusubizwaho mu gihe yaba akoze insubiracyaha.”

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”yungamo ko irekurwa rye ari umusaruro w’ubushake bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bifite icyo bisobanuye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, nawe yungamo  ati” nta gitutu u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rurekure Rusesabagina, ahubwo ibyakozwe bikurikije amategeko” iteka ryaciwe kuwa 24/3/2023 rishyirwaho umukono   kuwa 24/3/2023, ni 014/01/2023 ritanga  imbabazi rigizwe ningingo 8 ryanditswe  ku mpapuro 7 mu nama idasanzwe ya guverinema rishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku rubanza RPA00060/2021/CArwaciwe n’urukiko rw’ubujurire ku wa 04 Mata/2022

     Alain Mukurarinda  Ati “Abantu baraza kubifata uko bashaka.

Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo,ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n’umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.”

Senateri Jim Risch Yagize ati “Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri Gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.”.

Qatar ya mbere yatangiye mu mezi ashize ku ifungurwa rya Rusesabagina, ariko ntagitangaza kirimo kuko n’ubundi yashimutiwe kubutaka bwabo nkuko bivugwa nibo bari bafite inshingano yo kumusubiza  I Doha aho yazanywe I Kigali nindege ya Qatar  agashyikirizwa umuryango we,kuko  icyo guhugu cyambitswe  icyeyi cy’ubufatanya cyaha mu gutwara Rusesabagina ataziko ajyanywe mu Rwanda nkuko byatangajwe na  Amb Businge ubwo yarakiri  Minisitiri w’Ubutabera, ibikandi byagarutsweho na pasitori Niyomwengeri.

Ubwo umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda   Paul Kagame yari mu ngendo zikurikiranye iDoha, havuzwe byinshi abanyamakuru ntibaretse kumubaza ku ifungurwa  rya   Rusesabagina  ababwira ko nta gitutu cyakoreshwa ku Rwanda ati “ keretse u Rwanda rugabweho igiitero…..”, byumvika neza ko icyo gitero kibaye imishyikirano aho kuba urufaya rwamasasu, cyakora rero umuzimu arira ku munyagasani bitumye itsinda ryabo bareganwa rifungurwa .

 

Hatanzwe  n’imbabazi rusange  kuko hafunguwe  abagororwa 358, gusa hari amazina atagaragara nka  Deograthias Mushayidi, umaze kwibagirana, Byabagamba, Rugigana,  abasaza n’abakecuru bamaze igihe muri gereza, dore ko    nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko bababariye  abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda1994 ,harimo abamaze gufungwa imyaka isaga 25, batakamba batsikimba basaba ko basubira mu miryango yabo bicujije kandi bakemera icyaha bakoze. Imiryango yabo iragira iti ese Qatar  yacu yo izagera ryari ngo byihute imbabazi zitangwe”

 

Icyizere cyo baragifite ku ruhande rumwe kuko umukuru w’igihugu agira ati usabye imbabazi arazihabwa kandi hariho n’itegeko rusange ritanga imbabazi, ariko abandi bati : Amerika, na Qatar ko twebwe itadutekerejeho kandi aritwe twafunzwe bwa mbere, bati birashoboka ko ari amasezerano abaho kubera inyungu impamvu  runaka ari byo Alain  Mukuralinda yavuze ,abandi bakavuga ko ayo masezerano iyo aza kuba rusange  yageze no kubasirikare bakuru bafunzwe bakekwa ibyaha bitandukanye birimo ibisa ni byafunze Rusesabagina n’abayoboke ba FLN,ubwo  yasohokaga muri gereza ya Mageragere yakiriwe na Uhagarariye Leta zunze ubumwe za amerika, ataha murugo rw’uhagariye Qatar mu Rwanda bishimangirwa n’ Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar,mu ijambo rya  Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina “cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar u Rwanda ku nzego zo hejuru”,bivugwa ko ategereje gufata indege imwerekeza I Doha, akabona gukomeza urugendo.

 

Ati “Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n’umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n’abafatanyabikorwa bayo b’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Abivugira bati” Urugiye cyera ruhinyuza Intwali” Rusesabagina yivanye m’urubanza koko birangira asabye imbabazi aho avuga mu ibaruwa yandikiye umukuru w’igihugu ati” Sinzongera kureba muri politiki ukundi ndabikwijeje”

Mukakibibi Saidat.

Author

MontJali